Umugi si amazu…Uyahateretse ntabayarimo byaba ari ibibandahore-Prof Shyaka

*Ati “Serivisi zinoze ntabwo ari ugusekera abantu, ni ibikorwa mpinduramibereho” *Ab’i Rusizi ngo amata abyaye amavuta… Ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Nzeli, hamuritswe ubushakashatsi ku igenamigambi ryo guteza imbere imigi yunganira Kigali. Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Prof Shyaka Anastase avuga ko ibiranga umugi atari ibyiza biwurabagiranamo gusa nk’amazu y’imiturirwa ahubwo ko ari ibikorwa […]Irambuye

Karongi: Abahinzi b’icyayi biyujurire ishuri ryisumbuye ryigamo abana 704

Mu murenge wa Rugabano, mu karere ka Karongi, ku kasozi ka Rugabano kagize isunzu rya Congo Nil, abaturage bakora ubuhinzi bw’icyayi biyujurije ishuri ryisumbuye ryigamo abanyeshuri 704. Aha huzuye ishuli ryisumbuye rya Rugabano, hahoze hari ishuri ry’imyuga ryari rizwi nka Selayi mu gihe cyo hambere. Iri shuri rigizwe n’ibyumba byo kwigiramo 20 n’amacumbi acumbikirwamo abahungu […]Irambuye

Abahinzi bashyiriweho urubuga rwo gusangizanya amakuru y’ubuhinzi no kubukurikirana

Ku bufatanye na Kompanyi y’Ikoranabuhanga ‘Medmasoft’, Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi, RYAF (Rwanda’s Youth in Agribusiness Forum ), batangije urubuga ruzajya ruhuza abahinzi kugira ngo bungurane ibitekerezo n’amahirwe bafite, uru rubuka rukazajya runabafasha abahinzi kubika amakuru y’ubuhinzi bwabo kugira ngo bamenye niba bakorera mu nyungu cyangwa mu gihombo. Iyi program yo kuri Internet yitwa ‘B 2 B […]Irambuye

Miliyari 29 Frw zashyizwe mu masomo yitezweho guhangana n’ubushomeri

I Kigali, kuri uyu wa 05 Nzeli hatangijwe ikiciro cya Gatatu cy’Itorere ‘Intagamburuzwa’ ry’urubyiruko rwiga mu mashuri makuru yo mu Rwanda bazahugurwa uko bazasoza amasomo yabo babasha kwihangira imirimo. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Ntivuguruzwa Celestin avuga ko amasomo yitezweho guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri yashyizwemo asaga miliyari 29. Iki kiciro cya Gatatu kizatorezwamo urubyiruko 2 500 bo […]Irambuye

‘Abazunguzayi’ bashyizwe mu masoko basonewemo Imisoro n’ubukode mu mwaka

Kuri uyu wa Gatandatu, Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali bwatashye amasoko agezweho yubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cy’abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n’amateko. Ubu buyobozi buvuga ko aba bari basanzwe bazwi nk’abazunguzayi bemerewe gucururiza muri aya masoko batabazwa amafaranga y’ubukode, imisoro n’amahooro mu gihe cy’umwaka. Aya masoko yubatswe n’andi ateganyijwe kubakwa mu turere tugize umugi wa Kigali, […]Irambuye

Ku bihuha by’uko yapfuye: R. Mugabe ati ‘Yego nari napfuye,

Kuri uyu wa Gatanu muri Zimbabwe hiriwe igihuha cyari cyatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu ko Perezida Robert Mugabe yitabye. Uyu mukuru w’igihugu uzwiho gushyenga yabwiye Abanyamakuru ko ibyavuzwe byari ukuri nk’uko bikunze guhwihwiswa. Ati “ Yego ni byo nari napfuye ariko nazutse nk’uko nsanzwe mbigenza.” Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida […]Irambuye

MINIJUST irifuza ko impaka nyinshi zajya zikemuka zitagombye kujya mu

Mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga Abanyamategeko n’abajyanama mu by’amategeko mu nzego za Leta, umunyamabanga uhoraho muri Minisitri y’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Isabelle Kalihangabo yavuze ko abantu bakwiye kumenya uko bajya bikemurira impaka batitabaje Inkiko. Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri, aba banyamategeko bahuguwe uko bafasha Abanyarwanda gusobanukirwa uko bajya bikemurira impaka n’amakimbirane batitabaje […]Irambuye

Uko umuntu ahumeka atabitegetswe ni ko akwiye gusoma atabihatiwe-Olivier/MINISPOC

Hari imvugo igira iti ‘Icyo ushaka guhisha Umwirabura/Umunyafurika, ugishyira mu nyandiko.’ Umujyanama Muri Minisiteri y’Umuco na Sport, Karambizi Olivier avuga iyi mvugo ikwiye kuba amateka kuko aho isi igeze bisaba ko abantu bahora bagura ubumenyi kandi nta kindi cyabifashamo atari ugusoma inyandiko zanditswe n’abahanga. Ni mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kwitabira gusoma, […]Irambuye

Uganda, S. Africa ni byo bigira umusaruro munini w’amata  muri

Mu gutangiza imurikagurisha mpuzamahanga ku mata n’ibiyakomokaho riri kubera I Kigali kuva kuri uyu Gatatu, bagarutse ku mukamo ugenda uboneka mu bihugu bigize umugabane wa Afurika aho Uganda na Afurika y’Epfo byagaragajwe nk’ibiyoboye ibindi mu mukamo munini. Muri iri murikagurisha ryahawe insanganyamatsiko igira iti “African dairy begin here”, abashakashatsi ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi […]Irambuye

en_USEnglish