Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baramagana ababita ‘Abatinganyi’
Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baramagana ababita ‘Abatinganyi’, bakavuga ko kubita iri zina ari ukubandagaza no guhonyora uburenganzira bwabo bwo kubavangura n’abandi bantu basanzwe.
Ubushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda muri 2014 bwagaragaje ko 38% by’abaryamana bahuje ibitsina bahura n’ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi byo kwimwa serivisi zitandukanye harimo n’iz’ubuvuzi kubera imyitwarire yabo itakirwa n’abo bagana.
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko Abanyarwanda 2% mu babajijwe bumva ko abaryamana bahuje igitsina ari uburenganzira bwabo, naho 40% mu babajijwe bagaragaza ko aba bantu bakwiye kubibuzwa.
Abaryamana bahuje ibitsina basa nk’abamagana ibyo bita akarengane ko kutakirwa n’umuryango nyarwanda, bavuga ko batishimira kwitwa ‘Abatinganyi’.
Mu biganiro byahuje Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’ishyirahamwe ry’abaryamana bahuje ibitsina, Germain Muhire wari uhagarariye iri shyirahamwe avuga ko uburenganzira bwabo buhungabanywa mu buryo butandukanye burimo no kubahimba amazina.
Ati “ Iyo uvuze ngo ni ugutinga ni ikibazo. Udatinga ni nde? Hari uburyo dukoramo imibonano mpuzabitsina, ariko si ugutinga. Kuko sinumva udatinga we icyo akora.”
Germain na bagenzi be batabasha kugaragaza ijambo ry’Ikinyarwanda ryajya rikoreshwa, bavuga ko uwifuza kubavuga yajya akoresha LGBT (Lesbian Gay Bisexual Transgender Intersexual/abaryamana bahuje ibitsina).
Germain uhagarariye ishyirahamwe ry’abaryamana bahuje ibitsina avuga ko hari n’uburenganzira bamburwa burimo ubwo kwivuza, akavuga ko iyo bagiye kwivuza abaganga babaseka bakabafata nk’abaciye inka amabere kandi nabo atari bo bahisemo kuba uku.
Agaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo, yagize ati « Ubu ntidusaba gushyingirwa nk’uko abandi bantu bashyingirwa kuko ni urugendo, turasaba uburenganzira busanzwe nko kuvurwa. Nkaba LGBT turifuza kugira uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda, abantu bakumva ko natwe turi abantu nkabo.”
Umuyobozi ushinzwe gahunda mu Muryango Never Again Rwanda, Eric Mahoro avuga ko mu mategeko agenga uburenganzira bwa muntu, aba LGBT (abo bita Abatinganyi) nabo bafite uburenganzi nk’ubw’abandi, akavuga ko nta muntu ugomba kubahohotera ngo kuko baryamana n’abo bahuje ibitsina.
Ati ” Kuba baryamana bahuje ibitsina si ikibazo nk’uko mu mategeko y’u Rwanda nta hantu na hamwe handitse ko bagomba kubuzwa uburenganzira.“
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko aba bantu baryamana bahuje ibitsina bahura n’ihohoterwa kuko uburenganzira bwabo budatandukanye n’ubw’abandi bantu basanzwe.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
27 Comments
Mwabuze amakuru kabisa…muze mu mugi murayabona..
Abantu baryamana badahuje ibitsina ni ukuvuga ari homme et femme ubu nabo babonewe izina rihuye nibyo bakora. Bitwa ABACUMBYI.
Nabo ubwabo bahamya ko ibyo bakora bitandukanye cyaneeee kdi cyaneeee na kamere muntu niba mbeshya niba bahaguruke bigaragaze mu miryango yabo.
ibi ntibabishobora gsa icyo bashoboye nukwihisha inyuma yikoranabuhanga bakoherereza ubutumwa hano cg ahandi bavuga ko bahari kdi ari benshi.gsa ibyo byokuba ari benshi cg bake ntibizabakuraho umuvumo wibihe byose.
Mu Rwanda se mubaye iki?Ngo babita abatinganyiµ?Bibatwaye iki?Muzabaze uko Mugabe ikibazo cyanyu agikemura!
