Digiqole ad

UNHCR-Rwanda yizeye ko muri 2017 impunzi z’Abanyarwanda ibihumbi 30 bazataha

 UNHCR-Rwanda yizeye ko muri 2017 impunzi z’Abanyarwanda ibihumbi 30 bazataha

*Ngo ibyo muri DRC bishobora gutuma hari Abanyarwanda benshi bataha,
*MIDIMAR ngo nta faranga ishobora kuzasohora k’urebwa na ‘Cessation Clause’ nyuma yayo.

Kuva taliki ya 01 Mutarama 2018, nta munyarwanda wuhanze igihugu cye kuva mu 1959-1998 uzaba agifatwa nk’impunzi. Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Azam Saber avuga ko mu mwaka utaha hashobora kuzataha Abanyarwanda bagera mu bihumbi 30. Avuga ko UNHCR yiteguye gufasha buri wese wifuza gutaha.

Azam uyobora UNHCR-Rwanda avuga ko umwaka utaha abagera mu bihumbi 30 bashobora gutaha
Azam uyobora UNHCR-Rwanda avuga ko umwaka utaha abagera mu bihumbi 30 bashobora gutaha

Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko ku italiki ya 30 Kamena 2013 hakurwaho sitati y’ubuhunzi (Cessation clause) ku banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza muri 1998.

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo u Burundi, Congo-Brazzaville, Burkina Faso, Niger na Togo biza no gutangaza ko bihagaritse statut y’ubuhunzi ku banyarwanda babibagamo.

Uretse igihugu cya Congo cyaturutsemo Abanyarwanda bagera mu bihumbi 12 bari baragihungiyemo, hari abahungiye mu bindi bihugu bakomeje kwinangira.

Leta y’u Rwanda yongereye igihe cyo gushyira mu bikorwa iki cyemezo cy’ikurwaho rya statut y’Ubuhunzi (Cessation clause) dore ko ubu cyashyizwe ku italiki ya 31 Ukuboza 2017.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Azam Saber avuga ko atiyumvisha kuba hari Umunyarwanda wakomeza kwitwa impunzi kandi igihugu cye gitemba amata n’ubuki.

Ati “ Icyifuzo cyacu ni uko bagaruka mu gihugu cyabo, umutekano mu Rwanda ni nta makemwa, ibintu byose bimeze neza .”

Azam uvuga ko mu mwaka wa 2017 hashobora kuzataha Abanyarwanda benshi, avuga ko UNHCR izafasha buri munyarwanda wifuza gutaha mu gihugu cye mbere y’iyi taliki.

Uyu muyobozi wa UNHCR mu Rwanda avuga ko ibigenda biba mu bihugu byahungiyemo Abanyarwanda benshi bizatuma benshi muri bo batahuka.

Avuga ko ntawakwifuza ko iki gihugu cya DRC cyadukamo imidugararo ariko ko ibikomeje gututumbayo bishobora gutuma hari Abanyarwanda bahungiyeyo batahuka.

Ati “ Urebye ibiri kubera muri Kongo, twizeye ko hari umubure munini w’abazataha, biranashoboka ko hari Abanyekongo bahungira mu Rwanda ariko buri kimwe cyose muri Kongo kirakurikiranwa kandi kugeza ubu nta kiragaragaza ko umutekano wahungabana kandi ni byo twese twifuza.”

Avuga ko uyu mwaka tugiye gutangira uzasiga hari Abanyarwanda benshi bahungutse. Ati “ Twizeye ko mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda ibihumbi 30 bazagaruka mu gihugu cyabo.”

Abanyarwanda batashye bagenerwa ubufasha bw’ibanze burimo USD 250 ku bantu bakuru na USD 115 ku bana yo kubafasha gutangira ubuzima.

 

MIDIMAR ngo nta faranga ishobora kuzasohora k’urebwa na ‘Cessation Clause’ nyuma yayo

Abanyarwanda bahunze kuva mu 1959-1998 bashyiriweho uburyo butatu bwabafasha kugendana n’iki cyemezo cyo gukuraho statut y’ubuhunzi.

Ubu buryo butatu burimo kuba bataha ku bushake; kuba baguma aho bahungiye ariko bafite passport y’u Rwanda, bakabayo nk’Abanyarwanda bafite ibyo bakora aho bari; Hari no kuba bakwaka ubwenegihugu bw’ibihugu barimo.

Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantaba avuga ko umunyarwanda uzaba arebwa n’iki cyemezo kikarangira atarubahiriza nibura bumwe muri ubu buryo nta bundi bwinyagamburiro azaba afite.

Ati “ Ni ukuvuga ngo icyo gihe ntazaba ari impunzi, niba HCR na MIDIMAR icyura impunzi, abo bantu abaka batakiri impunzi birumvikana ko nta bushobozi buzaba buhari bwo kubacyura.”

Avuga ko n’iyo Minisiteri ayoboye yaba ifite amafaranga ariko bitakoroha ko ashorwa mu gufasha gucyura uwaba wifuza gutaha. Ati “ N’ubwo amafaranga twaba tuyafite byatugora kujya gufata umuntu utari impunzi ngo turamucyura.”

Minisitiri Mukantabana avuga ko ikibazo cyose abantu nk’aba bagira cyashakirwa umuti n’izindi nzego cyangwa Minisiteri zireberera Abanyarwanda baba hanze y’igihugu. Ati “ Ku italiki ya 31 Ukuboza 2017 aba bantu bazaba bavuye mu bo dushinzwe (MIDIMAR) uyu munsi keretse Leta ibigennye ukundi.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Umunyarwanda yarihoreye ati Rwanda iyo ngutekereje … , abashaka gutaha sinunva barukokoma Twagiramungu na Nahimana Thomas sinunva ngo babangiye gutaha cyangwa kwinjira murwanda ,

  • Uyu muybozi wa UNHC R aratubwira abanyarwanda bazataha. Abazagisohokamo se ubwo arabazi? Ubanza ari ikimwaro baba bafite cy’uko bamaze imyaka irenga 20 ntacyo bamariye inyinshi mu mpunzi z’abanyarwanda, cyane cyane izagiye muri 1994 na nyuma yaho. Gufata igihugu nk’iki gifite abaturage 413 ku kilometero kare kimwe, gituranye n’ibihugu bifite abaturage bari munsi y’ijana ku kilometero kare, ukavuga ngo abanyarwanda bazajya bagaruka kurusha uko basohoka, ni ukwigiza nkana rwose. Iyaba imipaka yar ifunguye ku buryo busesuye ku bayituriye ni bwo wabibona. Ni nk’aho washyushya amazi, ariko ukemeza ko naserura nta mwuka uri buyasohokemo ngo ukore condensation ahandi hatari muri iyo safuriya. Mu mategeko agenga physics, iyo hari ahantu hari pression nini, ahandi hari intoya, mouvement y’umwuka iva ahari pression nini ijya ahari intoya. Urugero: utoboye umupine cyangwa ballon, umwuka wari urimo umwinshi ni usohoka si uwinjira. Rwaserera za politiki, gucuranwa ibyiza by’igihugu, intambara zo kurwanira ubutegetsi, na byo ziri mu bigize iyo internal pressure, kandi bibyara impunzi za hato na hato. It is as simple as that.

  • bari bahunga se? ubu ikigezweho si intambara ahubwo ni uguhunga ubuzima bukomeye, ubuchomeri,etc

  • Bazatahe bababuranishe babafunge abere batahe

Comments are closed.

en_USEnglish