*Avuga ko ikoranabuhanga ritangwamo ibirego adafite ubushobozi bwo kurikoresha, *Ngo Laptop bamuhaye arayikoresha ariko ikagera aho ikavuga ngo “Low memory”, *Umwunganizi we ngo dosiye yahawe hari byinshi biburamo… Ku munsi wa mbere agezwa imbere y’Urukiko kugira ngo aburanishwe mu mizi, Ntaganzwa Ladislas ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu birimo gusambanya abagore ku gahato muri Jenoside, […]Irambuye
*Me Evode yibukije Abanya-Rubavu ko uwo Abanyarwanda benshi bifuza yababwiye ‘Yego’, *Ngo ntawaciwe intege. Ati “ Hari uwo se twaziritse amagura n’amaboko”, *Ati “ Ntabwo ndi muri Campaign ariko rusibiye aho ruzanyura.” Kuri uyu wa 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa muntu. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe […]Irambuye
*Hon Ntawukuriryayo we ngo abona byicwa n’itegeko rigenga amashuri makuru… Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias avuga ko muri iyi minsi uburezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga bwahindute ubucuruzi, akavuga ko bidakwiye kuko intego yo kwigisha ari ukuzamura ireme ry’umuryango mugari (ibyo yise ‘Social Motive’). Mu biganiro byo gusobanurira Abasenateri bagize Komisiyo […]Irambuye
*U Rwanda ngo barabyumva mu binyamakuru gusa ngo bibaye ari byo byaba ari inkuru nziza Igipolisi cya Malawi kiratangaza ko kuri uyu wa kane cyataye muri yombi umunyemari w’Umunyarwanda witwa Vincent Murekezi ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi avuga ko nta rwego rwo muri Malawi rwari […]Irambuye
*Senateri J. D. Ntawukuriryayo ngo ko n’ubundi ari inguzanyo bayongeje, *Min. Musafiri avuga ko 60% y’ababa bayasabye batayahabwa…Ngo ni ikibazo cy’amikoro. Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo kuri uyu wa kane yatanze ubuvugizi ku bibazo biri mu burezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza, yavuze ko inguzanyo y’ibihumbi 25 ahabwa abanyeshuri yo kubafasha mu mibereho ari […]Irambuye
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyoni 25 azifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage bagera kuri 350 bo mu karere Gisagara na Nyaruguru andi akazakoreshwa mu kugura mudasobwa zizagenerwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kugira ngo banoze serivisi basanzwe batanga. MTN Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa MTN Foundation […]Irambuye
Kuva mu mwaka wa 2012, APR FC ntiragira rutahizamu utsinda ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Issa Bigirimana ngo arifuza gukuraho aya mateka mabi, akazaza ayoboye abandi bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka. APR FC yagiye igira ba rutahizamu beza babaranze amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, byanatumaga yitwara neza […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda irasaba ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubahozaho ijisho kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza gutwarwa n’impanuka zitandukanye zirimo izo kurohama mu mazi. Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko mu myaka ibiri ishize abantu basaga 100 bitabye Imana bazize kurohama mu mazi. Mu bihe by’imvura ngo abantu bagiye basiga ubuzima muri izi mpanuka zo kurohama […]Irambuye
Abanyamakuru bo mu ntara y’Uburengerazuba baravuga ko batemeranywa n’itegeko ryahawe abayobozi ko umuyobozi w’akarere cyangwa uwo yasizeho ari bo bazajya batanga amakuru gusa, bakavuga ko ibi ari uguhonyora ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Muri iki cyumweru, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) n’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) barazenguruka mu bice bitandukanye byo ntara y’Uburengerazuba muri gahunda ya ‘Acces to Information Law […]Irambuye
Visi perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc avuga ko ibyakunze kuvugwa ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ inzara atari byo ahubwo ko icyabaye ari ibura ry’umusaruro w’ubuhinzi uhagije bigatuma abantu batabona amafunguro menshi nk’uko byari bisanzwe, bakabifata nk’ikibazo ariko atari cyo. Kuva mu minsi ishize mu bice bitandukanye, abaturage bakunze gutaka […]Irambuye