Nakuze ndara mu buriri bumwe na mukuru wanjye, nyuma nkajya ndara mu buriri bumwe na murumuna wanjye. Twararanaga duhuje ibitsina, ariko ntitwari abatinganyi kuko nta mibonano mpuzabitsina twakoraga. Nibasabe yenda kwitwa abakora imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina, naho kuryamana se ni iki, ko hari n’abahuza ibitsina bahagaze, bunamye, bapfukamye cyangwa bicaye? Ariko igisigaye kinyobera cy’aba bantu, nuko basobanura ko babikkora kubera ko biri muri kamere yabo baremanywe, ariko wabaha ubwisanzure bagatangira gushaka abayoboke ku mugaragaro, gukoresha imyiyereko ya Gay Pride, n’ibindi nkabyo. Abadafite ibyo bintu muri kamere yabo baba babashakaho iki?
ese ubwo uyu munyamakuru yabuze ibindi yandika? cyangwa nawe numutinganyi arashaka kubakorera marketing? ubutinganyi ni deviation yubwonko (guhungabana) kuko kamere muntu ni umugore numugabo bakaba bashobora no kwibaruka ibi ni nde utabizi?
ndabona amaherezo n’abacuruza imibiri bari busabe kutitwa indaya!
Hari undi twahuye we yateye imbere kurusha abo batinganyi. Arasaba uburenganzira bwo gushyingiranwa n’imbwa ye. Iterambere rero, ni iterambere.
Abatinganyi ni abarwayi, ariko nabo ni abacu. Tububahe, tubasabire, nta kubashyigikira. Kuko n’inyamanswa zidafite ubwenge nk’ubwacu, zizi gukoreshwa buri rugingo icyo Imana yaruremeye.
Uwabanjyanira kwa Jammeh cg kwa Mugabe! Aliko kweri turemeye tugendeye ku mabi y’abazungu koko! Ibi bintu abayobozi bashinzwe umuco ndetse n’umuryango bakwiye kubyamagana kabisa.
Des idiots sont partout. Ubundi cyera hataraza aya manjwe ngo ni “uburenganzira”, aba bantu ntabwo natural selection yameraga ko babaho: Igihugu kitica imbwa cyorora imisega, kandi urusaku rwayo ruba rurerure.
ni abatinganyi barakamobwa
Tuzakomeza tubite abatinganyi,nibashaka baziyahure.kd bamenye ko badakwiye kuba muri sosiyete Nyarwanda.izo nkora mahano.
nkubu nkiki kivugango gihagarariye abatinganyi police ikireka gute ko nabyo aribinyabyaha kd umunu agiye hariya akavugako arumujura mwamufata isi itashaje abatinganyi muri ibintagazi gusa muraka puuuuu
Ndabahamiriza neza ko Bibiriya itabyemera Mu gitabo cy’ITANGIRIRO 19.1-7 nicya YUDA1:6b-8.”………, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye. Kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no KWENDANA MU BURYO IMIBIRI itaremewe(ubutinganyi), iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima. Uko ni ko na ba bandi b’abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.” Banyarwanda mumfashe twamagane ibi bizira Imana yanga urunuka kuko bizana umuvumo ku gihugu.Yahweh dukirize abantu bahagarariwe nuyu Germain ndetse nawe ubwe bakizwe kimwe n’abandi bafashe ibi bakishuka babyita uburenganzira nyamara ari UBURIMBUZ’IMBAGA hose ku isi.mu izina rya Yesu kristo.Amen
Abaryamana badahuje ibitsina nabo bitwa ‘Abacumbyi’ Bityo rero ngirango ni kimwe ku kindi. Nge ntekereza ko ntamuntu n’umwe afite uburenganzira kuri mugenzi we kugera naho yamwita amazina, ubwo mwaba mutaniyehe n’abamwe bitaga abantu inyenzi, inzoka n’ibindi bagamije kubaha akato no kubatsembatsemba? Wagombye kuba mugenzi wawe uko yaba ameze kose mugihe atakugirira nabi. Ababana bahuje ibitsina ni abantu nkabandi bose,ikindi kandi bavandimwe mujye mwitondera gucira imanza abandi kuko Imana niyo izi uko izabigenza,nta ntungane ibaho. Ni gute wowe waba ukora imibonano mpuzabitsina nta mugore urashaka warangiza ukishira mumyanya ngo ntacyaha ugira? warangiza ukita abandi ngo nindaya kandi nawe ntakwezi umara udakoze imibanano mpuzabitsina. Mwitondere ibyo muvuga kubandi kuko ndahamyako nta muntu n’umwe ashimishwa no kuvugwa nabi, ndetse no kwinjirirwa m’ubuzima.
