Muhanga: Ibihugu 6 basenze bamagana Ubutinganyi, kwambara ubusa,…
*Ngo gusezeranya abahuje ibitsina n’ubutinganyi biza ku Isonga mu byugarije Uburay,
*Ibihugu 6 byo muri Afurika y’Uburasirazuba no hagati ngo biramagana ibi bibazo…
Ibihugu Bitandatu byibumbiye mu ishyirahamwe ry’amatorero ya pantekote mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati (Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekoste y’Afrika Mashariki na Kati) biri mu giterane mpuzamahanga cy’amasengesho yo gusabira Umugabane w’Afurika n’Uburayi ngo abayituye bace ukubiri n’ibibazo bibugarije birimo Ubutinganyi n’indi myitwarire idahesha Imana icyubahiro.
Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote muri Tanzania, David Batenzi akaba ari nawe Muyobozi w’iri shyirahamwe, avuga ko gusengera ibi bihugu n’abayobozi babyo biri mu nshingano z’abakristo.
Avuga ko intego y’aya masengesho ari ugusaba Imana igakuraho ibibazo biri ku mugabane w’uburayi kuko ariho ubutumwa bwatangiriye mbere y’uko buza muri Afrika.
Batenzi avuga ko hari abakristo bakomoka kuri uyu mugabane batanze ibyifuzo ko abakristo bo ku mugabane w’Afrika bazirikana ab’iburayi kubera ko bataye agakiza kuri ubu ngo bakaba bahugiye ku iterambere n’ibindi bidahesha Imana icyubahiro.
Ati « Jye ntekereza ko umwanya munini Abanyaburayi bawuharira ibikorwa by’iterambere, kandi nubwo iterambere ari ryiza ariko hari igihe rituzanira ibibi, ku mugabane wacu hari ibyo dutangiye guhangana nabyo niyo mpamvu tugomba gufata umwanya wo gusengera ibi bibazo»
Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Sibomana Jean avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko ari kimwe mu bihangayikishije ibi bihugu ndetse n’ubuyobozi, akavuga ko amasengesho nk’aya ari cyo gisubizo gihamye cyatuma uru rubyiruko rubasha kuva mu byaha bityo rukamenya Imana.
Ati « Iki kibazo cy’ibiyobyabwenge kimaze gufata intera ndende, tudafashe ingamba nk’abakristo ngo tugisengere urubyiruko rwacu rushobora kwigana urwo muri ibi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi.»
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose wari umushyitsi mukuru muri iki giterane, avuga ko kuba barahisemo gukorera iki giterane mpuzamahanga cy’amasengesho muri iyi Ntara ari amahirwe akomeye kandi ngo abakristo bakwiye kumaramaza bakitabira aya masenegsho batishushanya.
Ati « Mu Rwanda iyo tuza kugira abakristo nyakuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntiba yarabayeho ndabasaba kutaryarya ahubwo mwere imbuto nziza kandi ko amasegesho yasengewe muri iyi Ntara afitiye abaturage akamaro kanini.»
Iri shyirahamwe ry’amatorero y’abapantekote muri Afrika y’iburasirazuba no hagati yahuje abakristo barenga ibihumbi 3 baturuka muri Kenya, Uganda, uBurundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/MUHANGA
6 Comments
yemwe yemwe ngomurimo murasengera ubutinganyi ariko disi ntimuzi ibibazo ahobiri nkaho mwasenze ngibihe bisubire ikobyahoze imyaka yere inzara ishire mubaturajye ahubwo mwashishikaye ngubutinganyi ariko iyomurebye mubona muhanganye niyihe kipe abatinganyi ubundi babangamiye nde haruwo basabye ngwabe we ibyo bihugu byiburayi musabira ahubwo mwagakwiye kubyigiraho uburenganzira bwikiremwantu kuko iyobasezeranya same sex ahanini nicyo baba bubahiriza
Pumbafu, iyo WC yawe yapanutse umunsi watangiye kugenda uyambitse cotex uzajya unyura he mu bantu ? ko nta modoka yawe ugira, uzajya ugenda muri bus unukira abagenzi ? Emera ko urwaye, abaganga pyshcotherapeutes barahari, bashobora no kukuvurira ubusa, mu mezi 12 ukagaruka ku murongo ukaba umuntu kuko wapfuye uhagaze.
Wowe se umurushijiki? kuvuga amagambo atahesha Imana icyubahiro si we , si wowe mwese nta magambo meza abavuyemo. ahubwo mwese mwihane mutazarimbuka.
ubwo se uvuze iki!!! nta cyo mbonye
yewe n,abazungu n,ibashake bazabareke, kuko kubafasha n,ukuvomera murutete, abantu birirwa i burayi bakusanya imfashanyo ,bata akazi kabo. ya mana musenga aho kuyisaba kubaha ubwenge bwo kubaho mudasabirije, ahubwo mukayisaba guhidnura imibereho yuko abandi b,abaho.kandi muvuga ngo buri muntu azikorers umutwaro we?none umutwaro wanyu ni uwuhe,ko mbona mushaka kwambuka inyanja,mujya kwikorera iy,abandi. ariko abirabura baba bazima mu mutwe. cyangwa baravumwe.nta garuriro.
wowe witwa zuzu numva icyo wabuze aruburere ahubwo wuzuye ubumayibobo ibyuvuga ubikurahe wanjiji harubushakashatsi wakozi wowe gafifi ipfa kuvuga gusa umaze kunukirwa nabangahe wambwawe ugirango harinaho muhuriye yaba mumutungo nisuku uragapuuu
Comments are closed.