Mu bukangurambaga bwo kurwanya no guhangana na Malaria, Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba yasabye abayobozi b’ibitaro n’abandi baganga kumanuka bakegera abajyanama b’ubuzima bakabafasha guhangana n’indwara ya Malaria ikomeje kuzahaza ubuzima bwa benshi mu karere ka Huye no mu bindi bice by’igihugu. Ubu bukangurambaga buri gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Mu karere ka […]Irambuye
*Basuzumaga umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo RICA cy’ubuzanenge n’ihiganwa mu bucuruzi, *Hon Ignacienne avuga ko nta handi ku Isi bahuje ubuziranenge n’ihiganwa mu bucuruzi… Kuri uyu wa 21 Ukuboza, Abadepite bagize Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo ‘RICA’ kizaba gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, ihiganwa ry’ubucuruzi no kurengera abaguzi. Aba badepite bagize […]Irambuye
Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baramagana ababita ‘Abatinganyi’, bakavuga ko kubita iri zina ari ukubandagaza no guhonyora uburenganzira bwabo bwo kubavangura n’abandi bantu basanzwe. Ubushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda muri 2014 bwagaragaje ko 38% by’abaryamana bahuje ibitsina bahura n’ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi byo kwimwa serivisi zitandukanye harimo n’iz’ubuvuzi kubera imyitwarire yabo […]Irambuye
Hashize ukwezi kumwe umuhanzikazi Liza Kamikazi wari usanzwe aririmba indirimbo zisanzwe (Secular) ashyize hanze indirimbo y’Imana yise ‘Ndaje Data’. Avuga ko iyi ndirimbo ijyanye n’ibihe arimo byo kwegera Imana kurusha uko yabikoraga mu bihe byatambutse. Uyu muhanzi ushishikariza abandi kwiragiza Imana, asaba abantu kuzumva iyi ndirimo kuko ikubiyemo ubutumwa bwabafasha kumenya ibanga ryo kwegera Imana. […]Irambuye
*Ngo ibyo muri DRC bishobora gutuma hari Abanyarwanda benshi bataha, *MIDIMAR ngo nta faranga ishobora kuzasohora k’urebwa na ‘Cessation Clause’ nyuma yayo. Kuva taliki ya 01 Mutarama 2018, nta munyarwanda wuhanze igihugu cye kuva mu 1959-1998 uzaba agifatwa nk’impunzi. Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Azam Saber avuga ko mu mwaka utaha […]Irambuye
*Ngo abo wafashije hari aho bavuye n’aho bageze Umushinga w’Abanyamerika ushinzwe kurwanya inzara (Food For The Hungry) wahagaritse ibikorwa wakoreraga mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango birimo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene. Uyu mushinga wa FH watangiye gukorera mu murenge wa Mbuye kuva mu mwaka wa 2006, ufasha abaturage kwivana mu bukene. Abayobozi […]Irambuye
Kuri uyu wa 20 Ukuboza, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari waje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Bweramana mu gutaha inyubako izajya ikoreramo ikigo cy’imari cya ‘Sacco Jyambere Bweramana’ yasabye abanyamuryango bayo kwirinda umuco wo kuyambura. Abanyamuryango b’iki kigo cy’imari bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo kuzuza iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza barifuza guhinga ibigori mu gishanga baherutse gutungayirizwa ngo bagihingemo umuceri. Bavuga ko iki gishanga kitagira amazi ahagije ku buryo cyakwihanganira umuceri usanzwe usaba amazi menshi. Mu minsi ishize, uyu murenge wa Rwinkwavu wavuzwemo ikibazo cy’inzara cyanatumye bamwe mu batuye muri aka gace basuhuka. […]Irambuye
*Nta gihugu kiragaragaza ubushake bwo kwimurirwamo Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, *Ngo n’ubwo Abanya-DRC bose ‘batakwimena’ mu Rwanda ariko hagize abahunga bakwakirwa, Agaragaza ishusho y’ikibazo cy’Impunzi mu Rwanda, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, Mukantabana Seraphine avuga ko Leta y’u Rwanda ititeguye kumarana impunzi z’Abarundi igihe kinini nk’icyo iz’Abanye-Congo zimaze mu Rwanda kuko kuva Abarundi batangira guhungira […]Irambuye
*Ngo gusezeranya abahuje ibitsina n’ubutinganyi biza ku Isonga mu byugarije Uburay, *Ibihugu 6 byo muri Afurika y’Uburasirazuba no hagati ngo biramagana ibi bibazo… Ibihugu Bitandatu byibumbiye mu ishyirahamwe ry’amatorero ya pantekote mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati (Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekoste y’Afrika Mashariki na Kati) biri mu giterane mpuzamahanga cy’amasengesho yo gusabira Umugabane w’Afurika […]Irambuye