Aho kuvangura abantu no kubatoteza byatugejeje twebwe abanyarwanda, ntitwagombye kuba aritwe bambere bashimishwa no gutoteza abandi. Uwo mudahuje ibitekerezo, ubukungu ndetse no kugeza kuri orientation sexuel,uwo si umwanzi, ni umuntu nkawe afite uburenganzira nkubwo nawe ufite, kandi ntukibwire ko uri umunyarwanda kumurusha. Ibyo tuvuga, ibyo dusoma ndetse n’uburyo dusomamo Biblia tujye dushyiramo ubwenge, tubanze twiyunvire mbere yo kuvuga. Bitabaye ibyo uzasanga ntaho dutaniye n’abo ducira imanza. Murakoze.
@Kizakinyambo, icyo wita guca imanza ni iki? Umuntu yibye ukamwita umujura uba umuciriye urubanza? Niba umuntu yemera ko asambana n’abo bahuje igitsina ni umusambanyi w’umutinganyi, ibyo ni uguca urubanza? Ese uzi ubiryo Imana yanga ubutinganyi? Uzasome bibiliya uzabona icyo Imana yahoye i Sodomu na Gomora! Umutinganyi si ko aba yaravutse ni amabi yiga akuza kandi abasha kwihana akabireka!
Karisa muvandimwe shyira amaguru hasi kuko ntuzi imanvu abo bameze gutyo. Keretse niwaba nawe warigeze kuba umwe muribo ukaba warabiretse.
Nge icyo ntekereza ni uko ntamuntu yagombye kwiyunvamo umuntu kurenza abndi.
Habaye harebwa ibyo buri wese akora, aribyo abantu babona ari nabyabindi ukora wenyine ntawe akubona, hanyuma tukamwita izina rijyanye n’abyo, ngirango ubu nawe ntuba ukitwa karisa.. ubawitwa ukundi kuntu.
urumurwayi,ufite ikibazo cyo mumutwe…ngo baca imanza?ibyo se bihuriye he?ngo ntaminsi ishira badasambanye?yewe wagerageje gusigiriza no gushyiramo ubwenge ariko ndakumenyesha ko ari buke hafi ya ntabwo!nta soni koko?Imana ikundinde ikurinde no kuzahura n’uwanjye utazamwanduza uwo muvumo.niba ari ko Imana yabaremye ko ntamugabo uhuza igitsina n’umugore urwara ibyo birwara murwara mwirirwa muririmba ngo banga kubavura?Imana iyo iza kuba ariyo yabaremye utyo yari no kubaremana akarusho muriyo myanya munyuzamo ibitsina kuburyo butemewe bityo bikabarinda izo ngaruka mbi muhura nazo muri ayo mabi yanyu.babyeyi babyaye we…ubwo uwa MUHIRE Germain nawe ngo yaribarutse?
Mamy iyi nvugo yawe nimbi kandi ntikwiriye umuntu nkawe kuko iyo uvuga ngo ” ..ubwo uwabyaye MUHIRE Germain nawe ngo yaribarutse? ntekereza ko ntaho uba utaniye numwe wabyaye umwana akamujugunya mumusarane kuko abaganga bamubwiye ko umwana afite ikibazo mumutwe.
donc kuri wowe uwabyaye Muhire arutwa n’uwabaye ingumba cyangwa indayavuyemo. Ubwo ntubona ko invugo yawe idakwiye umuntu nkawe, Urafata ubuzima bw’umuntu nkawe ukabugereranya n’ubw’uwapfuye, sigaho.
Nizere ko udafite abana kuko niwaba ubafite wazavamo umubyeyi mubi, kuko umubyeyi ni urangwa n’impuhwe si uhutiraho.
KIZAKINYAMBO@
reka gusobanura ibyo bintu kko amabi yabaye hano mu rwanda ntaho ahuriye nuwo mwanda wanyu ngo nubutinganyi
kamere muntu yemera ko umuntu arya ibiryo kugirango ashobore kubaka umubiri;ariko se wabibona gute umuntu umusanze arikurya amaziranoki???kdi se nawe wamureka ngo nuko igikorwa arimo arukurya kdi ntawe abangamiye???igisubizo nuko wamusobanurira ko ibyo arimo bidahuye nubwenge bwamuntu atakumva ukamenya ko aru musazi!!!
so!namwe nuko umuryango ubasobanurira ko ibyo murimo bidahuye na kamere ntimubyumva mukaguma mubusazi ahubwo nyuma yubasazi nyirizina
Imana ijya kurema yaremye umugabo nu mugore ko bazajya bahuza ibitsina muburyo bwagenwe kdi ntibibe gushimisha imibiri ahubwo bibe nimpamvu yo kubona urubyaro.mwe iyo nzira mwarayirengagije mwihitiramo inzira yabazungu yo kurongorana mukibuno kdi namwe ingaruka bibazanira muzi uko zingana???bo(ELIMINATI)ninzira babonye yo kugabanya abatuye isi cyane cyane abirabura.ninayo mpamvu ubona aru mushinga bashoramo akayabo gatubutse.Namwe kdi imitima yanyu ihamya ko ibyo mukora ara mahano yumwanda niyo mpamvu mwihisha cyane ntimunashake kwigaragaza no mu miryango yanyu kdi twese tuziko iyo umuntu cg itsinda ryabantu bafite ukuri barahaguruka bakigaragaza.
@mwe muzagumana umuvumo mpakaaa imyakaa100000000000000000000&0000000…………………………..
Muvandimwe UMGABO VS UMUGORE. Nagirango nkwibarize ari abaryamana bahuje ibitsina ari n’abantu bishe abandi kugeza k’impinja babahora icyo baricyo ubwo umwanda ni uwuhe ?
Mugenzi rero nagirango nkwibutse ko ingengabitekerezo ya Genocide itangira buhoro buhoro, umuntu agatangira kubana ko abameze uko adashaka atari abantu buzuye, ko badakwiye kubaho, akabaha andi mazina abatesha agaciro kandi akunva ko kubagirira nabi ntacyo bitwaye kuko muriwe aba yaramaze kubambura ya sura y’abantu akabambika isura y’inyamaswa cyangwa akabita umwanda nkuko wigeze gukoresha iyo nvugo.
Nagirango we kubabazwa gusa n’uko nakuvuguje ahubwo ufate umwanya wo kwibaza kugirango unfashe kurwanya ingengabitekerezo mbi uko izaba isa kose. Kuko nibwo tuzagera k’urwanda rwiza ruzira n’ihezwa.
Ibaze nawe, bamwe mubayisilamu navuze bamwe kuko ndabizi neza ko atari bose, batekereza ko bafite akazi bahawe n’Imana ko kwica abo bose batari abayisilamu. kuribo umuntu wese atemera islam ntakwiye kubaho. ibyo bakora babikora mu izina ry’Imana kandi bemera ko iyo bapfuye bakora akazi ko kwica abatemera Imana yabo bahita bajya muri Paradis.
Itonde nawe urebe abantu bose bagiye bandika kuri iyi nkuru, urebe ibyo bagiye bavuga, ngaho abita ababana bahuje ibitsina ibivume, ko barohamye, ko badakwiye guhamwa ikibanza, ko bazarimbuka, ko Imana ibanga urunuka, ko batagombye kugirirwa impuhwe nanke kuko n’Imana itabashaka n’ibindi…
Ndakubwiza ukuri tugumye twiyunvira gutya ndetse tuvangamo n’Imana, ejo wajya kubona ukabona abantu basimbiye kuri abo bita ko ari amashitani, ko ari za illuminati, ko ari abatinganyi, bakabasimbiraho bakabica bibwira ko barimo gukora ikiza, ko barimo gufasha Imana kurimbura shitani… Uri baza.
Genocide rero si ukwica abo mudahuje ubwoko gusa ahubwo ni ukwanga, gutoteza no guhora itsinda ry’abantu runaka icyo baricyo.
Tuvuga Imana cyane mukanwa gusa ariko rimwe narimwe ugasanga ntakintu namba twiyunvira mubyo Imana idusaba.Mu mategeko y’Imana iryambere kandi rirusha ayandi gukomera ni’ URAKUNDE IMANA N’UMUTIMA WAWE WOSE KANDI UKUNDE MUGENZI WAWE NKUKO WIKUNDA WOWE NYINE’. Imana ni urukundo, natwe rero twagombye kuba abarangwa n’urukundo. Umuntu akunda agira impuhwe kuko niyaba Imana yanga abantu aba na bariya kubera ibyo bakora ndakubwiza ukuri ko nta n’umwe aba akiriho. Dufatanije turwanye ingengabitekerezo mbi yerekeza kuri genocide uko yaba isa kose.
