Digiqole ad

AERG ifitiye impungenge imibiri ishyinguye i Murambi

 AERG ifitiye impungenge imibiri ishyinguye i Murambi

Bavuga ko uburyo iyi mibiri ishyiguwemo budatanga icyizere ko izamara imyaka 10

*Barifuza ko hashyirwaho icyumba kihariye kigaragaza uruhare rw’Abafaransa

Ubwo abayobozi n’abakozi b’umuryango wa AERG bunamiraga inzirakarengane ibihumbi 50 zishyinguye mu rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, bavuze ko batewe impungenge n’uburyo iyi mibiri yaruhukijwemo bityo ko hakwiye impinduka kugira ngo izabashe kumara igihe kinini.

Bavuga ko uburyo iyi mibiri ishyiguwemo budatanga icyizere ko izamara imyaka 10
Bavuga ko uburyo iyi mibiri ishyiguwemo budatanga icyizere ko izamara imyaka 10

Muri uyu muhango wabaye kuwa Kane w’iki cyumweru, aba bakozi b’umuryango w’urubyiruko rwacitse ku icumu, bahaye icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 50 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Murambi bavuga ko uburyo ibitse idashobora kumara imyaka 10.

Aba bakozi ba AERG bifuje ko habaho impinduka z’uburyo iyi mibiri ibitse, bavuze ko hakenewe ingufu kugira ngo iyi mibiri ibikwe neza ndetse bagaragaza ko hakenewe icyumba kihariye kigaragaza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.   

Aba bakozi ba AERG bibukijwe amateka ashaririye yanyuzwemo n’abiciwe muri aka gace, banasobanurirwa ko uru rwibutso rwari ishuli ryari ririho ryubakwa ku nkunga y’Ububirigi.

Ubwo jenoside yariho ikorwa, kuwa 21 Mata, 1994, Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari batuye ku dusozi dukikije aha barakusanyijwe barahazanwa kugira ngo bahicirwe harokokamo 13 gusa.

Jean de Dieu Milindi uyobora AERG ku rwego rw’igihugu yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo abakozi ba AERG bihera amaso ibimenyetso bigaragaza uko jenoside yakoranywe ubunyamaswa.

Uyu muyobozi wa AERG yaboneyeho kunenga no kugaya ingabo z’Abafaransa zari zoherejwe mu cyari kiswe ‘Operation Turquoise’ ariko ntizirokore abicwaga kandi aribyo byari byazizanye.

Anenga amahanga ataragize icyo akora ubwo Abatutsi bicwaga, Milindi yagize ati “Twabonye ko mu 1994  abasaga ibihumbi 50 baatikiriye aha (I Murambi) isi yose ireberera, tuzi neza uruhare rutaziguye rwa leta y’Ubufaransa muri 1994 na UN yatereranye Abatutsi»

Milindi yanibukije Abanyarwanda bose ko bagomba kwibuka aya mahano yagwiririye u Rwanda kugira ngo atazasubira anabasaba kugendera kure ikintu cyose cyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi wa AERG Milindi Jean de Dieu arasaba Abanyarwanda kugendera kure icyahembera ingengabitekerezo ya jenoside
Umuyobozi wa AERG Milindi Jean de Dieu arasaba Abanyarwanda kugendera kure icyahembera ingengabitekerezo ya jenoside
abayobozi n’abakozi b’umuryango AERG ku rwibutso rwa murambi basobanurirwa amateka yaho
abayobozi n’abakozi b’umuryango AERG ku rwibutso rwa murambi basobanurirwa amateka yaho

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kuki tutayimurira ku Gisozi?

Comments are closed.

en_USEnglish