Uganda, S. Africa ni byo bigira umusaruro munini w’amata muri Afurika
Mu gutangiza imurikagurisha mpuzamahanga ku mata n’ibiyakomokaho riri kubera I Kigali kuva kuri uyu Gatatu, bagarutse ku mukamo ugenda uboneka mu bihugu bigize umugabane wa Afurika aho Uganda na Afurika y’Epfo byagaragajwe nk’ibiyoboye ibindi mu mukamo munini.
Muri iri murikagurisha ryahawe insanganyamatsiko igira iti “African dairy begin here”, abashakashatsi ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bagaragaje uko umukamo uhagaze ku mugabane wa Afurika.
Umushakashatsi Dr. Amit Saha ukomoka mu gihugu cy’Ubudage yagaragaje ko igihugu cya Uganda na Afurika y’Epfo ari byo bitanga umukamo mwinshi kuko byombi bibona umukamo ugera ku kigero cya 110%.
Uyu mushakashatsi uvuga ko ibi bihugu ari na bo byohereza hanze umusaruro munini w’amata , avuga ko no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika umukamo ukomeje kwiyongera.
Mu mwaka ushize, umusaruro w’amata mu Rwanda wiyongereyeho 1.3%, mu gihe ibikomoka ku mata bikiyongeraho 22%. Ku mugabane wa Afurika muri rusange, umukamo wiyongereyeho 2%.
Mu kerekezo cy’imyaka 10, u Rwanda rushaka ko umukamo wa buri nka waziyongeraho nibura litiro 500 ku mwaka.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Mukeshimana Gelardine yasabye aborozi b’inka zitanga umusaruro w’amata mu Rwanda ko iri murikagurisha ryabasigira inyigisho nyinshi by’umwihariko uko bakoresha ikoranabuhanga ryabafasha kwongera umusaruro.
Ati ” Bizadufasha kongera ubumenyi mu buryo bw’ikorana buhanga mu bworozi ndetse tukaba tunitezeho ko tuzakuramo abashoramari mu mata yo mu Rwanda.“
Dr Mukeshimana avuga ko u Rwanda rwashyize imbaranga mu bikorwa bifasha mu gutunganya umusaruro w’amata.
Avuga ko ubu mu Rwanda habarirwa amakusanyirizo 164 ndetse ko hosohotse iteka rya Minisitiri rigena uburyo amata agomba gutunganywa mu buryo busukuye.
Florence Tumusime uhagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka z’umusaruro w’amata n’ibiyakomokaho (ESADA) mu Rwanda avuga ko aborozi b’inka baciriritse bagomba gutezwa imbere kugira ngo umusaruro w’amata urusheho kwiyonera muri Afurika.
Avuga ko iyi nama ikwiye gusigira ubumenyi abayitabiriye kuko ari umwanya mwiza wo gusangizanya ibanga ibihugu byagiye bikoresha kugira ngo umukamo wiyongere dore ko yitabiriwe n’abanyenganda zitunganya amata n’ibiyakomokaho.
U Rwanda ruzamurika ‘Girinka’
Biteganyijwe ko muri iri murikagurisha, ibihugu bizagariza bigenzi byabyo ingamba byafashe kugira ubworozi butange umusaruro utubutse.
U Rwanda rukaba ruzamurika gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yagize uruhare runini mu guteze imbere ubworozi mu Rwanda no muri Afurika kuko hari ibindi bihugu byayigiyeho na byo bikayishyira mu bikorwa.
Florence Tumusime uhagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka mu Rwanda avuga ko nta gushidikanya ko iyi gahunda ari yo yatumye umukamo wiyongera.
Ati “ Icyo twishimira nk’aborozi ni uko umusaruro w’umukamo wiyongereye ukava kuri toni ibihumbi 50 muri 2000 ukagera kuri Toni 710 000 muri 2015, ndetse n’ibiciro bikazamuka ku buryo umwaka ushize wa 2015 ibiciro byiyongereye kukigero cya 50%.”
Bamwe mu borozi bo mu Rwanda bitabiriye iri murikagurisha bavuga ko muri iyi minsi umukamo wagabanutse kubera izuba ryacanye igihe kinini.
Urwanda rubasha gukusanya umusaruro w’amata ungana na 18% andi akaba agenda asigara mu borozi harimo nk’ayo banywa.
Photos © U. Josiane/Umuseke
Josiane UWANYIGIRA
UM– USEKE.RW
1 Comment
None inkuru yasabagiye kuri uru rubuga ivuga ko abanyarwanda banywa amata menshi ku kigereranyo cya 56 kw’ijana mwari mwayirose?! Abo bose ntibanywa amata ahubwo barayabazanira mukihera ba rubyogo bo mu Rwanda?! Iyi nkuru iragaragaza ko ibyatangajwe mu ntangiriro z’icyi cyumweru nta kuri kurimo.
Comments are closed.