Ku bihuha by’uko yapfuye: R. Mugabe ati ‘Yego nari napfuye, nazutse nk’ibisanzwe’
Kuri uyu wa Gatanu muri Zimbabwe hiriwe igihuha cyari cyatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu ko Perezida Robert Mugabe yitabye. Uyu mukuru w’igihugu uzwiho gushyenga yabwiye Abanyamakuru ko ibyavuzwe byari ukuri nk’uko bikunze guhwihwiswa. Ati “ Yego ni byo nari napfuye ariko nazutse nk’uko nsanzwe mbigenza.”
Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida Mugabe w’imyaka 92 yahise yitabiriye ibirori by’urubyiruko biteganyijwe mu gihugu cye.
Mugabe witabiriye ibi birori kugira ngo avuguruze abamwifuriza kuva ku isi, yaherukaga kugaragara mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango uharanira Iterambere ry’ibihugu yo muri Afurika yo mu Magepfo (SADC) yaberaga muri Swaziland.
Mugabe wari umaze iminsi ntawe uzi aho aherereye, yongeye kugaragara ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cy’I Harare muri Zimbabwe.
Ubwo yabazwaga n’Abanyamakuru aho amaze iminsi yaraburiye, yavuze ko amaze iminsi yibereye I Dubai ariko yirinda kugira byinshi avuga kuri uru ruzinduko.
Mugabe yavuze ko I Dubai yari yagiye mu bibazo by’umuryango we birebana n’umwe mu bana be.
Perezida Mugabe yavuze ko ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko yitabye Imana atari igitanagaza kuko yabitswe inshuro nyinshi ariko bikaza kugaragara ko byari ibinyoma.
Ati “ Yego! Nari napfuye, ni byo nari napfuye ariko nazutse nk’uko mpora mbikora. Ubu nagarutse mu gihugu cyanjye nkiri wa wundi.”
Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko ubwo Mugabe yururukaga ku kibuga cy’indege yagaragaraga nk’untaniwe, agenda gahoro gusa akanyuzamo akaganiriza abamurindira umutekano.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Genda Musaza nkukundira uko usubiza! Harya ngo wazutse incuro nyinshi kurusha Yesu. Icyakora kuva unamuzi izina gusa birahagije. Azakomeze akwirindire.
Papa Africa. Ndagukunda nkabura icyonguha.Imana ikomereze ikongerere ubugingo.
Ese nkuyu koko ategurira iki igihugu cye mubya politiki? Ese ntaziko niba atari none arejo? kotwese turabagenzi? Abayobozi bacu burya sinzi ibivumvuri bibaba mumitwe.
ahubwo niwowe ubifite, iyo wubahuka abakuruta abakuyubora banakurusha byose wibona ko urigiki sha
Uyu mugabo ashobora gupfa ejo cyangwejobundi.mwabonye ibyabereye muri côte d’ivoire? Mbere yokwibasira uyu wiyise Semusambi?Iyufite imyaka nkiriya udateganya uzagusimbura cyangwango utange ubutegetsi ukiriho, abosbose barekereje bahita babirwaniramo kakahaba.Simbyifulije abazimbabwe ariko ndumva ntibeshe cyane kuko tuzuko abanyafrica duteye.
Semusambi ntugatukane si ikinyabupfura gikwiye umunyarwanda nukuri ngo abayobozi bacu bafite ibivumvuri koko? ubu uwabikubaza wabisobanura? kuki mutiyubaha ngo mwubahe n’abayobozi Imana yabahaye koko
Niwowe ufite ibivuvunvuri shahu weeeeeee!
Nta burere ufite nagato bazagucishe mu cyogo bagutsiritishe igisura uzakamirika we kongera gutuka abakuluuuuuuuuu!
Ni mumwihorere mumufate uko ari, ngo ntaubuza inyombya kuyomba keretse ushaka kuba nkazo. Ariko ntacyo muramubwiye nabwo ntazongera gutandukira. Umuyobozi aba ari umuyobozi da.
Burya abadashinga nibo birata kweli kweli. Nka buriya ntakundi yari kuvuga basi. Wenda basi iyo avuga ngo abategetsi ba Afrika bagundira ubuyobozi kandi nyuma bikarangira nabi bikarangira babahiritse cga babishe, biraruta pe.
Comments are closed.