Digiqole ad

Umugi si amazu…Uyahateretse ntabayarimo byaba ari ibibandahore-Prof Shyaka

 Umugi si amazu…Uyahateretse ntabayarimo byaba ari ibibandahore-Prof Shyaka

*Ati “Serivisi zinoze ntabwo ari ugusekera abantu, ni ibikorwa mpinduramibereho”
*Ab’i Rusizi ngo amata abyaye amavuta…

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Nzeli, hamuritswe ubushakashatsi ku igenamigambi ryo guteza imbere imigi yunganira Kigali. Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Prof Shyaka Anastase avuga ko ibiranga umugi atari ibyiza biwurabagiranamo gusa nk’amazu y’imiturirwa ahubwo ko ari ibikorwa biba biwurimo biha amahirwe y’imibereho myiza abawutuye.

Prof Shyaka avuga ko imigi atari amazu ayitatse ahubwo ko ari icyo bakura muri iyo migi
Prof Shyaka avuga ko imigi atari amazu ayitatse ahubwo ko ari icyo bakura muri iyo migi

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abo muri Singapour bwakorewe mu migi ya Huye, Rusizi, Rubavu, Muhanga, Musanze na Nyagatare, bugamije kugaragaza serivisi n’ibikorwa bikenewe mu guteza imbere imigi yunganira Kigali.

Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyobore cyakoze ubu bushakashatsi, avuga ko gahunda yo guteza imbere imigi yunganira Kigali ari ukwihutisha gahunda z’imbaturabukungu u Rwanda  rwihaye.

Avuga ko umugi atari ibyiza bigaragarira amaso ahubwo ko ari ibikorwa bitanga amahirwe y’imibereho myiza y’abawutuye .

Ati « Umugi ntabwo ari amazu, ni ibikorwa by’iterambere ni aho abaturage bajya bakabona akazi, ni amashuri akomeye ahari, ni inganda zitangiye kuzamuka. »

Akomeza agira ati « Ufashe amazu gusa ukayaterekayo ntabwo waba ari umugi, byaba ari ibibandahore (Amazu adafite akamaro) biri aho gusa, umugi ni ubuzima, ni impinduka… »

Avuga ko iyi politiki yo guteza imbere imigi yunganira Kigali byafasha kwihutisha gahunda y’imbaturabukungu u Rwanda rurimo.

Prof Shyaka uvuga ko iyi gahunda yo guteza imbere imigi iyingayinga Kigali ari politiki yo kureba kure Abanyarwanda bahisemo, ko zimwe muri gahunda ziihawe mu guteza imbere ibikorerwa mu migi no kubibyazamo umusaruro zikomeje kugaragaramo utubazo.

Ati «  Iyo tuvuze Service Delivery ntabwo ari ukwakira abantu no kubasekera, ahubwo ni ibikorwa mpinduramibereho tugeza ku baturage. »

Prof Shyaka avuga ko ibi bikorwa bikigaragaramo imbaraga nke bizaba inzitizi yo kugera ku ntego z’ibipimo by’iterambere u Rwanda rwihaye.

Uyu muyobozi wa RGB avuga ko abakorera mu migi bakwiye guhindura imyumvire. Ati « Noneho nujya mu Ruhengeri ubone ko ari umugi koko uyingayinga Kigali, nujya i Nyagatare ntubone imikenke gusa ahubwo ubone ibintu bifatika.»

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo FGM (Future Move Group) cyo muri Singapore, bugaragaza ko ibikorerwa muri iyi migi yatoranyijwe kunganira Kigali bigicumbagra kuko abatuye muri iyi migi bagifite imyumvire ko kubaho kwabo kugomba gushingira ku buhinzi.

Bunagaragaza kandi ko abaturage batoroherwa no kubona igishoro ndetse ntibagire ubumenyi bwo hejuru mu itegura n’iganamigambi ry’imishinga yabyara inyungu itubutse.

Meya wa Rusizi, Harerimana avuga ko kuba umugi wo mu karere ke waratoranyijwe nk'uzunganira Kigali ari nk'amata abyaye amavuta
Meya wa Rusizi, Harerimana avuga ko kuba umugi wo mu karere ke waratoranyijwe nk’uzunganira Kigali ari nk’amata abyaye amavuta

 

Ab’i Rusizi bo ngo ‘amata abyaye amavuta’

Harelimana Frederic uyobora akarere ka Rusizi karimo umugi uri muri itandatu yatoranyijwe kuzunganira Kigali, avuga ko n’ubundi muri uyu mugi hasanzwe hari amahirwe y’ishoramari ku buryo gufatwa nk’uwunganira Kigali ari nk’amata abyaye amavuta.

