Digiqole ad

Ntiwatoranya iterambere ry’ubukungu ngo usige kurinda ibidukikije – Kagame

 Ntiwatoranya iterambere ry’ubukungu ngo usige kurinda ibidukikije – Kagame

*Arifuza ko mu bihe biri imbere abana b’Intare na bo bazitwa amazina

Mu Kinigi mu karere ka Musanze – Mu muhango wo kwita Izina abana b’Ingagi 22, kuri uyu wa 02 Nzeli, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iterambere ry’ubukungu no kwita ku mibereho y’abaturage bidakwiye gusiganwa no kwita ku bidukikije birimo n’ingagi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko utakwirengagiza kwita ku bidukikije ngo ugere ku iterambere
Perezida Paul Kagame yavuze ko utagera ku iterambere wirengagije kwita ku bidukikije

Perezida Paul Kagame yavuze ko Kwita izina atari umuhango gusa, ahubwo ko ugaragaza ko Abanyarwanda bahora baharanira kubungabunga umurage karemano n’ibidukikije.

Ati “Harimo n’ibindi byose byo kugira ngo amajyambere yacu ashingire mu kwifata neza no gufata neza umurage w’u Rwanda wose urimo ingagi n’izindi nyamaswa, amashyamba, …”

Kagame yavuze ko imibereho myiza itagerwaho mu gihe hatitawe ku bidukikije birimo n’aba bana b’ingagi biswe amazina kuri uyu wa Gatanu.

Ati “Imibereho myiza y’Abanyarwanda ishoboka kubera ko n’aho batuye n’ibidukikije byafashwe neza na byo bikabaho neza kugira ngo ubuzima bw’abantu bugende neza.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko iterambere ry’ubukungu ritakwitabwaho ngo ibidukikije byirengagizwe kuko byombi biri mu bifasha abanyagihugu kugera kuri iyi mibereho myiza.

Perezida Paul Kagame ati “Ntabwo watoranya hagati y’Iterambere ry’Ubukungu, imiberebereho myiza y’abantu no kurinda ibidukikije. Ntabwo utoranya kimwe ngo ikindi ugisige kuko ntabwo bigongana ahubwo biruruzuzanya.”

Kagame wagarukaga ku kamaro ingagi zifitiye igihugu n’Abanyarwanda muri rusange yavuze ko mu gihe ibidukikije byitaweho, amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo na yo yiyongera.

Ati “Iyo ibyo byose bifite ubuzima bwiza n’Abanyarwanda babaho neza.”

Perezida Kagame yahamagariraga abaturiye za pariki kubungabunganga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi dukikije bizirimo.

Yasabye AbanyaMusanze kwita ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga bagaharanira ko baza ku isonga mu kugerwaho n’inyungu z’ubukerarugendo buyikorerwamo

Ati “ … Ibivuyemo ntibibarenge, birenge kujya muri rusange ariko mugire icyo musigarana kivuye mu mbaraga mwakoresheje mu kubirinda.”

By’umwihariko, Umukuru w’Igihugu yasabye abakiri bato gukurana umuco wo guharanira guteza imbere igihugu cyababyaye ariko batibagiwe kwita no kubungabunga ibidukikije.

 

Kagame arifuza ko n’abana b’Intare bazitwa amazina

Umukuru w’igihugu wanagarutse ku kuba Leta yarasubijeho bimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo byari byaracitse, yagarutse ku ntare zirindwi ziherutse kuzanwa muri Pariki y’Akagera.

Kagame, agira icyo avuga ku byari bimaze gutangazwa n’Umuyobozi mukuru w’igihugu cy’Iterambere, RDB, Francis Gatare wari wagaragaje ko izi ntare zimaze kwikuba kabiri dore ko zose hamwe zimaze kuba 14.

Ati “Nategereje ko aza kongeraho ko aza kudutumira kujya kwita izina, mu bihe biri imbere dushobora kuzajya kwita izina abana b’Intare, na bwo izaba ari indi ntambwe.”

