Digiqole ad

Abahinzi bashyiriweho urubuga rwo gusangizanya amakuru y’ubuhinzi no kubukurikirana

 Abahinzi bashyiriweho urubuga rwo gusangizanya amakuru y’ubuhinzi no kubukurikirana

Rutagengwa Herve uyobora Medmasoft yakoze uru rubuga avuga ko ruzatanga amasoko ku bakora ubuhinzi nk’umwuga

Ku bufatanye na Kompanyi y’Ikoranabuhanga ‘Medmasoft’, Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi, RYAF (Rwanda’s Youth in Agribusiness Forum ), batangije urubuga ruzajya ruhuza abahinzi kugira ngo bungurane ibitekerezo n’amahirwe bafite, uru rubuka rukazajya runabafasha abahinzi kubika amakuru y’ubuhinzi bwabo kugira ngo bamenye niba bakorera mu nyungu cyangwa mu gihombo.

Rutagengwa Herve uyobora Medmasoft yakoze uru rubuga avuga ko ruzatanga amasoko ku bakora ubuhinzi nk'umwuga
Rutagengwa Herve uyobora Medmasoft yakoze uru rubuga avuga ko ruzatanga amasoko ku bakora ubuhinzi nk’umwuga

Iyi program yo kuri Internet yitwa ‘B 2 B Cooperative’ irimo agashami kayo kitwa ‘B 2 B Collaboration’ gafasha abakora ubucuruzi mu by’ubihinzi guhererekanya amakuru.

Herve Rutagengwa Gabiro uyobora ‘Medmsoft’ yakoze uru rubuga, avuga ko uru rubuga ruzatanga amahirwe ku bakora ‘businesses’ z’ubuhinzi kuko bazajya bagaragaza umusaruro bashakira isoko.

Ati “  Niba utazi aho imbuto ziri, wa wundi uzifite akaba ari umunyamuryango wa RYAF cyangwa ari muri system ya B 2 B azajya avuga ati mfite imbuto abishyire ku rubuga abisobanure, namara kubishyiraho, aho umuntu ari ku isi hose ahite amenya ngo kwa Bizimana hariyo imbuto y’ibirayi.”

Uru rubuga kandi runafite uburyo abakora ubuhinzi mu buryo bw’umwuga bazajya bakurikirana amakuru yabwo ku buryo byaborohera kumenya umusaruro mbumbe wavuye mu buhinzi bwabo.

Rutagengwa uyobora kompanyi yakoze iyi program, avuga ko ubu buryo buzajya bufasha abahinzi kumenya uko business yabo yagenze bakabasha kumenya niba barahombye cyangwa barungutse.

Ati “…Akamenya ngo nasohoye amafaranga angahe njya kugura imbuto, njya gutera ibishyimbo, njya kubagara,…ninjije angahe. Ku buryo azajya areba ati nyuma y’umwaka, y’imyaka ibiri avuga ati ese ko maze igihe mpinga nungutse iki.”

Ubu buryo busaba ko umuntu yiyandikisha kuri uru rubuga ku buryo ahabwa aho azajya abika amakuru y’ubuhinzi bwe umunsi ku munsi.

Jean Baptiste Hategekimana uyobora ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi ryashyizeho uru rubuga, avuga ko uru rubuga rudakwiye gufatwa nk’izindi mbuga za Internet zisanzwe ahubwo ko ari umwanya ufasha abahinzi gushaka amasoko y’umusaruro wabo no kuwugaragariza abandi.

Ati “ Urabona hariya urugaga rw’abikorera rukorera imurikagurisha, PSF ihamagara abacuruzi n’abaguzi, abagura bakagura abandi bakajyana imyirondoro y’abo bazakenera. N’uru rubuga ni ko rumeze, kuko hari umwanya wabigenewe niba ushaka kugaragaza business yawe ukabigaragaza.”

Uyu muyobozi wa RYAF avuga ko uru rubuga ruzajya rufasha abakora ubuhinzi n’abifuza kubagana. Ati “ Niba hari umushoramari abe yashoramo amafaranga ye, cyangwa se naba mfite ibyo nshaka kwohereza hanze cyangwa kwinjiza, ayo mahirwe arahari.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira avuga ko uru rubuga ruzaba n’umwanya mwiza wo kungurana inama z’uko ubuhinzi bwakorwa.

Ati “ Ndabirebera mu buryo bw’umuntu ashobora gukoresha ashaka kureba ati ese mugenzi wanjye arakora ate, twafatanya dute, namwigiraho nte, ese we yanyigiraho ate.”

Kwiyandikisha kuri uru rubuga nta mafaranga bisaba, uretse kuba ufite internet, ukabanza kwiyandikisha uciye kuri www.ryaf.rw ubundi ukuzuza ibisabwa, ababishinzwe bakazasuzuma niba ubikwiye bakakwakira.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsanganira Tony avuga ko bizanatuma abahinzi bungurana ibitekerezo uko bakora ubuhinzi butanga umusaruro utubutse
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsanganira Tony avuga ko bizanatuma abahinzi bungurana ibitekerezo uko bakora ubuhinzi butanga umusaruro utubutse
Umuyobozi wa RYAF avuga ko uru rubuga ruzaba umuranga mwiza
Umuyobozi wa RYAF avuga ko uru rubuga ruzaba umuranga mwiza
Bamwe mu bagize RYAF n'abakozi ba Medmasof yabafashije gushyiraho uru rubuga, n'abayobozi muri MINAGRI na MINEDUC
Bamwe mu bagize RYAF n’abakozi ba Medmasof yabafashije gushyiraho uru rubuga, n’abayobozi muri MINAGRI na MINEDUC

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish