Digiqole ad

Hotel Chez Lando yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye

 Hotel Chez Lando yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye

Zimwe mu nyubako za Chez Lando zahiye zirakongoka

Kuri uyu wa Gatandatu, mu masaaha ya Saa Ine, zimwe mu nyubako za Hotel ‘Chez Lando’ iherereye ahazwi nko ku Gisimenti (Kwa Lando) zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka. Biravugwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira (Soudure) ibyuma bishyushya amazi.

Zimwe mu nyubako za Chez Lando zahiye zirakongoka
Zimwe mu nyubako za Chez Lando zahiye zirakongoka

Iyi nkongi itagize uwo ihitana, yafashe zimwe mu nyubako za Hotel Chez Lando zirimo ahasanzwe hakorerwa inama (Salle) no muri ‘Restaurant.

Umwe mu bakozi b’iyi hotel, ukora mu gikoni yabwiye Umuseke ko hari ibikorwa byo gusudira ibyuma bishyushya amazi ku rusenge, bakaba bakeka ko ari yo ntandaro y’iyi nkongi.

Uyu mukozi utifuje ko umwirondoro we umenyekana mu Itangazamakuru (Biremewe mu mwuga w’Itangazamakuru), yavuze ko uyu muriro watangiriye aha hakorerwaga ibi bikorwa, bagahita bihutira gusohora ibikoresho byari biri muri iyi salle yakira inama.

Ati “Uretse amabafure (Indangururamajwi) yari yinsitayemo (Installer), naho ibindi byose nk’ameza n’ibindi twahise tubisohora.”

Police y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongi yabanje no kugorwa n’aka kazi bitewe n’ahaherereye izi nyubako zakongotse dore ko zisa nk’iziri inyuma.

Umuriro wageze hejuru ufite imbaraga nyinshi
Salle ikorerwamo inama yahiye irakongoka
Ikirere cyo kwa Lando cyageze aho kirabudika
Ikirere cyo kwa Lando cyageze aho kirabudika
Salle yakira inama yahiye irangirika bikomeye
Salle yakira inama yahiye irangirika bikomeye
Police yazanye kimya Moto umuriro wageze hejuru mu bisenge
Police yazanye kimya Moto umuriro wageze hejuru mu bisenge
abakozi ba Hotel Chez Lando bafatanyije na Police batabaye
abakozi ba Hotel Chez Lando bafatanyije na Police batabaye
Kuzimya byabanje kugorana bitewe n'aho umuriro wafashe
Kuzimya byabanje kugorana bitewe n’aho umuriro wafashe
Byageze aho ikireere gisa nk'ikibaye icuraburindi kubera umwotsi mwinshi
Byageze aho ikireere gisa nk’ikibaye icuraburindi kubera umwotsi mwinshi
Bibazaga icyakorwa
Bibazaga icyakorwa
Kizimyamoto zahageze inyubako zikomeje gukongoka
Kizimyamoto zahageze inyubako zikomeje gukongoka
Kizimya Moto zihageze, police n'abakozi ba Chez Lando bakoze ibyo bashoboye
Kizimya Moto zihageze, police n’abakozi ba Chez Lando bakoze ibyo bashoboye
Ibikoresho byasohowe muri iyi salle yakongotse
Ibikoresho byasohowe muri iyi salle yakongotse

Amafoto © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Utarashoboye kumva cyangwa gusoma ubuhamya bw’uburyo amangazini ya T-2000 i Bujumbura yatwitswe, na technology yakoreshejwe, n’aho yavuye, azongere ashake ako kantu. Bizamufasha kumva byinshi cyane ku by’izinkongi z’umuriro.

    • Waturanghira aho biri tugasoma, tugasobanukirwa ?

    • @Akumiro, abashaka kubisoma bashakishe barabibona.Ese kuki iyo migurumano tuyibona ahantu harangwa nibintu bimwe? Kumenesha umuntu, kumuhindura umukene,akabisa abagezweho.

  • Rwose Nyakubahwa Mushikiwabo Louise nadutabare kuko chez Lando arumwimerere i Kigali rwose.Ndibuka mbona diplôme muri 1991 niho batwakiriye.

  • Biteyagahinda gusa.Mana garuka kwisi udukize ibibintu byadutse.

    • Woweo witwa AKUMIRO, turungikire ubwo buhamya natwe twihere amatwi mu gihe agishobora kumva. Ndagudhimiye cyane.

  • Woweo witwa AKUMIRO, turungikire ubwo buhamya natwe twihere amatwi mu gihe agishobora kumva. Ndagudhimiye cyane.

  • Pole Sana Bantu

  • Mwakoze kunyonga ibitekerezo byacu.

  • Uyu mushinga w’umucikacumu rwose muwutabarize.

  • Shyira muri google urabona amakuru yose ajyanye n’itwikwa rya T2000 y’i Bujumbura…nta link nagushyiriraho. Impamvu ziri mw’itegeko rihana gukwirakwiza impuha…no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage!

  • ibyago bitera bidateguje

  • Inzu yubatse gutya ikomeye kandizwi muri Kigali kuva za 1980 niba nayo yibasiwe ninkongi, ntibisobanutse.Harimo ikintu tu.

Comments are closed.

en_USEnglish