Digiqole ad

‘Abazunguzayi’ bashyizwe mu masoko basonewemo Imisoro n’ubukode mu mwaka

 ‘Abazunguzayi’ bashyizwe mu masoko basonewemo Imisoro n’ubukode mu mwaka

Abahoze ari abazunguzayi bishimiye aya masoko bahawe bazacururizamo umwaka ntawe ubatse n’igiceri cy’atanu

Kuri uyu wa Gatandatu, Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali bwatashye amasoko agezweho yubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cy’abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n’amateko. Ubu buyobozi buvuga ko aba bari basanzwe bazwi nk’abazunguzayi bemerewe gucururiza muri aya masoko batabazwa amafaranga y’ubukode, imisoro n’amahooro mu gihe cy’umwaka.

Minisitiri Gshumba n'umuyobozi w'umugi wa Kigali bafunguye aya masoko
Minisitiri Gshumba n’umuyobozi w’umugi wa Kigali bafunguye aya masoko

Aya masoko yubatswe n’andi ateganyijwe kubakwa mu turere tugize umugi wa Kigali, agamije gusezerera ubucuruzi butemewe n’amategeko bwakunze kugaragara muri Kigali ndetse bugatera gushyamirana hagati y’abakora ubu bucuruzi n’inzego z’ubuyobozi.

Biteganyijwe ko aya masoko azajya akoreramo aba basanzwe bazwi nk’Abazunguzayi bagera mu bihumbi umunani babaruwe ko bakora ubu bucuruzi mu mugi wa Kigali.

Amasoko abiri yatashywe kuri uyu wa Gatandatu, yombi ari I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge.

Aya mahahiro yombi yatangiye gucururizwamo, arimo rimwe riri gukorerwamo n’abacuruzi babarirwa mu bihumbi bibiri n’irindi ririmo 1 200.

Aya masoko yubatswe mu karere ka Nyarugenge, ku bufatanye bw’akarere na ba rwiyemezamirimo bagiye boroherezwa imwe mu mirimo y’ubwubatsi n’ibyangombwa.

Biteganyijwe ko mu tundi turere tugize umugi wa Kigali, nka Gasabo na Kicukiro tuzubakwamo amasoko nk’aya yateganyirijwe abakora ubucuruzi butemewe.

Abacururiza mu isoko rya Nyabugogo batangiye imirimo
Abacururiza mu isoko rya Nyabugogo batangiye imirimo
Minisitiri Diane Gashumba yishimana n'abahoze ari abazunguzayi bahawe isoko
Minisitiri Diane Gashumba yishimana n’abahoze ari abazunguzayi bahawe isoko
Abahoze ari abazunguzayi bishimiye aya masoko bahawe bazacururizamo umwaka ntawe ubatse n'igiceri cy'atanu
Abahoze ari abazunguzayi bishimiye aya masoko bahawe bazacururizamo umwaka ntawe ubatse n’igiceri cy’atanu
Ni amasoko ya Kijyambere
Ni amasoko ya Kijyambere

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Umwaka 1 ntuhagije.

  • Nuko nyine umuntu wo muri RPF wo munzego runaka araza agatera tukacyinya akadiho.

    • Olivier Kamana ka Kamegeri?

  • Bizagenda bite nyuma y’umwaka nibadashobora kwishyura imisoro????

    • Bazongera basubire mu muhanda.Ese usibye abazunguzayi ntabandi bashyizeho urufunguzo?

  • Ibyiwacu nugukora morale nyine.Gucinya akadiho ushimisha abo baturage kugirango ubahume gato buke kabiri.

  • Ariko bantu b’isi ko mutanyurwa.jye nshimye icyo gikorwa babakoreye.

  • Nibakomerezaho rwose umwaka wose badasora nibyiza. habe n’ubukangurambaga babigishe gucuruza bakorera ku ntego be kuyishimishamo bamenyeko nyuma yumwaka bazaba ari abacuruzi nkabande, ntibazahora batsindagizwa. Nibyo bita kwigira

  • Iki gikorwa ni kiza bizatuma akajagari gacika mu mujyi wa kigali kandi bizabafasha no kwiteza imbere bakorera hamwe mu makoperative n’umutekano wabo ubashe gucungwa neza.

  • IBI NIBYO LETA YARIKWIYE GUKORERA ABATURAGE. NUMVA NKA NYUMA Y’UMWAKA BABIMURIRA MUYANDI MASOKO, AYA BAKAYAHA ABANDI BAFITE UBUSHOBOZI BUKE. KUKO UKURIKIJE UBUSHOMERI N’UBUKENE BIHARI. GUCURURIZA MU KAJAGARI NTIBIZACIKA.

    LETA IKOMEREZE AHO KABISA

  • Ntureba se ahubwo, iki gikorwa nicyo kwishimirwa na Buri muturarwanda. Iyaba ibyemezo byose byajyaga bifatwa nkiki habanje kurebwa ubushobozi bw’abaturage

  • ABANYARWANDA NTITUNYURWA N’IBYIZA BAKORERWA,UBU UWABAJYANA MURI ZIMBABWE CYANWA SUWAZIRANDI KWA MUSWATI,AMAGAMBO YASHIRA.
    ARIKO KO IMIPAKA Y’IBIHUGU BIDUKIKIJE IFUNGUYE NDETSE NO HIRYA ,MWAGIYE MUFATA INGENDO MUKAREBA UKO AHANDI BIMEZE?
    IBI MBONA HABA HARIMO N’UMURENGWE.
    LEKA NISABIRE LETA Y’UBUMWE BW’ABANYARWANDA,YITE KU BACURURIZA MURI ZA QUARTIER KUKO NTIBAHABWA AGACIRO NK’ABASORA BANDI
    URUGERO:iYO HABAYE INAMA YA EXCTIVE W’AKAGARI BAFUNGISHA ABACURUZI,UW’UMURENGE AGAKURIKIRA,UW’AKARERE AKABA ARAJE NAWE,UBWO NIKO MUKINGA,NTIBEMERA KO UFITE N’UMUKOZI UKORESHA ,CYANGWA MUKORA MURI NGO UMWE AJYE MU NAMA UNDI ASIGARE AKORA.
    NYAMARA BARIYA BAZUNGUZAYI BO NTA NAMA IBAREBA NTA GAHUNDA YA lETA BITABIRA,NTA FRW Y’UMUSORO,AY’UBUKODE,AY’UMUTEKANO,AY’ISUKU N’ANDI FRW AKENERWA IYO BIBAYE NGOMBWA.
    UBU UMUZUNGUZAYI ARAZA AKAGURISHIRIZA IMBERE Y’UMURYANGO UCURURIZAMO,KANDI AKAGURISHA IBYO NAWE UCURUZA WE KUBERA KO NTA KINDI ASABWA AGURISHA KURI MAKE.
    IZI MPAMVU NKE MVUZE NTIZATUMA UMUNTU ACURUZA NGO YUNGUKE.RRA IKWIYE KWITA KU BACURUZI BATO,NTIHUZWE NABO NO KUBACA AMANDE KUBERA GUKERERWA KWISHYURA IMISORO,KUBERA ZIRIYA MPAMVU ZOSE,MUDUFASHE TUREBE KO NATWE TWAKORA TUDAHORA MU MADENI HARIMO NO GUSORA.

Comments are closed.

en_USEnglish