UK: Abasaga miliyoni 2 bamaze gusaba ko amatora yo kuva

Umuhanga mu by’ubukungu, Nouriel Roubini avuga ko icyemezo cy’uko Ubwongereza bwavuye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi gishobora kuba imbarutso y’isenyuka ry’ubwami bw’Ubwongereza ‘UK’ (United Kingdom). Mu nama yiga ku bukungu bw’isi (World Economic Forum) iri kubera mu mugi wa  Tianjin mu Bushinwa, uyu muhanga mu by’ubukundu, Nouriel Roubini yavuze ko abaturage bagomba kwitegura ihungabana ry’ubukungu […]Irambuye

Ngoma: Urubyiruko na Police bafatanyije kurwanya indwara ya Kirabiranya

Abasore n’inkumi basaga 30 bibumbiye mu muryango ‘Rwanda Youth Volunteer Community Polising’ bo mu karere ka Ngoma bakoze igikorwa cyo kurwanya indwara ya Kirabiranya yibasiye ubuhinzi bw’urutooki mu murenge wa Zaza, banatanze imfashanyo y’amatungo magufi n’ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye. Uru rubyiruko rugizwe n’abakorerasbushake rwishimira intambwe rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho y’abaturage, n’uruhare rusanzwe […]Irambuye

Kirehe: Abahinzi b’inanasi barashinja abayobozi babo kunyereza miliyoni 18

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abahinzi b’inanasi mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ryabo kunyereza amafaranga yavuye mu musaruro w’inanasi babariraga mu miliyoni 18 . Ngo ubu bahagaritse ubuhinzi. Aba baturage babarirwa muri 95 bavuga ko buri muntu yari yizigamiye ibihumbi 12 n’umusanzu wibihumbi 20 batanze binjira muri iri shyirahamwe. Aya mafaranga baguzemo […]Irambuye

Umugabane wa Asia ni wo gusa udacumbikiye abakekwaho Jenoside

*Uganda ku mwanya wa mbere icumbikiye abantu 147, DRC ku wa kabiri icumbikiye 145, *Ibihugu bitatu by’I Burayi mu myanya 10 ya mbere,…USA icumbikiye 22. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda butangaza ko nta gihugu cyo ku mugabane wa Asia kiragaragara ko gicumbikiye abantu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe ibihugu bitatu byo ku […]Irambuye

Guinea: Perezida yahaye Umuhungu we umwanya wo kumwungiriza

Teodoro Obiang Nguema uyobora Guinea Equatorial yazamuye mu ntera umuhungu we, Teodorin Nguema Obiang amugira visi perezida w’igihugu ushinzwe ubusugire bw’igihugu n’umutekano. Ibi byasohowe mu itangazo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aho rivuga ko perezida wahaye uyu mwanya umuhungu we abaigenerwa n’iteka rya perezida. Iri teka ry’umukuru w’igihugu rigira […]Irambuye

Kayonza: Barasabwa kugaburira abana indyo yuzuye kuko idahenze

Ikigo ‘women for women ‘ gitanga inyigisho ku gutunganyiriza abana indyo yuzuye mu karere ka Kayonza gisaba ababyeyi bo muri aka karere kugaburira abana babo indyo yuzuye kuko idahenze kandi bimwe mu bisabwa nk’imboga basanzwe bazihinga. Bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Kayonza bavuga ko gushyira mu bikorwa gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana […]Irambuye

Ibyaha bimunga umutungo w’igihugu: Haakurikiranywe asaga MILIYARI 11

*Mu kuzamura abaturage hanyerejwe miliyoni 687, arimo 264 za ‘Girinka’, *Ubushinjacyaha ngo ntibwakurikirana Minisitiri Kaboneka busize Gitifu, *Mu myaka 7, imanza Ubushinjacyaha butsinda ziyongereyeho 16%. Ubushinjacyaha Bukuru uyu munsi bwamuritse ibyo bwagezeho mu mwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016, bugaragaza ko mu byaha bimunga umutungo w’igihugu haakurikiranywe amafaranga n’imitungo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 11, […]Irambuye

RDC: Moïse Katumbi yakatiwe gufungwa imyaka 3

Moise Katumbi uherutse gutangaza ko azitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 22 Kamena yakatiwe gufungwa amezi 36 (imyaka 3) no gutanga ihazabu ya miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika ahamijwe icyaha cyo kugurisha inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Moise Katumbi umaze iminsi ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiye […]Irambuye

‘Budget’ mu burezi: Inyongera ya Miliyari 6 ku mishahara y’abarimu

*2015-2016; kukaba amashuri byashyizwemo miliyaridi 9, ubu ni 4 *Azashyirwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yikubye kabiri Igenamigambi ku ngengo y’Imari izagenerwa Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amafaranga azashyirwa mu turere twose mu mafaranga y’mishahara y’abarimu ari miliyari 88 avuye kuri miliyari 82 yari yashyizwemo muri 2015-2016, naho azashyirwa muri gahunda yo kugaburira abana […]Irambuye

Abo twanesheje cya gihe ntibatubasha ubu dufite ibikoresho- Brg Gen

Mu mpera z’icyumweru gishize hibutswe Abatutsi biciwe kuri paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), kuri Saint Paul no mu nkengero zaho, muri uyu muhango, Brg Gen Denis Rutaha yavuze ko abasize bahekuye u Rwanda bagihirahira guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazagera ku migambi yabo mibisha kuko imbaragaza zabatsinze ubu zamaze kwaguka. Mu kiganiro yatanze ku rugamba […]Irambuye

en_USEnglish