Umuyobozi wa RDB, Franvis Gatare yavuze ko abanyamahanga baje kureba ibi binyabuzima bahita baboneraho no kumenya amahirwe ari mu Rwanda. Yanavuze ko ibi bikorwa by’ubukerarugendo binaha amahirwe abanyagihugu kuko bibaha akazi.

Gatare yavuze ko mu mwaka ushize, ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije asaga miliyoni 300 z’amadolari.

Abana b’ingagi biswe amazina atandukanye: Umuhate, Icyemezo, Mafubo, Ntamupaka, Ireme, Ntibisanzwe, Ifatizo, Kwigira, Umuhuza, kura, Nyampinga, Ishimwe, Tunganirwa, Ingemwe, Umwiza, Ndizihiwe, Ndi Umunyarwanda, Mashami, Igikombe, Ukwiyunga, Hobe na Incungu.

AbanyaMusanze baje kwita ingagi zibinjiriza agatubutse
AbanyaMusanze baje kwita ingagi zibinjiriza agatubutse
Perezida Kagame yabanje kuramutsa AbanyaMusanze
Perezida Kagame yabanje kuramutsa AbanyaMusanze
Hari n'abo yasuhuzaga abakoze mu biganza
Hari n’abo yasuhuzaga abakoze mu biganza
Abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bise amazina abana b'Ingagi
Abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bise amazina abana b’Ingagi
Arita izina yambaye umwitero wa Kinyarwanda
Arita izina yambaye umwitero wa Kinyarwanda
Abise amazina bari biteye imyitero ya Kinyarwanda
Abise amazina bari biteye imyitero ya Kinyarwanda
Urban Boys baherutse kwegukana igikombe cya PGGSS 6 bari mu bise
Urban Boys baherutse kwegukana igikombe cya PGGSS 6, bari mu bise izina
Mu bana b'ingagi biswe harimo uwitwa Nyampinga
Mu bana b’ingagi biswe harimo uwitwa Nyampinga
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Umutungo Kamere, Biruta bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutungo Kamere, Biruta bitabiriye uyu muhango
Min Biruta ateze amatwi amazina bita abana b'Ingagi
Min Biruta ateze amatwi amazina bita abana b’Ingagi

Min Dr Papias Malimba wa MINEDUC na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Mukandasira Caritas bateze amatwi ibisobanuro by'amazina yiswe abana b'ingagi

Ahabereye uyu muhango hari hatatse ku buryo budasanzwe mu ishusho y'ingagi
Ahabereye uyu muhango hari hatatse ku buryo budasanzwe mu ishusho y’ingagi

Photos © V. Kamanzi/Umuseke

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bwana Venuste!!! Tabara rwose uduhe amaforo y’umunsi kuko iyo washyizeho niya kera.

  • Nyakubahwa mukuru w’igihugu.Mwatubwira igikorwa cyo kurengera ibidukikije cyakozwe kuva 1994 kugeza 2014?

  • Harya bamwe muraba sibo bavugaga ko leta ya Habyarimana iha agaciro inyamaswa kurusha impunzi? Burya koko uguhize ubutwari muratabarana.Idolari ritangiye kuba ingume.

  • abanabingagi basigaye barusha abana babantu kurya neza indroyuazuye

  • Hahhaahhhha nyakubahwa President ufata umwanya ukajya kwita inyamaswa amazina Kandi umenyeko abo bazungu bagushuka nuko bo bifite inyungu zabo mu gukomeza ku kwiyegereza bitewe nuko babonye ushimishwa na bakugira igitangaza ikindi wakamenye nuko abo wita Ko ari ishuti zawe( abazungu) ari nabo bazagukoraho
    Ngaho geregeza witurutisha inyamaswa tabara ujye na havugwa nzaramba nabo ubumve

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish