Impunzi z’Abarundi ntitwiteguye kuzimarana igihe nk’icyo tumaranye AbanyeCongo-Mukantabana
*Nta gihugu kiragaragaza ubushake bwo kwimurirwamo Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda,
*Ngo n’ubwo Abanya-DRC bose ‘batakwimena’ mu Rwanda ariko hagize abahunga bakwakirwa,
Agaragaza ishusho y’ikibazo cy’Impunzi mu Rwanda, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, Mukantabana Seraphine avuga ko Leta y’u Rwanda ititeguye kumarana impunzi z’Abarundi igihe kinini nk’icyo iz’Abanye-Congo zimaze mu Rwanda kuko kuva Abarundi batangira guhungira mu Rwanda Leta y’u Burundi yakunze gushinja ibinyoma Leta y’u Rwanda bigasa nko kwikorera umutwaro uremeye.
Minisitiri Mukantabana avuga ko kwakira Impunzi z’Abarundi byari mu nshingano nka Leta yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’ubuhunzi.
Ati “ Nta bundi bucuti bwihariye dufitanye n’izi mpunzi z’Abarundi, twabakiriye mu buryo bwa kimuntu kuko ntawe usubiza inyuma uguhungiyeho.”
Agaruka ku birego Leta y’u Rwanda yagiye ishinjwa n’u Burundi ko impunzi zahungiye mu Rwanda zitozwa zikajya guhungabanya umutekano w’u Burundi, yavuze ko u Rwanda rutahwemye kwamagana aya makuru y’ibinyoma yambitse isura mbi Leta y’u Rwanda.
Minisitiri Mukantabana wanagarutse ku cyemezo cyo kohereza impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu, avuga ko Leta y’u Rwanda itigeze yisubira ndetse ko itanabiteze, gusa akavuga ko kugeza magingo aya nta gihugu kiragagaza ubushake bwo kwakira izi mpunzi.
Avuga ko amahanga yasabye Leta y’u Rwanda kwihangana igategereza ko ibibazo biri mu Burundi byakemuka izi mpunzi zigataha, byananirana hagakurikiraho iki kiciro cyo kuzohereza mu bindi bihugu.
Avuga ko mu gihe cyose ibibazo by’u Burundi bizakomeza kugerekwa ku Rwanda, Leta idafite ubushobozi bwo gukomeza kwikorera uyu mutwaro.
Ati “ Igihe cyose I Burundi hakomeza kuba ibibazo umutekano ntugaruke ngo Abarundi bajye iwabo, mu gihe cyose ibibazo by’u Burundi bifite ubukana bwa politiki nk’ubwo bifite uyu munsi, Leta y’u Rwanda ntiyiteguye kumarana izi mpunzi z’Abarundi imyaka n’imyaka nk’iyo Abanye-Kongo bamaze hano.”
Min Mukantaba uvuga ko mu gihe amahanga atabashije kubonera umuti ibibazo biri I Burundi, agomba no kwirengera ibibazo byazamurwa n’impunzi zahunze ibi bibazo.
DRC na biratutumba…Ngo uwakwifuza guhungira mu Rwanda amarembo aruguruye
Mukantabana wagarutse ku mbogamizi Leta y’u Rwanda ifite ku bibazo by’impunzi, yavuze ko u Rwanda rutewe impungenge n’ibibazo by’umutekano mucye byugarije ibihugu bihana imbibi.
Avuga ko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na ho ibibazo by’umutekano mucye bikomeje gututumba, gusa akavuga abashobora guhungira mu Rwanda baturutse muri iki gihugu bihana imbibi yakwakirwa.
Gusa avuga ko u Rwanda rwakwakira umubare ungana n’ubushobozi rufite. Ati “ N’ubwo ubutaka bwacu ari buto, tukaba tutakwibwira ko igihugu nka DRC ngo cyose kize kimene mu Rwanda tucyakire ariko ikgaragara ni uko tudashobora gufunga imipaka yacu ku bashobora kuza batugana.”
Minisitiri Mukantabana avuga ko igihugu cy’u Rwanda kiramutse cyakiriye impunzi zirenze ubushobozi bwacyo hakwitabazwa ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo kugabana impunzi (Burden-sharing).
Ati “ Kugeza kuri uyu munsi nta mugambi dufite wo gufunga umupaka wacu ngo tuzibiranye, impunzi zava muri Kongo zishaka kuduhungiraho abaza twabakira.”
Kugeza ubu, mu Rwanda habarwa impunzi ibihumbi 163 zirimo izaturutse mu Burundi zigera ku bihumbi 85, n’izindi ziganjemo izaturutse mur Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
Baje ku bwinshi kubera kwizezwa ko bazajyanwa mu bihugu bindi, i Burayi no muri Amerika. None ngaho nyumvira!
IKIGARAGARA NUKO COMMUNAUTE INTERNATIONALE YATEREYE AGATI MU RYINYO KU KIBAZO CY’IMPUNZI Z’ABARUNDI,NJYE MBONA LETA Y’U RWANDA YARAKOZE IBISHOBOKA BYOSE KUGIRANGO IMPUNZI Z’ABARUNDI ZIKORERWE IBISHOBOKA BYOSE BIRIMWO MBERE YA BYOSE UMUTEKANO,BYARI BIKWIYE KO UMURYANGO MPUZAMAHANGA WUMVA LETA YACU KU BIREBANA N’IKIBAZO CYA ZIRIYA MPUNZI,UKO BATAHAYE AGACIRO IBYAVUGWAGA NA LETA YA BUJUMBURA YABESHYERAGA U RWANDA NIBANAFATE IYA MBERE MU GUCYEMURA IKIBAZO CY’IMPUNZI,GUSA IKIGARAGARA NUKO HARI ABANTU BAMWE MURI IYI SI BATAJYA BABABAZWA N’IMIBEREHO MIBI Y’IMPUNZI,MANA TURAGUSABA GUSHYIRA AKADOMO CYANGWA IHEREZO KUGITERA UBUHUNZI. BITANABUJIJE KO ABANTU BAKWIRIWE KUJYA BAREBA KURE MUBYEREKERANYE NO KURWANIRA UBURENGANZIRA BWA BO
Birakwiye ko impunzi z’abarundi zisubira mu gihugu iwabo i Burundi. Benshi muri ziriya mpunzi z’abarundi ni ba nyarucari batazi ibya Politiki, bahunze baza mu Rwanda kubera ko babateraga ubwoba ngo amatora narangira hazaba intambara, abandi bababwiraga ko ngo hagiye kuba Genocide, nyamara byagaragaye ko ibyinshi byari ibinyoma byahimbwe n’abanyepolitiki bo muri Opposition bagamije inyungu zabo. Abenshi muri abo banyepolitiki bafashe indege bo n’imiryango yabo bigira i Burayi cyane cyane mu Bubiligi. None ba nyarucari barimo kubabarira mu nkambi.
Leta y’u Rwanda na HCR aho bigeze bari bakwiye kwigana ubushishozi iki kibazo bakareka izo mpunzi zitajya mu bikorwa bya Politiki zigatahuka zigasubira mu Burundi, cyane cyane ko na Leta y’Uburundi irimo izishishikariza gutaha. Ntacyo bimaze kugumana izo mpunzi mu Rwanda mu gihe n’u Rwanda ubwarwo rushishikariza impunzi z’abanyarwanda ziri hanze gutahuka mu Rwanda.
Ku byerekeye abarundi baba barashatse gutembagaza inzego z’ubutegetsi byabananira bagahungira mu Rwanda, niba koko bahari, Leta y’u Rwanda yari ikwiye kubasaba ko bashaka ubuhungiro mu bindi bihugu kuko kuguma mu Rwanda birimo gukomeza gukurura amakimbirane n’umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bw’ibihugu byombi. Cyangwa se niba Leta y’u Rwanda ifitanye amasezerano n’Uburundi ku byerekeye guhanahana abakoze ibyaha (Accord/Convention d’Extradition) Leta y’u Rwanda yari ikwiye kubahiriza ayo masezerano ikohereza abo bantu iwabo bakajya gucirwa imanza.
Rwose byari bikwiye ko iki cyuka kibi kiri hagati y’ibihugu by’ibituranyi kivaho, umubano mwiza ukongera ugasagamba. Abanyarwanda n’abarundi dukwiy kubana mu mahoro ntawe ubangamira uburenganzira bw’undi, kandi abayobozi b’ibihugu byombi bari bakwiye gukora ibishoboka bakaganira batishishanya ku bibazo byakuruye uwo mwuka mubi bagashaka igisubizo nyacyo.
Ni wowe wenyine ubona ko nta nyungu irimo; million 600 HCR izatanga yo kuvuza bariya Barundi se ukeka ko ari make, wongeyeho ko n’abazarwara bakavuzwa badashobora kurenza million nka 200. None wowe wumva inyungu ya million 400 ku mwaka ari frw make ?
Inyungu zo zirahari, ahubwo icyo wakwibaza ni ukumenya ngo ni izande. Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku nkambi z’abanyekongo zerekanye ko bifasha economy y’igihugu cyane cyane iyo batazihaye ibiryo ahubwo bakaziha frw mu ntoke; none nawe urazana theories zuzuzye sentiments nta soni. Isi ni gutyo iteye akababaro ka bamwe nibyo byishimo by’abandi.
Ese ubundi batashye ko baje nta nta ntambara ihari!ni bahagarare neza’murigaritswe da!
Twe gutahantunva bitarimo mwadufashase nibura konta numwe udutekereza? ah From Kongo masisi tuzashirira Karongi kiziba camp.
Twe gutaha ntunva bitarimo!, mwadufashase nibura konta numwe udutekereza? aha! From Kongo masisi tuzashirira Karongi kiziba camp.
Izi mpunzi z’abarundi zari zikwiye gutahuka kuko iwabo ni amahoro, izitegerejeko Nkurunziza azabanza akavaho zo nazibwira iki nizigume mu nkambi ariko uwaba agifite akenge yataha kuko umutekano ni wose mu Burundi. Abacuruza impunzi nibo usanga bazibuza gutaha bazibwirako nta mutekano, ko bazazifasha gutaha zirwana, ko bazazijyana iBurayi n’Amerika maze nazo si ukugira ibyizere byahe byo gatabwa. Mutahuke basha kuko mwarahenzwe, ese urya wapakiraga amabisi mwumvaga ari ikigongwe yarabafitiye cyangwa yababonaga nk’ibicuruzwa byamzanira akunguko? Musubize agatima impembero mutahe mutarahinduka imihirimbiri. Ba sindumuja babahenda bari Buraya aho bari kunwa ibiyeri n’ifiriti naho mwebwe mugorewe mu makambi mu Rwanda.
Comments are closed.