Digiqole ad

Ndi mu gihe nifuza kwegera Imana kurenza uko nigeze kuyegera- Liza Kamikazi

 Ndi mu gihe nifuza kwegera Imana kurenza uko nigeze kuyegera- Liza Kamikazi

Liza Kamikazi aherutse kubatizwa mu mazi magari

Hashize ukwezi kumwe umuhanzikazi Liza Kamikazi wari usanzwe aririmba indirimbo zisanzwe (Secular) ashyize hanze indirimbo y’Imana yise ‘Ndaje Data’. Avuga ko iyi ndirimbo ijyanye n’ibihe arimo byo kwegera Imana kurusha uko yabikoraga mu bihe byatambutse.

Liza Kamikazi aherutse kubatizwa mu mazi magari
Liza Kamikazi aherutse kubatizwa mu mazi magari

Uyu muhanzi ushishikariza abandi kwiragiza Imana, asaba abantu kuzumva iyi ndirimo kuko ikubiyemo ubutumwa bwabafasha kumenya ibanga ryo kwegera Imana.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Liza Kamikazi yavuze ko impamvu yashyize hanze iyi ndirimbo ari uko yifuza kuba hafi y’Imana.

Ati “ Uwumva iyo ndirimbo yumve amagambo arimo ko ari urwo rugendo natangiye rwo kugaruka mu rugo kwa Data ( Imana).

Iyi ndrimbo ikaba yaragiye imfasha  kwegera Imana cyane mu gihe cyo gusenga akaba ari yo mpamvu nayikoze ngo nyigeze no ku bandi nizera ko nabo izabafasha gusenga nk’uko nanjye yamfashije.”

Liza Kamikazi wumvikana nk’usigaye yibera mu by’Imana, avuga ko iyi ndirimbo aticaye ngo ayihimbe ahubwo ko yayihawe n’umwuka wera muri 2014.

Abajijwe niba yarasezeye burundu ku ndirimo zisanzwe bakunze kwita iz’Isi, Liza Kamikazi yahise yifata avuga ko bikubiye muri iyi ndirimbo yifuza ko yumvwa na buri wese.

Umuhanzi Liza Kamikazi yamenyekanye mu ndirimbo z’Isi nka Ngukunde nte, Nkirimuto, Baba, Kirenga, Hoya n’izindi.

Yahoze agaragara nk'umusitari
Yahoze agaragara nk’umusitari

Umva indirimbo yifuza ko buri wese akuramo ubutumwa…

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Bravo Liza c’est bien. Wiyegeranye na ba Tonzi,Gaby<fanie n'abandi bahanzi ba gospel ubundi mutwatse turamye Imana turyoherwe twe abamwemeye tukizera izina rye

  • AMEN IMANA IGUHE UMUGISHA

  • So Fantastic Liza

  • Liza inzira y ijuru Niko kujijuka ngwino muri yesu n uburyohe

Comments are closed.

en_USEnglish