Gicumbi: Ab’i Shangasha, Bwesige, Giti barabona amapoto…n’amashanyarazi barizeye

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Shangasha, Bwisige, Nyamiyaga na Giti yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze kwizera ko bazagezwaho amashanyarazi kuko bimwe mu bikoresho bizayabagezaho nk’amapoto  byamaze kuhagera. Bavuga ko hari imwe mu mirenge yagejejweho amashanyarazi ariko mu bice byo mu misozi miremire by’icyaro bagicana udutadowa. Kamana Bedier utuye mu murenge […]Irambuye

Musanze Polytechnic bagiye kujya biga igishinwa…Ngo barabyishimiye

Mu ishuri rikuru nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic) hari inkura nshya yo kwiga ururimi rw’igishinwa. Abiga muri iri shuri bishimiye iri somo, bavuga ko rigiye gukuraho imbagamizi bajyaga bahura na zo mu gukoresha bimwe mu bikoresho bituruka mu bushinwa biba byanditseho uru rurimi. Abiga muri iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro  bavuga ko amabwiriza y’imikoreshereze (Catalogue) ya […]Irambuye

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora baregwa kunyereza miliyoni 292 baburanye

Rusizi- Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nyakanga, urugereko rw’urukiko rukuru rwa Rusizi rwaburanishije mu mizi Dr Nsabimana Damien wari umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora (ni ibyo muri Nyamasheke) na Izabiriza Bernadette wari umucungamutungo w’ibi bitaro bakurikiranyweho kunyereza 292 623 384 Frw.  Ubushinjacyaha buvuga ko aya mafaranga yakuwe muri 830 092 521 Frw yagombaga gukoreshwa […]Irambuye

Umunyamideli Giramata wabaye icyamamare arifuza kuza kureba u Rwanda rushya

Umunyarwandakazi Nadia Giramata uzwi ku izina rya Nadja amaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli. Uyu mwari umaze imyaka 20 aba mu Bwongereza avuga ko yifuza kugaruka mu Rwanda kwihera ijisho iterambere ry’igihugu cyamubyaye kuko yakivuyemo akiri muto nyuma gato ya Jenoside. Uyu munyarwandakanzi wamamaye kubera kumurika imideli avuga indimi esheshatu, yakoranye n’abahimba […]Irambuye

De Gaulle agarutse mu rukiko…Uyu munsi atashye ataburanye

*Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyo kuba yaragizwe umwere, *Abaregwanwa nawe bari bahanishijwe amezi 6 bari kujurira ngo bahanagurweho icyaha Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nyakana, Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku bujurire bw’Ubushinjacyaha buvuga ko yari akwiye guhamwa n’icyaha […]Irambuye

Burera: Basengeye amatora…Bagereranya umuyobozi mwiza nka Yesu/Yezu

Mu giterane cyahuriyemo amatorero n’amadini yo mu ntara y’Amajyaruguru cyo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, kuri uyu wa 9 Nyakanga bamwe mu bakitabiriye bahamya ko umuyobozi mwiza ari uteza imbere abo ayobora, abashakira amahoro, ituze n’iterambere bakamugereranya nk’intumwa y’Imana cyangwa umwana wayo (Yesu/Yezu). Bavuga ko intumwa y’Imana ihora ishaka ko ubwoko bw’Imana (abantu) […]Irambuye

Muri ‘Tour de Gisagara’ urubyiruko rwasabwe kwirinda SIDA n’inda zitateguwe

Kuri uyu wa gatandatu, mu karere ka Gisagara habereye irushanwa ryo gusiganwa  ku magare rizwi ka ‘Tour de Gisagara’.  Iry’uyu mwaka usibye gukangurira urubyiruko gukunda no kwitabira umukino w’amagare, iri rushanwa ryanaranzwe no gutanga ubutumwa bunyuranye burebana no guhindura imyitwarire imwe n’imwe mu rubyiruko irimo kwirinda inda zitateganijwe n’indwara ya SIDA. Iri rushanwa ribaye ku […]Irambuye

Turebe mu gitabo ‘Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by‘amage mu Rwanda

Muri iki cyumweru turi gusoza Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye. Umwanditsi w’ibitabo Nshutiyimana Abraham Braddock le sage (RWAGASANI) yamuritse igitabo yise “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994” kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’amage yagiye arutsikamira ariko hakabaho intwari zagiye zemera kugira ibyo zihara kugira ngo igihugu gisugire. Uyu mwanditsi […]Irambuye

Barafinda ati: ‘Abanyarwanda ko muhombye se!!’ {kuko atemewe}

*Ngo Politiki izakomeza kuko itazahwema kumutogotamo *Amaze kumenyeshwa ko atariho ati “Bibaho se?” *Ati “ubwo NEC yarashishoje isanga bidakwiye…” * Mwenedata we ati “si inkuru ishimishije” Barafinda Sekikubo Fred watunguranye mu bifuzaga kuba abakandida bazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ntiyaje ku rutonde rwa burundu rw’abakandida. Umuseke wamuvugishije ataramenya iyi nkuru, ati “Bibaho se…?”. Naho Gilbert […]Irambuye

en_USEnglish