Hanyuma ibyo kurwanya abo tutameze kimwe, inzira si iyo. Kuko ikingenzi ni ukubaganiriza no kubumva mbere yo kubacira imanza. Merci
Muvandimwe wiyise kizakinyambo. wigereranya ibidahuye. Ivangura ryoretse u rwanda ryakozwe n’inkozi z’ibibi,Imana yabo barayigize inda zabo.iyo bamaganwa ku gihe n’abari babishoboye b’icyo gihe, jenoside ntiyari kuba.
Abatinganyi nabo ni izindi nkozi z’ibibi.None se ni gute tutakwamagana amahano bakora, kandi banayakwirakwiza?tutabamaganye twaba dukoze ikosa, nk’iryo abo tugaya uyu munsi bakoze, barebera jenoside itegurwa, ikanakorerwa abatutsi mu Rwanda.
Bibiriya uvuga ko tuyisoma nabi se, wowe uyisoma neza ko utatubwiye ahagaragara ko ubutinganyi ari bwiza, ari ubushake bw’Imana n’izina ryiza bibiriya ibuha?
Ubutinganyi ni icyaha, ni ikizira. Nibura ababukora nibemere ko barwaye bivuze, basengerwe bareke kwiyemera mu buyobe. Ndagira ngo nkubwire ko n’abakoze jenoside biyemeraga nkamwe, bavuga ko ibyo bakora byavuye ku Mana ngo abatutsi n’Imana yarabatanze.Mbese ufite abana? wifuza ko bazaba abatinganyi? Ufite ababyeyi, niba uri umutinganyi wumva uzabibamenyesha mwataramye bakaguha impundu z’urwunge?Ndasaba abayobeye muri aya mahano ko batuza bagasubiza ubwenge ku gihe, kandi gukira iyi nyagwa y’indwara birashoboka, kuko hari n’abaretse kunywa ibiyobyabwenge. Numvise ko hari ababijyamo bakurikiye amafaranga, nyamuneka iby’isi birashira, ntimubigurane ubugingo bwanyu. Imana irabakunda nimwumve ijwi ryayo ribahamagarira guhinduka.
Yesu bamuzaniye umugore bafashe asambana bamusaba kumucira urubanza, ico gihe amategeko yavugaga ko bene uwo muntu bamwicisha amabuye. Ngirango uko yesu yaciye urwo rubanza urabizi niwaba usanzwe usoma Biblia.
None n’iki gituma wowe aho kuganiriza abo wowe wita amashitani ngo wunve impanvu bameze gutyo uhitamo kubatera amabuye? mbere yo kubunva comme si toi tu es Saint
Aho ntubona ko urimo ukora ibyo Yesu nk’umwana w’Imana atatinyutse gukora? Ikindi kandi nibaba bakora nabi nawe ukaba ubifuriza inabi ubona mutaniyehe mumaso y’Imana. Hahirwa abanyampuhwe kuko nabo bazazigirirwa. Imana ni inyampuhwe kuko iyo bizakuba ataribyo twese tuba twararimbutse. Nawe rero gerageza kugira bene uwo mutima wunva abandi kandi ubabarira nibwo uzaba uri umwana w’Imana koko. Fata akanya ubitekerezeho Muvandi..
Mukashyaka nawe, ugarukira hafi cyane mu bitekerezo. Mbega ko kera abanyarwanda iyo umukobwa yatwaraga inda y’indaro bamujugunyaga cyangwa bakamwica kuko bamufataga nk’inkora shyano yazanira urwanda ibyago, none ubu aho uburenganzira bwa muntu bwaziye ko ntamukobwa agipfa kubera ibyo, ubu tujye hariya tubirwanye kubera ko bibangamiye umuco nyarwanda. Ninaba ntakwibeshyaho ntekereza ko nawe ubwo burenganzira bwagushimishije n’ubwo mumuco nyarwanda bitarimo ko abakobwa batwara inda z’indaro, sibyo?
Umwana iyo avutse batazi se bamwitaga ikinyendaro kuko bamufataga nk’umwana wi ishyano. None Mukashyaka mushiki wange, ubu nibyagushikira ko utwara inda ntamuugabo ufite tuzagushorere tujye kukuroha kubera ko wanyuranije n’umuco nyarwanda?
Niwaba waravutse ugasanga utazi so, bazakwite ikinyendaro uzunva ntacyo bigutwaye?
