Digiqole ad

Uko umuntu ahumeka atabitegetswe ni ko akwiye gusoma atabihatiwe-Olivier/MINISPOC

 Uko umuntu ahumeka atabitegetswe ni ko akwiye gusoma atabihatiwe-Olivier/MINISPOC

Karambizi wari uhagarariye MINISPOC avuga ko gusoma bikwiye gufatwa nka kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi

Hari imvugo igira iti ‘Icyo ushaka guhisha Umwirabura/Umunyafurika, ugishyira mu nyandiko.’ Umujyanama Muri Minisiteri y’Umuco na Sport, Karambizi Olivier avuga iyi mvugo ikwiye kuba amateka kuko aho isi igeze bisaba ko abantu bahora bagura ubumenyi kandi nta kindi cyabifashamo atari ugusoma inyandiko zanditswe n’abahanga.

Karambizi wari uhagarariye MINISPOC avuga ko gusoma bikwiye gufatwa nka kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi
Karambizi wari uhagarariye MINISPOC avuga ko gusoma bikwiye gufatwa nka kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi

Ni mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kwitabira gusoma, kubara no kwandika, cyatangirijwe ku isomero rizwi nka ‘Ready for Reading’ ryo mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza.

Umujyanama muri Minisiteri y’Umuco na Sport, Karambizi Olivier wari uhagarariye iyi Minisiteri muri iki gikorwa, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva akamaro ku gusoma, kwandika no kubara.

Abanyafurika babaye iciro ry’imigani ko badakunda gusoma ari na ho byavuye imvugo igira iti “Icyo ushaka gushisha umwirabura/Umunyafurika ugishyira mu nyandiko” bashaka kugaragaza ko Abanyafurika batajya banyoterwa no gusoma.

Uyu mujyanama muri MINISPOC, Karambizi Olivier avuga ko iyi mvugo ikwiye gucika, Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda bakumva ko gusoma ari kimwe mu bigize ubuzima bwabo.

Ati “ Nk’uko umuntu akenera guhumeka atabitegetswe, ari ihame, ari ikintu umubiri ukeneye, no gusoma ni ikintu gikenewe wabyemera utabyemera.”

Karambizi avuga ko ubuzima bwa none busaba ko abanyagihugu bajyana n’ubumenyi bugezweho ku isi. Ati “ Aho isi iganisha, birasaba ko abantu bisanisha n’ibigezweho kandi ikintu cya mbere cyabibafashamo ni ugusoma.”

Uyu muyobozi muri MINISPOC uvuga ko iyi gahunda y’ubukangurambaga ari imwe mu ntwaro Leta y’u Rwanda iri kwifashisha kugira ngo abantu bitabire gusoma, avuga ko bizanafasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yo kuva mu bihugu biri munsi y’umurongo kikajya mu byateye imbere.

Ati “ Ntabwo ibyo byashoboka umusingi utabaye uwo kumenya gusoma no kwandika kuko ari na byo bituma umuntu abasha kumenya akava mu bujiji.”

Yudita Mukakalisa w’imyaka 63 wigiye gusoma; kubara no kwandika muri iri somero ryatangirijwemo iki cyumweru, avuga ko ataramenya gusoma yagirirwaga ikizere agashyirwa mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze ariko hari aho atarengaga kuko atari azi gusoma.

Uyu mukecuru wo mu kagari ka Nkondo, mu murenge wa Rwinkwavu, avuga ko aho amenyeye gusoma ikizere yagirirwaga cyazamutse.

Ati “ Ubu ndi umujyanama w’ubuzima, nshinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ubu ntanga Raporo kuri telephone kandi mbere sinari nzi kuyikoresha.”

Mukabalisa avuga ko nyuma yo kuva mu bujiji bwo kutamenya gusoma, kubara no kwandika, byatumye yitinyuka ku buryo asigaye yizigamira mu bigo by’imari.

 

Ibyo gusoma birahari ku bwinshi…

Bamwe mu bashakashatsi bakunze kuvuga ko ntawe ukwiye gutunga agatoki Abanyarwanda kutitabira gusoma kuko ibyo gusoma bigerwa ku mashyi ndetse ko n’umubare w’abanditsi ukiri muto.

Olivier Karambizi watangije ubu bukangurambaga, avuga ko ibi byavugwa n’abashaka urwitwazo. Ati “ Ibyo gusoma birahari, ndetse ku bwinshi.”

Karambizi uvuga ko inyandiko nyinshi zanditse mu ndimi z’amahanga, ashishikariza urubyiruko kujya bandika kugira ngo amateka y’igihugu cyabo atazibagirana bityo n’abazabakomokaho bakazamenye ibyaranze ubuzima bw’ababanjirije.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gusoma; kubara no kwandika, MINISPOC izasura uturere dutanu two mu ntara zose n’umugi wa Kigali aho abana bo mu bigo bitandukanye bazakoreshwa amarushanwa yo gusoma.

