Digiqole ad

2014/15: Imishinga idindira yahombeje miliyari 154 Frw avuye kuri miliyoni 126

 2014/15: Imishinga idindira yahombeje miliyari 154 Frw avuye kuri miliyoni 126

Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yavuze ko Umugenzuzi azatumizwa agasobanura iby’aya makosa akomeje kugaruka

*Umugenzuzi w’Imari yatanze inama ku bikorwa 2 160 hubahirizwa muri 1177

Basuzuma raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2014-2015, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari, bagaragaje ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015 amasezerano y’imishinga 131 yadindiye bigatera igihombo cya miliyari zisaga 154 Frw mu gihe mu mwaka wa 2013-2014 hari hagaragaye amasezerano 77 yari yadindiye agahombya miliyoni 126 Frw.

Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yavuze ko Umugenzuzi azatumizwa agasobanura iby'aya makosa akomeje kugaruka
Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yavuze ko Umugenzuzi azatumizwa agasobanura iby’aya makosa akomeje kugaruka

Abasenateri bagize komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari bagarutse ku bwiyongere bukabije bw’amasezerano akomeje kudindira ntakorerwe ku gihe, bavuga ko ibi bikomeje kugusha Leta mu gihombo.

Bagaruka ku bikubiye muri iyi raporo bariho basuzuma, bavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, amasezerano 131 atashyiriwe mu bikorwa ku gihe bigatera igihombo cy’amafaranga 154 963 536 476 Frw.

Aba bashingamategeko basaga nk’abatunguwe n’ubwiyongere bukabije muri aya masezerano akomeza kudindira bigatuma Leta ikomeza guhomba, bavuze ko mu mwaka wa 2013-2014, amasezerano yari yagaragayemo ubukererwe yari 77 yari yateje igihombo cya miliyoni 126.

Muri aya masezerano yagarageyemo ubukererwe, arimo ay’imishinga yo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda n’imishinga yo gutunganya ingufu z’amashanyarazi.

Ubu bugenzuzi bwakorewe ibigo 151 bya Leta, bugaragaza ko bimwe muri ibi bigo byagaragaweho amakosa yo gutunga ibikoresho bitabyazwa umusaruro.

Iyi raporo igaragaza ko ibi bikoresho biba bibitse bidakoreshwa, byateje igihombo cya miliyari 7 na miliyoni 920. z’amafaranga y’u Rwanda

Abasenateri bagarutse ku kigo gishinzwe kugenzura ingufu z’amashanyarazi n’amazi cyubatse ibigega I Nyarutarama bimaze imyaka ibiri bitarashyirwamo amazi.

Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi REB na cyo kiri mu bigo byagaragaweho amakosa nk’aya yo gupfusha ubusa umutungo w’igihugu, gitungwa agatoki kutubahirirza gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana (One Laptop for Child) aho bagaragaza ko izi mudasobwa zaheze mu bikarito.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima nacyo kigarukwaho muri iyi Raporo, gishinjwa gusesagura umutungo wa Leta kigura imiti myinshi ndetse imwe muri yo iba yararangije igihe.

Abasenateri kandi bagarutse ku ruganda rutunganya umusaruro w’imyumbati rwa Ngororero rumaze imyaka ibiri rutabyazwa umusaruro nyamara rwaraguze imashini zatwaye amamiliyoni n’amamiliyoni.

Bavuze ko bimwe mu bigo bya Leta bigura ibikoresho bitabanje gukora igenamigambi rinoze kuko bigura ibikoresho bidakenewe.

Perezida w’iyi komisiyo yasuzumaga iyi Raporo, Muhongayire Jacqueline yavuze ko bagiye gutumiza umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta akabasobanurira neza iby’iyi raporo kuko amakosa yagarutse mu mwaka wa 2014-2015 ari kimwe n’ayagaragaye mu mwaka wawubanjirije.

Ati ” ubu gufafa imyanzuro byatugora kuko amakosa y’imicungire y’imari ya leta twabonye muri raporo y’umwaka ushize n’ubundi ni yo twabonye

Akomeza agira ati “…Tukaba rero tugiye gutumaho umugenzuzi mukuru akazaza kadusobanurira iyi raporo neza byaba ngombwa natwe tukajya kwirebera igituma cyane cyane nk’amakosa y’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta n’ibindi bihora bigaruka.”

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2013-2014, Umugenzuzi mukuru w’Imari yari yatanze inama mu bikorwa 2 160 ariko ko ibyashyizwe mu bikorwa ari 1 177, naho ibitarashyizwe mu bikorwa ni 662.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Birababaje.ibi byose biva mu misoro y’abaturage ,ubundi ibifi binini bigakora imishinga ya baringa,cg bikagura ibikoresho bidakewe bagamije kunyereza umutungo w’ibigo cg ministere bayobora.Nikurikiranwe abafashwe bahanwe kandi bagarure umutungo banyereje.UMUYOBOZI NYAWE NI UKUNDA IGIHUGU AKAGIKORERA NTAGISAHURE KANDI AKABA INYANGAMUGAYO, NKAHO ABO BARATUVANGIRA.

  • Ariko hari icyo nibaza: iyo raporo igaragaza isesagurwa no gukoresha nabi umutungo wa rubanda, utumizwa kwisobanura ni uwayikoze cyangwa abakwiye kubazwa ni abayobozi b’ibigo bitungwa agatoki muri iyo raporo?

  • Njye mbona mukwiye gutumizako ba Minisitiri,n´abayobozi b´ibyo bigo,hamwe n´ubugenzuzi.bose barabareba by´umwihariko.Twizere ko nta ruswa cg se ubujura bihatse.

  • Ibi biagaragaza ko ibivugwa mu ma magambo ko dutera imbere, dufite imiyoborere myiza, nta ruswa iba mu Rwanda ari siyasa gusa naho ubundi ibintu byaradogereye.

    None se hari ahantu Perezida yari yajya gusura ngo aveyo atabonyeyo akarengane? Hari ahantu Mininter yari yajya gusura ngo aveyo atabonyeyo akarengane gatuma ndetse hari abayobozi birukanwa?

    Hari igihe raporo za Auditeur zisiba kwerekana ibigo byakoresheje umutungo nabi? Ariko se hakurikiranwa bangahe?

    Muri iki gihugu hari abantu bafite uburenganzira buruta ubw’abandi banyarwanda bava ku kazi bakajya ku kandi karushijeho kuba keza. ugasanga umugabo ni Minsitre, umugore ni député cyangwa Mayor n’ibindi nk’ibyo….

    Rero ngo hari abantu batanze umusanzu bagomba kwiturwa kugeza no ku buvivi mu gihe abandi bakomeza kwicira isazi mu jisho…………..

  • None se imicungire myiza y’ibya rubanda iri he? Ibifi binini ngo ntibikorwaho ariko uwanyereje ibihumbi 200.000 bakamwirukaho. Ahubwo burya naho Leta igira amafaranga menshi. Ijya kurisha ihera ku rugo, ubaze amafaranga agenda muri za missions za hato na hato, ndetse n’amafaranga akodeshwa indege wasanga ari angahe? uzarebe Magufuri ko asesagura nk’abategetsi bacu!Ibyo byose iyo pouvoir ya kane (presse) ibirebera ikituramira bivamo igihombo nka kiriya.Ba Nyakubahwa ba Senateurs aho guhamagaza uwakoze raporo nibahamagaze abo yakozeho raporo.

Comments are closed.

en_USEnglish