Digiqole ad

Miliyari 29 Frw zashyizwe mu masomo yitezweho guhangana n’ubushomeri

 Miliyari 29 Frw zashyizwe mu masomo yitezweho guhangana n’ubushomeri

I Kigali, kuri uyu wa 05 Nzeli hatangijwe ikiciro cya Gatatu cy’Itorere ‘Intagamburuzwa’ ry’urubyiruko rwiga mu mashuri makuru yo mu Rwanda bazahugurwa uko bazasoza amasomo yabo babasha kwihangira imirimo. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Ntivuguruzwa Celestin avuga ko amasomo yitezweho guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri yashyizwemo asaga miliyari 29.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEDU, Dr Ntivuguruzwa avuga ko muri aya masomo hashyizwemo miliyari 29
Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Dr Ntivuguruzwa avuga ko muri aya masomo hashyizwemo miliyari 29

Iki kiciro cya Gatatu kizatorezwamo urubyiruko 2 500 bo mu mashuri makuru na za kaminuza 44 zo mu Rwanda, gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Dukoreshe amahirwe ahari twihangira imirimo’.

Biteganyijwe ko uru rubyiruko ruhagarariye bagenzi babo biga mu mashuri makuru bazahugurwa ku ndangagaciro zo gusoza amasomo yabo badateze amaramuko ku mirimo yahanzwe n’abandi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Ntivuguruzwa Celestin avuga ko uru rubyiruko rwitezweho kuzasangiza bagenzi babo izi ndangagaciro zo kwihangira imirimo.

Ati “ …Turifuza ko ubumenyi ku bijyanye no guhanga imirimo no gupiganirwa imirimo aho iri bigera ku banyeshuri bose biga muri za Kaminuza.”

Leta y’u Rwanda ntihwema kuvuga ko iri mu rugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburezi, bamwe mu bakurikiranira hafi uburezi bwo mu Rwanda babibona ukundi aho bavuga ko bwataye agaciro ugereranyije n’ubumenyi bw’ababaga basoje amasomo yabo mu byiciro runaka mu gihe cyo hambere.

Aba basesengura ireme ry’uburezi bwo mu Rwanda, bakunze kuvuga ko uku gukendera k’ubumenyi butangwa mu Rwanda bigaragarira mu bizamini by’akazi bikorwa mu minsi ya none, bakavuga ko ubumenyi bw’uru rubyiruko buba butari ku gipimo kiza cyo kujyana ku isoko ry’umurimo.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Dr Ntivuguruzwa Celestin avuga ko Leta yinjiye mu rugamba rwo gushaka umuti w’iki kibazo kuko yashyize imbere amasomo agaragara nk’azagira byinshi ahindura muri ibi bisa nk’ibigaragaza icyasha mu burezi bwo mu Rwanda.

Dr Ntivuguruzwa ugaruka kuri gahunda yo kwihangira imirimo ku rubyiruko, avuga ko gushyira ingufu muri aya masomo biri no mu rwego rwo gufasha abarangiza amashuri makuru kwihangira imirimo.

Agaragaza aya masomo, yagize ati “ Amasomo arebana na science (ubumenyi), technology (ikoranabuhanga), innovation (guhanga udushya), imibare, imyuga n’ubumenyi ngiro twayibanzeho mu ngengo y’imari.”

Uyu munyamabanga uhoraho muri MINEDUC ukomeza avuga amafaranga yagenewe aya masomo yanyujijwe mu kigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB), agira ati  “…Uyu mwaka ni miliyari zirenga 29 zizafasha abanyeshuri biga muri za kaminuza kugira ngo bashobore kwishyura ayo mashuri.”

Nyambo Muhizi Chantal wiga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro avuga ko akazi atari ko gakenewe ahubwo ko ubumenyi ari bwo bukenewe
Nyambo Muhizi Chantal wiga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko akazi atari ko gakenewe ahubwo ko ubumenyi ari bwo bukenewe

Akazi si ko gakenewe kurusha ubumenyi …- Umunyeshuri

Nyambo Muhizi Chantal wiga mu Ishuri rikuru ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, IPRC Kigali mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko urubyiruko rugomba kwiga badatekereza kuzasoza birirwa bajya kwaka akazi.

Ati “ Tugomba gukunda imyuga, ntabwo twese tuziga dutegereje akazi ko mu bureau, ntabwo buri wese azagira ayo mahirwe.”

Uyu mwari uri kwiga amasomo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko umuntu wize imyuga aba ateganyiriza ubuzima bwe bwose. Ati “ Ni umurimo udasaza, uhoraho.”

Nyambo uvuga ko atajya atekereza kuzajya kwaka akazi, avuga ko ubumenyi azasohokana muri IPRC azabukoresha mu kwihangira imirimo. Ati “ Akazi si ko gakenewe kurusha ubumenyi dukeneye.”