Yudita Mukakalisa wize gusoma afite imyaka 63 avuga ko ubu abasha kwohereza raporo akoresheje Telephone
Yudita Mukakalisa wize gusoma afite imyaka 63 avuga ko ubu abasha kwohereza raporo akoresheje Telephone
Nyirabahizi Beatha ushinzwe iby'amasomero muri MINISPOC avuga ko Gusoma ari wo musingi w'amajyambere
Nyirabahizi Beatha ushinzwe iby’amasomero muri MINISPOC avuga ko Gusoma ari wo musingi w’amajyambere
Abana biga mu bigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye mu murenge wa Rwinkwavu basabwe kujya basoma
Abana biga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu murenge wa Rwinkwavu basabwe kujya basoma
Abiga mu mashuri yisumbuye bakoze amarushanwa yo gusoma
Abiga mu mashuri yisumbuye bakoze amarushanwa yo gusoma
Abo mu mashuri abanza na bo mu marushanwa yo gusoma
Abo mu mashuri abanza na bo mu marushanwa yo gusoma
Abakozi muri MINISPOC beretswe ibitabo biri muri iri somero na tablet abana bifashisha basoma
Abakozi muri MINISPOC beretswe ibitabo biri muri iri somero na tablet abana bifashisha basoma
Batambagijwe muri iri somero bihera ijisho ibitabo birimo
Batambagijwe muri iri somero bihera ijisho ibitabo birimo
Abana baza mu isomero bagakina imikino ikarishya ubumenyi
Abana baza mu isomero bagakina imikino ikarishya ubumenyi
Abandi nabo barasoma, banandika
Abandi nabo barasoma, banandika
Baza gusoma ibitabo bitandukanye bituma bunguka ubumenyi
Baza gusoma ibitabo bitandukanye bituma bunguka ubumenyi

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Udahumetse arapfa. None se udasomye nawe afumbira umunaba?

    • Vana ubuswa aho! Umva ikigererany yatanzwe. Yagize ati: Nk’uko guhumeka “ntawubigutegeka” ni ukuvuga ngo biirizana, birikora cg ni karemano; no guso byari bikwiye kutaba ibyo baguhase ahubwo bikaba umuco mwiza wo kongera ubumenya. Mujye mubanza musesengure mubone kugira icyo muvuga muri comments zanyu.

    • Biterwa nicyo wita gupfa. wifungiranye mu nzu irimo ibabura ikagucura umwuka wapfa kandi wowe ntuzigera umenya ko wapfuye ariko abaturanyi bazabimenya wenda kubera umunuko. iyo udasoma nabwo upfa mubwnge kandi wowe ubwawe ntuzamenya ko wapfuye mu bwenge ariko abo muganira bo bazabimenya.

      • Urakoze cyane!! Ibi biba bikuyeho urujijo mu myumvire!

  • Ariko abategetsi bapfana iki no kubeshya. Uyu mugabo azatubwire amasomero ari mu gihugu, n’umubare w’ibitabo biri muri masomero. Kigali Library ubwayo yatwaye imyaka 11 kugirango yuzure, ibi bifite icyo bivuze. Kuba ibijyanye no gusoma byarashyizwe hamwe na sport muri ministeri imwe nabyo bifite icyo bitubwira. Muba mwabuze icyo muvuga kabisa.

    • Sinumva icyo ushatse kuvuga. Usibye kurwanya wifitemo uyu muyobozi yabeshye he? Gusoma, kwandika hanze y’inkuta z’amashuri nahandi hose biba mu muco akaba ariyo mpamvu bishyirwa mri Ministeri ya sport n’umuco, hari icyo byishe icyangombwa s’uko bikora neza!! Ikindi kandi jya uvuga ib’uzi uyu Muyobozi yahoze ashyinzwe amasomero( public and community libraries)u kigo k’igihugu gishinzwe amasomero; ayo menshi uvuga ari mu bayatangije ndetse yose yigereye aho aherereye!!

    • Uyu mugabo nta na kimwe yabeshye wa muntu we. Ahubwo twanga umuntu utubwiza ukuri. Burya kuri wa mugani wawe buri kintu cyose gifite icyo kivuga. Niba mu Rwanda hari amasomero macyeya hakaba utubari twinshi nawe urumva icyo bivuga nyine: Turi abanywi (abasinzi) kurusha uko turi abasomyi (abashakisha ubwenge). Ubu se ni inde wari gushora imali ye mu bitabo kandi abona ntacyo bibwiye abanyarwanda ? yayashoye nyine mu tubari !! Nitubyemere ntabwo dusoma tuzi kuvuga gusa. Jye buriya biransetsa iyo abantu bivuga amashuri menshi bize n`impapuro nyinshi bavanyemo. Kandi wenda ugasanga uwo muntu ntabasha no gusoma igitabo cy`impapuro 100 nyamara akavuga amagambo nk`1000 mu munota. Tukajya aho ngo iterambere.
      Birasekeje.

  • ubu abanyarwanda Bose bashatse gusoma mwabona ibyo basoma n’aho basomera Ese ababishoboye bo wabona ibyo gusoma ku Ubuntu??waba waburaye cg wavuze mutuelle ngo ……..

  • Sha mwa bavandimwe mwe mwe,murapfa ubusa.Gusoma ni byiza,birafasha ariko bisaba ubwonko buzima n’amaso akora neza n’umutima uri hamwe.Imibereho turimo uyu munsi rero idusaba guhora duhiga amaramuko,dushaka imibereho,gusoma rwosenta mwanya wabyo uhari,ababikora uyu munsi bagasoma ni abashaka amaramuko,abiga,abazakora ibizamini by’akazi n’ibindi.Nuko mbibona.

    • Uvuze ukuri! Uziko ahubwo abashaka amaramuko bari bakwiye gushyiraho umwete bagasamo. Nibwa babona amaramuko y’igihe kirambye, atari ay’ijoro rimwe. Nibyo bisaba umuhati kandi koko ushaka gushira inzara arayihingana cyanga arayikorana!

  • Umuco wo Gusoma no Kubara ni kimwe muzira bwa Muntu.Ishami rya Loni rishinzwe ubumenyi n’umuco UNESCO yashyizeho umunsi ngaruka mwaka ko kwizihiza Literacy biba ngaruka mwaka kuva muri za 1965 bityo natwe nkabatuye isi kandi tugomba kuwubahiriza buri tariki ya 8 Nzeli.Reka tubigire umuco rwose naho ubundi turacyari ……

Comments are closed.

en_USEnglish