Abanyarwanda bagira bati urugo ruvuze umugore ruvuzwa umuhoro. Ubu se tuvuge ko byaribyo. Hoya sibyo kuko abagore ni abantu kurwego rumwe n’urwa abagabo kandi bafite uburenganzira bungana.
None se kuki bigera kubandi mugasya mutanzitse akaba arimwe bambere mugutoteza abandi nyamara byabageraho induru mukayiha umunwa. Uwo muco nyarwanda mwibuka ari uko mugeze kubandi gusa,cyangwa se abo bazungu mugerekaho buri gihe ibyabananiye nti mubona ko aribo batumye umugore nyarwanda ageraho ashobora gufata ijambo mubagabo.
Ntekereza ko kwikunda byabahumye amaso kugera aho mucira urubanza rubi abandi kandi namwe arirwo mwagombye gucirwa turamutse dutekereje ko umuco nyarwanda ibiwurimo byose ariko bigomba gukurikizwa. Nizere ko udahita untuka utabanje gutekereza karindwi mbere yo kuvuga.
ese Kizakinyambo kuki utegereje ko bakugirira impuhwe wavuye mubyo urimo na cyane ko ugaragarizwa ububi bwabyo?ikindi nuko udakwiye kugereranya ibindi byaha cg ibindi bikorwa by’urukozasoni ngo wumve ko ubwinshi bwabyo bukuraho uburemere bw’ubutinganyi.haba izo nda z’indaro uvuga nanubu reta iracyabirwanya murubyiruko,iyo genocide abayikoze barahanwa kandi iyo bemeye ko ibyo bakoze byari ubuzimu basaba imbabazi bakava ibuzimu bagasubira i bumuntu…menya ko njye niyo naba nkora ibindi byaha ntakwiye kubyitwaza ngo nsabe ko banshyigikira kubera ko nanjye nshyigikiye abandi bakozi bibibi.wowe urashaka kwitwikira amabi y’abandi kugira ngo uhishe cg ubashe kurengera ubwo butinganyi.ikindi kandi cyitonderwa UKUNDA KUGERERRANYA IBITAGERERERANYWA.urugero:abazungu bazanye iterambere rituma umugore aguira ijambo bihuriye no kuba barazanye iyonyagwa y’ubutinganyi?ibyo bazazana byose noneho tujye tubimira bunguri kubera ko hari bimwe byiza twashyigikiye tukabishyiramo imbaraga?please Kizakinyambo think twice,reka kuba avocat du diable niba ubukunze byaranakunaniye kubireka byibuze ba umugabo wemere ko rwose ibutinganyi ari umuvumo.none kubwawe ko uvuga ngo Imana ni urukundo,ngo dukundane,…ukeka ko urwo rukundo rw’Imana rutagira umupaka?kuki yarimbuye SODOMO na Gomola se?Imana ni urukundo ariko nanone niyo nyiribihano bihambaye kuri wawundi utubaha.nkwifurije gukira ugasubira ibumuntu.
Mamy biragoye kuvugana nawe kuko mbona ugeze kure mu bijyanye na Biblia. Gusa nkugiriye inama n’uko Biblia wajya uyisoma witonze, ndetse ukagerageza kunva neza ukoresheje ubwenge bwawe icyo ibirimo bivuga, ugereranije nigihe yandikiwe, n’abayanditse, ndetse utirengagije na culture yanditswemo. Gusoma Biblia utarabanza kwiga la culture Juive ni amakosa akomeye kuko ntushobora kugira ikintu gifatika ukuramo wabwira umuntu asobanukiwe akunva koko ko ibyo uvuga bitonze kandi birimo ubwenge.
Ngirango niwaba warasomye ukoresheje twa twa Biblia twanyu mukura ahantu hose mubonye, usanga ibirimo ntaho bihuriye na dradiction yemewe ivuye mugiheburayo. Kuko ntanahamwe byanditse ko abantu bi Sodome bashakaga kuryamana n’abo bagabo. handitsemo ndamutse nkize mugifaransa“ Les gents de Sodome du plus petits au plus grands voulaient connaitre les visiteurs de Lot. mbwira ukuntu wowe rero uvuga ko bashakaga kuryamana nabo? nako ndakurenganya ubwo ni zangirwa Bishops zo mwayo ma sectes yanyu zabigusobanuriye nawe rero uhita ubifata nk’ihame.
Niwishinga kugendera kuri Biblia ntabwenge namba ushyiramo uzavamo ikihebe nka kumwe kw’aba musulman batunva neza icyo Colan yigisha.
Comments are closed.