Leta y’u Rwanda ikunze gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo ariko nabo bagasa nk’abasubiza bavuga ko izi nama bagirwa ari nziza ariko ko kuzishyira mu bikorwa biba bitoroshye kuko baba badafite igishoro.

Muri iri torero ry’urubyiruko ruhagarariye abandi mu mashuri makuru na za kaminuza, aba basore n’inkumi bazanigishwa ku ndangagaciro na kirazira bikwiye Umunyarwanda nk’uko bigenda mu zindi ngando z’itorero.

Ngo biteguye kugira byinshi bazungukira muri izi ngando
Ngo biteguye kugira byinshi bazungukira muri izi ngando
Basabwe kuzakurikira
Basabwe kuzakurikira
Mbere yo gutangira izi ngando basabwe kuzarangwa no kumvira ibyo bazatozwa
Mbere yo gutangira izi ngando basabwe kuzarangwa no kumvira ibyo bazatozwa
Dr Ntivuguruzwa yasabye aba banyeshuri kuzakurikira indangagaciro bazajyana muri bagenzi babo
Dr Ntivuguruzwa yasabye aba banyeshuri kuzakurikira indangagaciro bazajyana muri bagenzi babo
Babwe ko babakeneyemo kuzababera intumwa nziza
Babwe ko babakeneyemo kuzababera intumwa nziza

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ko mutatweretse ifoto bari kucinya akadihose?

  • Ariko noneho birashekeje kbsa ngo akazi siko gacyenewe hacyenewe ubumenyi wowe Shakisha ubumenyi gusa uzambwira numara kubona ubumenyi nyuma yimyaka nkibiri yonyi gusa. Ibyo mukora ngo murarwanya ubushomeri ntabwo bizajyerwa muri zakaminuza haracyatangwa amasomo yacyera cyane I. E atajyanye nibicyenewe kuri field kdi sibyo gusa itangwa ryakazi nikibazo gikomeye cyane kbsa sibyo gusa akazi kuba kabaye icyese wabonye udafite benewabo akazi akibagirwe NIBA RETA ITOROHEREJE ABARANGIZA KWIGA MUKWIHANGIRA IMIRIMO NTABWO RWOSE UBUSHOMERI MURUBYIRUKO BUZAGURAHO MUGANA NDIBAZA KO RETA ISHORA AMAFRANGA ATABARIKA MUKWISHYURIRA ABANA ZAKAMINUZA BARANGIZA BAGASHOMERA KUKI ITASHYIRAHO IKIGEGA GISHINZWE GUTANGA INGUZANYO KUBANA BARANGIJE UZUMVA NGO BDF NGO BDF HHHH SHA SIMBABESHYE BDF NAYIRUTSE MBONA NZAGWA NZIRA. BIRAMBABAZA KUBONA UMUNTU URUBYIRUKO RUJYEZE MUGIHE CYO GUKORA NTURUKORE KUBERA KUBURA IMIKORERE BIRAMBABAZA BITEYE NAGAHINDA SEKUKI ABIZE UBUHINZI BATASHYIRIRWAHO IKIGEGA CYO KUZAMURA KIBAFASHA MUGUSHYIRA MUBIKORWA IBYO BIZE KDI KO BYAGIRIRA AKAMARO ABENEGIHU NDETSE NABO UBWABO BAGASHAKIRWA NAHO BAKORERA, NGO AMAHURWA AZACYEMURA UBUSHOMERI SIMBYEMEYE RWOSE IGISHORO NICYO CYONYINE KIZACYEMURA UBUSHOMERI NTAWABONYE IGISHORO WABUZE ICYO GUKORA KUKO HARI ABAHERWE BAKOMEYE KURI IYISI BATIJYEZE BIGA BISOBANUYEKO BO BABONYE CAPITAL GUSA UBUNDI BAHINDUKA ABAHERWE NAHO KUBWAJYE KWIRIRWA WICAJE ABANTU MURI SALE NGO BARIKWIGA KWIHANGIRA IMIRIMO NTAGISHORO UBUHA MBONA BITAKIGEZWEHO MURATAKAZA UMWANYA GUSA BAHEREZE IGISHORO MAZE UKURIKIRANIHAFI GUSA UREBE KO UBUSHOMERI BUTABA UMUGANI

  • ubushomeri burwanywa na job creation,investment
    biriya bifaranga bashyira mu miturirwa iyaba babyubakishaga inganda.bakabishora mu burobyi dufite ibiyaga byinshi
    Naho ubundi nabo ba technicians mwigisha bazaza bicare

    • Uvuze ijambo rikomeye cyane

  • Buriya ziriya Milliard 29 zigiye gushirira muri za nama n’amahugurwa bidashira, aho umwanya munini aba ari kurya no kunywa buri nyuma y’amasaha abiri gutyo gutyo, nyuma bakazishyura amafagitire aremereye !!!

Comments are closed.

en_USEnglish