Digiqole ad

S. Africa: Abasore batatu biyemera ko basambanyije imbwa batawe muri yombi

 S. Africa: Abasore batatu biyemera ko basambanyije imbwa batawe muri yombi

Abasore batatu biyemerera ko basambanyije iyi mbwa bari batiye umuturanyi

Muri Hebron, mu majyaruguru ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, abasore batatu biyemerera ko basambanyije imbwa, Police yabataye muri muri yombi.

Abasore batatu biyemerera ko basambanyije iyi mbwa bari batiye umuturanyi
Abasore batatu biyemerera ko basambanyije iyi mbwa bari batiye umuturanyi

Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko umuvugizi wa polisi muri aka gace kabereyemo aya mahano, Michael Motloung yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zamenye iki kibazo ndetse ko ziri kugikurikirana.

Ati ” Twatangiye ikirego cy’abasore batatu bashinjwa gusambanya imbwa kandi Polisi iri gushaka uburyo yakomeza kugikurikirana kigakemuka.”

Motloung avuga ko aba basore batatu biyemereye ko basabye ny’iri iyi mbwa ko yayibatiza bakayijyana guhiga, bakavuga ko nyuma baje kuyisambanya.

Ibi ariko ntibyaje kuba ibanga ubwa wa mugani ko ibanga ari irya babibiri bo rero babaye batatu, umwe muri aza kurimera bagenzi be ku ishuri.

Umuvugizi wa Police muri aka gace kabereyemo aya mahano, motloung yagize ati ” Twamenye aya makuru nyuma y’aho umwe muri aba basore yabibwiye mugenzi we ku ishuli mu cyumweru gishize.”

Ibi bikimara kumenyekana, ubuyobozi bw’ishuli bwahise buhamagaza ny’iri iyi mbwa ndetse n’ababyeyi b’aba bana na bo ntibazuyaza cyangwa ngo bace ku ruhande bahita biyemerera ko iyi mbwa bayikoreye iya mfura mbi, gusa basaba imbabazi.

Motloung yavuze ko nyuma y’uko ibi bibaye, ubuyobozi bwa Polisi bwahise bujyana iyi mbwa kugira ngo ikorerwe isuzuma niba yarasambanyijwe cyangwa nta birwara yandujwe.

Uyu muvugizi wa Polisi yihanangirije abaturage baba batekereza guhohotera itungo iryo ari ryose, akavuga ko ibintu nk’ibi n’urukozasoni ku kiremwa muntu.

The citizen

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Turashize peeeepepepep!!!!!! Yewe Isi byo iri hafi kurangira. Mbega mbega, ubu se rwose ibibintu weeeeee. Mana tabara. Ariko uzi ko hari igihe ubona umuntu ku shusho y’inyuma naho imbere wapi ari ikindi kintu utamenya uko cyakwitwa. uuuuhhhh. Biteye isoni nako birenze gutekereza, habaho abantu-bisimba. puuupppupupu. Birutwa ko baba basi ibitinganyi ibibi birarutanwa. N’akumiro ibiri kubera muriy’isi. Hari ukubaho urutwa no gupfa kabisa kabisa. Nkaba barutwa nokuba batabaho ngo babae n’abandi bantu babibeshyaho. Ababyeyi baturanye nabo bafite utwana twudukobwa bajye babacungira hafi, batazabaduriza abana weeee, mbega akumiroooo.

  • Isi irarangiye rwose pe,niba ibintu bigeze aha..
    Gusambanya imbwa koko?IMANA itabare isi yacu
    Aba bahungu se ubu ni bazi ma koko cg bafite ibindi bibazo byo mu mutwe!!!!!!!!!!

  • DEMOKARASI (Freedom) iraza kurikora !
    Niba Homosexuality yaremewe, tuzahera he twanga Bestiality !!!!

  • Iyi mbwa ni indaya. Ahubwo na nyirayo bamufate, agomba kuba ali “PIMP”, bivuze ko bayimukodeshaho. Ashobora no kuba afite ubushyo bwazo.

  • Noneheeho KASHAZA we yasentsa n’uvuye guhamba nyina. Ati iyi MBWA n’indaya. Yewe ngo akabi gasekwa nkakeza. Ariko wamugani, uzi ko wasanga nyirayo yarabibonyemo business bitewe na commande yakira? Wamugani, nawe bamukwege ahubwo ari complice mubi cyane kandi w’umugome. Ese ntibazi ko imbwa zigira ibirwara bikaze? Ariko abantu basigaye baranasaze si gusa. Basaraga bataranaryamana n’imbwa zigira ibisazi bibi, ibirwara bikaze mbese amaraso yaba bantu aranduye 100%. Uwabashyira ahantu abantu batazi kugirango batavuga menshi, ubundi ukabica bakavaho kuko n’ubundi ntibariho, n’ukubona bagenda ariko Atari abantu nyabantu. N’ibisimba-bantu, puuuu. Imana burya ibona byinshi weeeee. Iranihangana birenze, kuki idahita ibakuraho rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish