Police y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, umunyamategeko Ntabwoba Toy Nzamwita yishwe arashwe n’Umupolisi nyuma yo kumuhagarika akinangira, ngo agakeka ko ashaka guhungabanya umutekano. Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Police ivuga ko yicuza ku kuba uyu munyamategeko bivugwa ko yari yasinze yararashwe akahasiga ubuzima. Me Nzamwita Toy yarasiwe mu masangano […]Irambuye
Mu marushanwa ya kompanyi y’Itumanaho, MTN Rwanda yo guhemba indirimbo yakunzwe kurusha izindi muri mu ndirimbo zitabirwaho (Caller tunes), indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus yatsinze izindi zahatanaga muri iri rushanwa ryari ririmo abandi bahanzi barimo Gabi Kamanzi, Theo Bosebabirera na Tonzi. Iri rushanwa ryari ririmo indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) rimaze amezi atatu abakunzi […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu, umuryango ushinzwe kurwanya ruswa nk’akarengane, Transparency Internation Rwanda ufatanyije na Police y’ u Rwanda batangije ubukangurambaga bwiswe “Service Charter” buzaba bugamije gukangurira abantu kumenya uburenganzira bwabo mu nzego z’Ubugenzacyaha. Ingabire Marie Immculee uyobora uyu muryango urwanya ruswa avuga ko iyo umuturage adahawe serivisi vuba bishobora kumutera umutima wo gutanga ruswa. Transparency International […]Irambuye
Umukecuru w’imyaka 80 basanze yuriye ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura gusa Imana ikinga akaboko kuko bahise bamutabara bakamumanura. Uyu mukecuru ngo bamusanze yamaze kwizengurutsaho intsinga z’amashanyarazi ajyana umuriro mu ngo z’abaturage. Abakora mu kigo cy’amashanyarazi, bavuga ko uyu mukecuru adasanzwe akora iby’amashanyarazi ahubwo ko bakekako yari agiye kwiyahura. Abantu bo muri ako gace kabereyemo iki gikorwa […]Irambuye
Abayobozi b’Imirenge yo mu karere ka Gicumbi barahiye ko batazongera gufata Itangazamakuru nk’umwanzi wabo, biyemeza kuzakorana n’Abanyamakuru batahiriza umugozi umwe, byaba ari ibibi bikamenyekana bigashakirwa umuti ariko n’ibyiza bikamenyekana. Mu biganiro byabahuje, aba bayobozi n’Abanyamakuru bavuga ko uku guhangana hagati yabo byakunze kugaragara mu minsi yatambutse, abayobozi bagatunga agatoki Itangazamakuru gutangaza ibitagenda gusa, Abanyamakuru nabo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’igihugu yagaragaje ibyafashwe mu gikorwa cy’umukwabo wakozwe mu minsi ibiri kiswe “Operation Fagia Opson ll“ bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw, bikaba byarafatiwe mu maduka agera kuri 83 yo bice butandukanye by’igihugu. Muri ibi bintu byafashwe, harimo amafumbire arengeje igihe, imiti yarangije igihe, inzoga zitujuje ubuziranenge, amavuta yangiza umubiri n’amata. […]Irambuye
*Yavugiye Inka mu muhango wo kwitura/Girinka na we ahita agabirwa… Mukankaka Gatalina wo mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu bazwi mu gace atuyemo ko avugira inka mu mihango. Avuga ko adatewe ipfunwe no gufata inkuyu (ibyatsi baba bafite iyo bavugira Inka) n’ikibando ubundi akavugira inka, akavuga ko na byo ari […]Irambuye
*Abanya-Kamonyi ntibemeranywa na Mukabaramba ko hari abo imibereho yabo yazamutse, *Imiryango 12 yorojwe ihene indi 10 yiturwa muri gahunda ya Girinka, Kamonyi- Mu gikorwa cyo gushyikiriza amatungo magufi y’ihene no kwiturana muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko aho kwishyurira umuturage […]Irambuye
*Ngo bishobora kuba intandaro y’irimbuka Abahanga mu by’ubumenyi bagiye gushyira hanze porogaramu yo kugerageza kujya bavugana n’ibiremwa bitazwi (bizwi nka Aliens). Gusa abandi bahanga bamagana uyu mushinga bakavuga ko kuvugana n’ibi biremwa bishobora kuzaba intandaro y’irimbuka ry’ibiremwamuntu. Aba bahanga bibumbiye mu itsinda METI bavuga ko uyu mushinga witezwemo porogaramu izafasha abatuye Isi gukurikirana ‘Aliens’ no […]Irambuye
*Urubanza rwageze hagati rurahagarara kuko umwana yari akuriwe, adafite intege, *Ubu yamaze kubyara afite umwana w’amezi abiri…ngo ubuzima buragoye… Mu rubanza rumaze iminsi ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Kubahoniyesu Elia wari ukurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 12 yamaze guhamwa n’iki cyaha akatirwa gufungwa burundu. Umuryango urera uyu mwana w’umubyeyi ubu ufite imyaka 13 uvuga ko […]Irambuye