Digiqole ad

Karongi: Abahinzi b’icyayi biyujurire ishuri ryisumbuye ryigamo abana 704

 Karongi: Abahinzi b’icyayi biyujurire ishuri ryisumbuye ryigamo abana 704

Ryubatswe ku bufatanye bw’abaturage bahinga icyayi

Mu murenge wa Rugabano, mu karere ka Karongi, ku kasozi ka Rugabano kagize isunzu rya Congo Nil, abaturage bakora ubuhinzi bw’icyayi biyujurije ishuri ryisumbuye ryigamo abanyeshuri 704.

Ryubatswe ku bufatanye bw'abaturage bahinga icyayi
Ryubatswe ku bufatanye bw’abaturage bahinga icyayi

Aha huzuye ishuli ryisumbuye rya Rugabano, hahoze hari ishuri ry’imyuga ryari rizwi nka Selayi mu gihe cyo hambere.

Iri shuri rigizwe n’ibyumba byo kwigiramo 20 n’amacumbi acumbikirwamo abahungu n’abakobwa, ryubatswe n’abaturage basanzwe bakora ubuhinzi bw’icyayi.

Aba babyeyi baakoze iki gikorwa cyo kubaka aho abana babo bigira, uko bezaga icyayi bahitaga bubaka icyumba cy’ishuri.

Umwe mu babyeyi barerera muri irishuri, Bagirishema  Eduard avuga ko  abandi babyeyi barerera mu bindi bigo bakwiye kubigiraho bakajya bagira uruhare mu  myigire y’abana babo.

Umuyobozi w’ iri shuri, Froduard Ndihokubwina avuga ko  iri shuli ryatangiye muri 2004, aho ryari rizwi nka ES ndetse ko ryigiragamo abana biga mu kiciro rusange (Tronc commun) gusa.

Uyu muyobozi w’iri shuri, avuga ko mu mwaka wa 2012 batangije amashami ya HEG na MCE, akavuga ko inshuro zose abahigira bamaze gukora ibizamini bya Leta bagiye bitwara neza.

Ashimira ababyeyi bagize iki gitekerezo cyo kwiyubakira ishuri gusa akavuga ko imbogamizi bakomeje guhura na yo ari uko batagira icyumba cy’inama.

Avuga ko ibi bituma abana batisanzura uko bikwiye kuko aho bafatira ifunguro ari na ho bakorera inama mu gihe yabaye.

Aba babyeyi bahinga icyayi biyubakiye ishuri, bavuga ko igitekerezo cyo kuryubaka cyavuye ku kamaro ko kwiga bariho babona.Iri shuri rirera abana 704 biga mu kiciro rusange n’abiga amashami yigishwa muri iki kigo

Iri shuri kandi riri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Umuyobozi w'ikigo ashimira aba babyeyi bagize iki gitekerezo
Umuyobozi w’ikigo ashimira aba babyeyi bagize iki gitekerezo
Iri shuri na ryo rihinga icyayi
Iri shuri na ryo rihinga icyayi

Sylvain  NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI

1 Comment

  • ariko ntimukaturimanganye rwose!Ntasoni ngo ni ryubatswe n’abahinzi b’icyayi! icyo cyayi se cyahageze giheki! abo baturage se bo cyabagejeje kuki inzara ntiyenda kubarimbura!ahubwo se icyayi gihuriyehe na 12 years Basic Education?iri shuri ryatangiye cyera cyane ,icyo cyayi muvuga cyo ntuikiranafata kimaze imyaka 3 gusa!so iyi nkuru njye ndabona ifite izindi nyungu ziyihishe inyuma!

Comments are closed.

en_USEnglish