Ati “ Ni akarere gafite amahirwe atandukanye n’ay’utundi turere kuko dutuye ku mipaka y’ibihugu bibiri ubwabyo biha amahirwe abaturage bacu birumvikana ko dufite isoko ryagutse.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Rusizi avuga aka karere ayobora kanaberanye n’ubukerarugendo. Ati “ Dufite ikiyaga cya Kivu, ishyamba rya Nyungwe noneho tukagira n’umwihariko wo kuba ibihingwa bitandukanye bihera.”

Ubuyobozi bw’uturere dutegerejweho kunganira umurwa mukuru w’u Rwanda bwamaze kuganira n’inzego zifatwa nk’izizagira uruhare mu kuzamura iyi migi zirimo abo mu ishoramari nka RDB.

Umuyobozi wa RGB, na Min Musoni James wa MININFRA n'uyobora ikigo FGM cyo muri Singapore cyakoze ubu bushakashatsi
Umuyobozi wa RGB, na Min Musoni James wa MININFRA na Devadas Krishnadas uyobora ikigo FGM cyo muri Singapore cyakoze ubu bushakashatsi
Ni ubushakashatsi bugaragaza uko iyi migi izazamuka n'ibizabigiramo uruhare
Ni ubushakashatsi bugaragaza uko iyi migi izazamuka n’ibizabigiramo uruhare
Ubu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya FMG cyo muri Singapore
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya FMG cyo muri Singapore
Min Musoni James wa MININFRA avuga ko ubu bushakashatsi bugaragaza uruhare rw'imiyoborere myiza mu kuzamura iyi migi
Min Musoni James wa MININFRA avuga ko ubu bushakashatsi bugaragaza uruhare rw’imiyoborere myiza mu kuzamura iyi migi
Abayobozi b'uturere twatoranyijwe bitezweho kuzaba umusemburo wo kubahiriza iyi gahunda
Abayobozi b’uturere twatoranyijwe bitezweho kuzaba umusemburo wo kubahiriza iyi gahunda
Abayobozi bo mu bigo bizagira uruhare mu guteza imbere iyi migi barimo n'uwa REG barasuzuma icyo basabwa
Abayobozi bo mu bigo bizagira uruhare mu guteza imbere iyi migi barimo n’uwa REG barasuzuma ibyo basabwa
Abayobozi bo mu turere twatoranyijwe kuzunganira Kigali bari baje kureba iby'ubu bushakashatsi
Abayobozi bo mu turere twatoranyijwe kuzunganira Kigali bari baje kureba iby’ubu bushakashatsi
Abayobozi b'uturere tubarizwamo imigi izunganira Kigali bavuga ko n'ubundi iyi migi isanzwemo ibikorwa remezo biyigaragaza neza
Abayobozi b’uturere tubarizwamo imigi izunganira Kigali bavuga ko n’ubundi iyi migi isanzwemo ibikorwa remezo biyigaragaza neza

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

12 Comments

  • Nibyo koko umujyi ntabwo ugirwa mwiza n’amazu y’akataraboneka awubatsemo, ahubwo umujyi uba mwiza iyo abantu bawutuyemo buri wese yumva yishimiye kuwuturamo kandi ahafitiye icyo kurya akanahagiririra amahoro (amahoro yo ku mubiri n’amahoro yo ku mutima).

    Abayobozi b’i Rwanda bari bakwiye kwicengezamo iri hame ko: kubaka amazu maremare yitwa ko agezweho atari byo (gusa) birimbisha umujyi wa Kigali. Kwirirwa abantu baririmba ayo mazu, kandi nta kazi bafite bahabwa n’ayo mazu, ntabwo aribyo bizagaburira abanyarwanda batuye muri uwo mujyi. Gusenyera abaturage batuye muri Kigali witwaje ko ngo amazu yabo atajyanye na VISION aho kubafasha ngo nabo bavugurure ayo mazu yabo agire isura nziza, ntabwo aribyo bizatuma umujyi wa Kigali urabagirana. Kwirirwa wirukanka ku bazunguzayi ngo barateza umwanda mu mujyi aho kubashakira uburyo nabo babaho neza kandi kimuntu bakarindwa inzara ituma bazunguza, ntabwo aribyo bizatuma umujyi ushashagirana.

