Umushinga witwa ‘Waka Waka’ utunganya ukanatanga ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba uravuga ko uje gufasha abaturage no mu karere ka Huye kuva mu bwigunge baterwa no kutagira amashanyarazi, by’umwihariko bagaca ukubiri no gucana udutadowa kuko bimwe mu bikoresho utanga birimo amatara atanga urumuri ruhagije. Bamwe mu baturage badafite amashanyarazi, bavuga ko babangamirwaga no gucana udutadowa […]Irambuye
*Ati “Natowe, ntegereje umukuru w’igihugu umpamagara akanyifuriza ishya n’ihirwe” I Libreville muri Gabon, Jean Ping uhanganye na perezida Ali Bongo mu matora y’umukuru w’igihugu yatangiye mu mpera z’iki cyumweru dusoje (imyanzuro ya nyuma ntirasohoka), aratangaza ko ari we watsinze, ndetse ko ategereje bagenzi be bayobora ibihugu ko baza kumuhamgara bakamwifuriza umurimo mwiza wo kuyobora Gabon. […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abavandimwe babiri barakekwaho kwivugana umuvandimwe wabo. Abaturage bavuga ko aba bavandimwe batatu basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu. Habimana Protogene uyobora uyu murenge wa Gitesi, yabwiye Umuseke ko aya makuru yamenyekanye […]Irambuye
*Abapagasi barara irondo baratungwa agatoki kuba abafatanyacyaha… Mu nama ya njyanama y’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yateranye kuri uyu 26 Kanama, Perezida wa Njyanama y’uyu murenge, Munyakayanza Gonzalve yavuze ko abarara amarondo ari bo baha icyuho abajura ndetse ko hari igihe abajura bajya kwiba bambaye umwambaro wagenewe aba bacunga umutekano. Ubusanzwe abaturage batuye […]Irambuye
Imitwe ya Maï-Maï Nyatura na ACPLS (Alliance of Patriotic for a Free and Sovereign Congo) isanzwe itavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Muri iki cyumweru yassinyanye n’iyi leta amasezerano y’amahoro. Iyi mitwe itavuga rumwe na Leta ya Kabila, isanzwe ikorera ibikorwa byayo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, ubu ikaba yiyemeje […]Irambuye
Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko itazijandika mu gushyiraho amabwiriza yo kubuza abagore/abakobwa bo mu idini ya Islam kwambara imyenda ihisha ibice by’imibiri yabo izwi nka ‘Burkini’ nk’uko France ikomeje Leta y’Ubwongereza ivuga ko ibi bitari mu bikenewe, itangaje ibi nyuma y’aho igipolisi cyo mu Bufaransa gikujemo uyu mwenda umwe mu bakobwa bari batembereye kuri Beach y’I […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibiro by’utugari 59 tugize aka karere bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet mu gihe ibimaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17 gusa. Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, nayo igizwe n’utugari 59, ariko abakozi b’utu tugari ntibahwemye kugaragaza imbogamizi zo gukora batagira ikoranabuhanga rya Internet. Aba bayobozi bavuga ko iyo bakeneye Internet […]Irambuye
Irimbi ry’i Rusororo mu karere ka Gasabo niryo ubu rishyingurwamo abanyaKigali benshi, iri rimbi mu myaka itanu gusa rishyingurwamo bigaragara ko rigeze hafi muri 1/2 rishyingurwamo. Leta ikaba yo yarameze kwemeza uburyo bushya bwo gushyingura imibiri itwitswe. Igiciro cyo gushyingura n’ubutaka buto ni bimwe mu bishobora kuzatuma buriya buryo bushya hari ababwitabira. Amarimbi ya Remera […]Irambuye
Ahagana saa 20h30 z’ijoro ryo kuri kuri uyu wa Kabiri, mu kagari ka Nyabishambi, mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi, imodoka ya Toyota Dyna RAC821K yaraye ikoze impanuka ihitana babiri, abandi bane barakomere. Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko iyi modoka yari itwawe na Nkundabera Venuste wahise atoroka. Iyi […]Irambuye
Umutingito waraye ubaye mu ijoro ryakere mu gihugu cy’Ubutaliyani watwaye ubuzima bwa benshi unangiza byinshi, imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 6.2 ikomeje kwiyongera dore ko ubu habarwa abagera muri 73 bamaze kwitaba Imana, naho abakomeretse akaba ari 150. Iyi mibare ariko ishobora gukomeza kwiyongera kuko hari abantu bagwiriwe n’ibikuta by’amazu bataraboneka. […]Irambuye