Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Imfubyi, Abapfakazi n’Incike za Jenoside baremewe n’abakozi b’ihuriro ry’inganda zitunganya umusaruro w’umuceri (Rwanda Forum for Rice Mil) batanze ibikoresho birimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu. Muri uyu muhango, imfubyi; Abapfakazi n’incike barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babanje kwifatanya n’abakozi b’izi nganda zigize ihuriro ry’inganda 21 zitunganya umusaruro […]Irambuye
*Ngo abantu bose bababwiye ko umugore wa Mbarushimana ari Umututsikazi, *Ngo nta butegetse yamaraniraga ku buryo yakwijandika mu bwicanyi,…Ngo ntiyakwibera ikitso. Me Twagirayezu Christophe na Bizimana Shoshi J. Claude bunganira Mbarushimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko umukiliya wabo atashoboraga kwica Abatutsi kuko yari yarabashatsemo ndetse ko nta butegetsi yarwaniraga ku buryo yari […]Irambuye
Hasozwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Pro-Femmes/Twese hamwe, Bugingo Emma Marie yasabye abagore n’abagabo bubatse ingo kurangwa n’ubwuzuzanyemu kuko abantu ari magirirane. Muri ubu bukangurambaga bwasorejwe mu murenge wa Gahanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yavuze ko mu bice bakoreyemo ubu bukangurambaga […]Irambuye
Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1 089 y’abazize Jenoside barimo abiciwe ku gasozi ka Nyarushishi mu karere ka Rusizi, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantabana yasabye abazi ahajugunywe imibiri kuhagaragaza, asaba abafite ubwoba n’ipfunwe mu gutanga aya makuru ko bakwandika udupapuro dukubiyemo aya makuru bakadushyikiriza abayobozi. Muri iki gikorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize […]Irambuye
*Mu gucuruza abantu, ni ho harezwe abagore benshi,…Hafi 1/2 cy’aya madosiye yarashyinguwe, *Icyaha cyo gusambanya ku gahato ABAKURU, abagabo 185 n’abagore 5 bararezwe. Agashami k’Ubushinjacyaha gashinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa mu ngo gatangaza ko mu mwaka w’Ubucmanza wa 2015-2016 karegeye Inkiko abagabo 1 386 n’abagore 24 bari bakurikiranyweho icyaha cyo ‘Gusambanya umwana’. […]Irambuye
*Ibihumbi 21 batuye mu manegeka,… Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 27 Kamena, Minisitiri w’imicungire y’Ibiza n’impunzi, Sérphine Mukantabana yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye kubakira imiryaango 21 yo mu murenge wa Kabaya na Sovu yari ituye mu manegeka. Muri uru rugendo rwatangirijwemo umushinga wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bafite ubushobozi bucye […]Irambuye
Abaturage basanzwe bakoresha umuhanda Nganda-Mubuga, mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe bavuga ko iyangirika ry’uyu muhanda usanzwe wifashishwa mu kugeza umusaruro wabo kuri kaburimbo rikomeje kubateza igihombo. Aba baturage bavuga ko n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance) itagipfa guca uyu muhanda, basaba ubuyozi kubakorera uyu muhanda. Uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’abaturage bo mu murenge wa Musaza, […]Irambuye
Igisirikare cya Nigeria kiratangaza ko kuri iki cyumweru cyagaruye abantu ibihumbi bitanu bari barafashwe bugwate na Boko Haram, ndetse kinahitana abarwanyi 10 b’uyu mutwe w’iterabwoba. Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Col Sani Usman yavuze ko imirwano yo kugarura aba baturage yabereye mu duce dutandukanye turimo Zangebe, Maiwa, Algaiti na Mainari. Col Sani avuga […]Irambuye
*Ngo gusaba gufata aba bantu ni umuzigo uba uhaye igihugu kibacumbikiye, *DRC, France,…Ngo impapuro zo gufata abakekwaho Jenoside zibagiriwe mu tubati. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Muhumuza Richard avuga ko bitoroha gufata aba bantu baba bashakishwa kandi nabo bazi ko bashakishwa, nubwo ngo ari umuzigo uba uhaye ibyo bihugu, ariko ngo hari n’ibibigiramo ubushake bucye. Mu […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, (ejo/ Muri USA) Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michel Obama n’abakobwa babo, Sasha na Malia baratangira urugendo bagiye kugirira muri Afurika mu bukangurambaga bwo kwimakaza uburezi ku bakobwa. Ibiro bya ‘White House’ biratangaza ko uru rugendo rw’iminsi Itandatu, Michel Obama n’abakobwa be bazasura ibihugu byo ku mugabane w’Afurika […]Irambuye