    Abanyarwanda dukwiye kumenya mbere na mbere guha agaciro umuntu, mbere yo guha agaciro ibintu, kuko ibintu bitarusha umuntu agaciro.

    Ibintu bikorwa n’abantu ibindi bintu bigashakwa n’abantu. Mu gihe rero abantu bazaba bafite amahoro (imbere n’inyuma), batekanye (imbere n’inyuma), bafite imibereho ishimishije ya kimuntu, icyo gihe ibindi byose dushaka (amazu) byo gutaaka no gusukura umujyi wa Kigali tuzabigeraho nta kabuza.

    • Si nkuzi ariko iyi comment yawe irasobanutse kandi ntanugomba kuyirebera muyindi mboni itari iyimibereho myiza.

    • Ushobora kuba uzi neza icyo umuntu ari cyo! Ndagushimiye mu mwanya w’abatabikoze kuko iyi comment irakurugutura kugeza mu matwi y’ababona abantu nk’umwanda, yababwirwa ko hari inzara ari uko hari abo yahitanye. Nyamara uyu mutima utari mwiza twadukanye wo kwirengagiza ko umuntu ahumeka kimwe natwe bizadukururira umuvumo. Mureke twubake igihugu kandi dusaranganye uducye turimo

    • Urakoze cyane kuri comment yawe iyaba abayobozi bashinzwe communication muri za misiteri basomaga, bakadutangiye ububutumwa kubayobozi bakuru.

  • none se ko birukana ABUZUNGUZAYI ngo barimo kwanduza iyo migi? abo BAZUNGUZAYI ntibakeneye kubaho neza. NZARAMBA itwice kandi KIGALI yakagombye kuduha akazi? Abayobozi bakwiye guhindura imyumvire yabo

  • Dodo, Métro, Boulot. Niko abanyamujyi ba Paris bavuga!Twamye tuvuga ko umujyi atari amazu maremare gusa,umujyi ugomba guha abawutuye akazi, bakabona uko batura neza bagasinzira bwacya bagafata Métro bakajya ku kazi. Bisaba ko umujyi ugira ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda, amashanyarazi za égouts publics (sewer), inganda zitanga akazi , amazu atanga services n’ibindi… Bashobora kuvuga ko umujyi ushingiye kuri textile kubera inganda zikora imyenda ziganjemo, bashobora kuvuga ko umujyi ari icyambu kubera uri ku nyanja hakanyuzwamo ibigurishwa byinshi(Mombasa, Dar Es salam etc…) none se inganda ziri i Kigali ni zingahe?

  • KIBATSI YAGERAGEJE KUBISOBANURA. NEZA

    • Yego,turashimira abatanze ibitekerezo byiza,ndemeranya nabo kuko umutungo wambere abanyarwanda dufite nitwebwe ubwacu abaturage,nuko rero reka buri muntu kugiti cye yiyumvemo ko afite umumaro kandiko abifashwamo nabayobozi bafite system yo kuduteza imbere.
      Government y’ubumwe bw’abanyarwanda ikomeze itwigishe kwiteza imbere :twirinda umuco wo kubeshya kugirango ibyo dukora bibashe kutugendekera neza.
      Urugero rwabantu bavugako babuze akazi ngira ngo nabo babigiramo uruhari;uti iki?nawe se ufashe amafranga muri bank uguriye moto umusore udafite akazi kugirango igutunge kandi nawe imuzamure ,ariko biratangaza kubona akubeshya bikarangira mwese mugiye mugihombo.
      Banza undebere mumagaraje abayakoramo,za saloons usanga ahenshi bikorwa nabanyamahanga naho abasore bacu bifashe mumifuka ngo barangije theory muri zakaminuza ngo bategereje ko leta izabaha akazi ?? Icyo nshatse kuvuga niki?Tugendeye kurugero natanze haruguru rwumuntu wafashe ideni rya banki akagurira uriya musore moto ,ngirango yarakwiye kuyikoresha adakorera ku ijsho ,kuko aramutse ayikoresheje neza ,ideni rikishyurwa nundi nawe azaba yiboneye umukoresha uzakomezanya nawe mugukomeza kwiteza imbere.

  • Prof shyaka niwo ukwiye kuba president mugihugu tubabarire uziyamamaze

    • sha uri boy koko!

      • Ntabwarumusajya ntanubwo yanyuze Kagitumba.

  • Shyaka niwowe ukwiye kutuyobora kabisa u

Comments are closed.

en_USEnglish