Digiqole ad

Uganda: Besigye ati ‘Ntacyo bitwaye ndamutse nzize kurwanya Museveni’

 Uganda: Besigye ati ‘Ntacyo bitwaye ndamutse nzize kurwanya Museveni’

Kizza Besigye avuga ko ntacyo byaba bimutwaye azize kurwanya Mseveni

Dr Kizza Besigye uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, yatangaje ko atazatezuka ku mugambi wo kurwanya ubutegetsi yita ‘Igitugu ‘ bwaa Perezida Museveni wamutsinze muri aya matora.

Kizza Besigye avuga ko ntacyo byaba bimutwaye azize kurwanya Mseveni
Kizza Besigye avuga ko ntacyo byaba bimutwaye azize kurwanya Mseveni

Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa Gatanu, Dr Besigye wakunze kuvuga ko ari we watsinze aya matora, yaraye avuze ko intego ye ari ugukura ku butegetsi Museveni.

Besigye avuga ko ashaka ‘kuzahura imiyoborere muri Uganda no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu bikomeje guhonyorwa n’ubutegetsi bwa Museveni yita ubw’igitugu’.

Uyu mugabo uvuga ko yifuza ko umutungo w’igihugu usaranganywa n’abanyagihugu, yavuze ko ubwisanzure bukwiye kubahirizwa.

Ati “ Ntacyo byaba bitwaye nzize guharanira impinduka aho kuzira kurebera abantu bikubira ububasha muri iki gihugu.”

Besigye yavuze ko azi ingaruka zo kurwanya ubutegesti bw’igitugu ndetse ko ari byo yaharaniye kuva muri za 1970.

Ati “ Naahuye n’umugore wanjye mu bihe bitoroshye yari afitiye umuhate ibyo nkora, n’abana bajye bakuze bumva ko ari byo mparanira.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yifurije amahirwe masa uyu mugabo uvuga ko Uganda yabaye indiri y’ubutegetsi bw’igitugu gusa asaba abaturage kudaha agaciro ibyo uyu mugabo avuga.

Besigye avuga ko urugamba rwe rwo kubohora Uganda rutatangiye kuva Museveni yayobora Uganda ndetse aboneraho guha icyubahiro bagenzi be bagiye bagwa muri uru rugamba.

Ati “ Ibi byose byatangiye kuva nabuzwa kugira icyo nkora. Nahoranye umwanya w’ubuganga ariko nza kuwukurwaho nkomeza kuba mu gihugu cyanjye aho abantu bifuje kunkura ku isi abandi bantera ubwoba.”

Uyu mugabo utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri Uganda, avuga ko azitabira amatora y’uzayobora Uganda muri 2021.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Besigye numuntu w’umugabo.Naho ibyo gutsindwa amatora tuzitwese uko bikorwa, Ping yaratsinzwe Tchisekedi yaratsinzwe,Twagiramungu yaratsinzwe yewe na Compaoré yari gutsinda iyo bamureka akajya mu matora.

  • kamara ko numva byakurenze wana ….na rukokoma kweli !!!!!!hano ni AFRICA kamara ufite ingufu arayobora ntago ari uwo rubanda bashaka kuko abanyafrika ubahaye democacy waba wishe byinshi so bayobozwa inkoni abo uririra nabo ni kimwe bro tuza ……

Comments are closed.

en_USEnglish