*Itegeko rishya riha n’abagabo uburenganzira bwo kwitwa amazina y’abagore babo Ubwo hatangizwaga itorero ry’abagize Komite nyobozi z’imidugudu igize utugari two mu mirenge ine yo mu Karere ka Muhanga, Umunyamategeko muri aka Karere, Tuyizere Polycalpe yabwiye abagize iyi komite ko ijambo umutware w’urugo ryaharirwaga umugabo ryakuwe mu itegeko rishya agenga abantu n’umuryango ahubwo abagabo n’abagore bakaba […]Irambuye
Imiryaango 40 isanzwe ituye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga mu murenge wa Mutenderi, mu karere ka Ngoma igiye kubakirwa mu mudugudu w’ikitegererezo bazatuzwamo muri uyu murenge. Aba bagiye kubakirwa amazu 10 agatuzwamo imiryango 40 (Four in One/umuryaango umwe mu nzu imwe) bavuga ko ibi bizahindura ubuzima bwabo kuko muri aka gace bagiye […]Irambuye
Kuri uyu wa 24 Ukuboza, mu murenge wa Byumba habereye Igikorwa cyo gusoza Itorero ry’ Abaganga biswe ‘Inkeshakurama’. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yabasabye aba baganga gushyira imbere ubuzima bw’abaturage kuko ari wo murimo bashinzwe. Iri torero ry’Abaganga rimaze icyumweru, ryatangiye kuwa 18 Ukuboza, ryari ryitabiriwen’abagera kuri 226, barimo abagabo 130 na 96 b’Igitsinagore. […]Irambuye
Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Condé Nast Traveler” cyakoze urutonde rw’ahantu heza hazasurwa cyane mu mwaka wa 2017. Uru rutonde rugaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu gukurura ba mukerarugendo muri Afurika nyuma y’igihugu cya Zimbabwe. Uru rutonde rwiswe ‘Best Places Travel in 2017” (ahantu heza ho kuzasura muri […]Irambuye
Umuryango Shelter Them waraye wifatanyije n’abana batishoboye usanzwe ufasha mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, uyu muryango wasabye aba bana guharanira ko mu minsi iri mbere ari bo bazaba bakora ibikorwa nk’ibi byo gufasha abari mu bibazo. Wabasabye kwiyumvamo icyizere kuko ari bo bazavamo abayobozi b’u Rwanda rw’ejo hazaza. Iki gikorwa cyatangijwe n’isengesho no kwibuka […]Irambuye
Blessed Kidz itsinda ry’abana babarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bazafatanya n’ababyeyi babo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze (ababyeyi) batangiye umurimo wo kuririmba no guhimbazi Imana. Iri tsinda ry’abana 5 bafite ababyeyi babarizwa muri Patmos Choir nayo yo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ryatangiye mu rwego rwo gushimisha abana bari basanzwe bakunda […]Irambuye
Umugabo uherutse kugaba igitero akoresheje ikamyo mu isoko ry’I Berlin mu Budage kikagwamo abagera kuri 12 kigakomeretsa abandi 49 yiciwe i Milan mu Butaliyani. Minisitiri w’umutekano mu Butaliyani yatangaje ko uyu mugabo w’Umunya-Tunisia yarasiwe muri iki gihugu nyuma yo kwakwa ibimuranga agatangira kurasa police. Ati “ Nta kwirirwa bashidikanya ko ari we.” Uyu mugabo yarashwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryemeje urukingo rwa Ebola ko rushobora kwizerwa 100%. OMS ivuga ko bishobotse uru rukingo rwatangira kuboneka ahantu hose mu mwaka wa 2018. Mu igerageza ryakozwe mu bitaro bikomeye, ryarangiye abantu ibihumbi bitandatu bo muri Guinea bahawe uru rukingo mu mwaka ushize nta n’umwe wanduye […]Irambuye
Umuryango SFH (Society for Family Health) uvuga ko Sida ikiriho, ukaba usaba abantu bose guhagurukira hamwe bakayirwanya bakoresheje uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha udukingirizo. Uyu muryango uvuga ko buri mwaka utanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 15 mu Rwanda. Umuryango SFH uvuga ko mu kwezi kw’Ukwakira gusa bagurishije udukingirizo tugera ku bihumbi 500, naho mu kwezi […]Irambuye
Amakipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo ku mugabane w’Afurika (CAF Confederation Cup na CAF Champions League) yamaze gutombora ayo azakina na yo ku mikino yayo ya mbere. APR FC izahura na Zanaco yo muri Zambia naho Rayon Sport ihure na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo. APR FC yamaze […]Irambuye