Digiqole ad

Musanze Polytechnic bagiye kujya biga igishinwa…Ngo barabyishimiye

 Musanze Polytechnic bagiye kujya biga igishinwa…Ngo barabyishimiye

Mu ishuri rikuru nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic) hari inkura nshya yo kwiga ururimi rw’igishinwa. Abiga muri iri shuri bishimiye iri somo, bavuga ko rigiye gukuraho imbagamizi bajyaga bahura na zo mu gukoresha bimwe mu bikoresho bituruka mu bushinwa biba byanditseho uru rurimi.

Kwiga Igishinwa muri Musanze Polytechnic byafunguwe ku mugaragaro

Abiga muri iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro  bavuga ko amabwiriza y’imikoreshereze (Catalogue) ya bimwe mu bikoresho bakoresha aba yanditse mu gishinwa.

Aba banyeshuri bavuga ko n’ibi bikoresho ubwabyo biba byanditseho igishinwa, bavuga ko bituma badacukumbura ibikorwa byose izi mashini ziba zikora.

Gatete Jotham wiga mu mwaka wa gatatu muri iri shuri, avuga ko ubumenyi bwimbitse buba buri mu Gishinwa kurusha ubwanditswe mu Cyongereza.

Ati “Nk’iyo imashini igize ikibazo, urayifungura ugira ngo uyikanike ugasanga imbere hari zimwe mu nzira n’amabwiriza aburira byanditse mu gishinwa, iyo usanze ari uko bimeze ni bwo utangira gushakisha mu nzira zose, ku buryo uwakubona yagira ngo ntuzi ibyo ukora.”

Umuyobozi w’ishuri rya Musanze Polytechnic, Abayisenga Emile avuga ko ururimi rw’igishinwa ruzagura imyigire y’iri shuri kuko igihugu cy’Ubushinwa cyamaze gukataza mu bumenyingiro.

Uyu muyobozi w’iri shuri avuga ko ubuyobozi bwaryo bwagiranye amasezerano na Jinhua polytechnic yo mu bushinwa yo guhugura abarimu n’abanyeshuri bo muri Musanze Polytechnic.

Ati “Twemeza ko bizabafasha muri byinshi, haba mu kazi cyagwa se n’abazagira amahirwe yo kujya mu Bushinwa bazahita bakomeza ibyabajyanye batiriwe biga ururimi kuko bazaba baruzi.

Abayisenga avuga ko aya mashuri yombi azajya ahanahana abarimu na bamwe mu banyeshuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati “Bizazamura urwego rw’imyigishirize, ndetse by’umwihariko ku bacu bazajya babona aho izo mashini zikorerwa, bamenye uko zikorwa n’ibyo zikora, byanadufasha kuko tunazikeneye badufasha kuzigura kuko baba bazi imikorere yazo neza.”

Umunyamabanga nshinwabikorwa w’intara y’amajyaruguru, Jabo Paul avuga ko ubu bufatanye ari indi ntambwe itewe mu mikoranire hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa, asaba abanyeshuri bo muri Musanze polytechnic kuzabyaza umusaruro aya mahirwe.

Jabo ati “Ni iby’agaciro kumenya ururimi rwabo kuko bafite isoko rinini ku isi kandi aya ni amahirwe ku biga aya masomo (Ubumenyingiro) kuko ikibazo cy’uru rurimi bahuraga nacyo kenshi.”

Ubufatanye bw’aya mashuri ya Musanze Polytechnic na Jinhua polytechnic bwatangiye muri 2016 nyuma y’aho iri shuri rigiranye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishizwe amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro WDA.

Gatete avuga ko ubumenyi bukomeye babushyira mu gishinwa ubu bagiye kubusogongeraho
Gatete avuga ko ubumenyi bukomeye babushyira mu gishinwa ubu bagiye kubusogongeraho
Ni mu bufatanye bwa Musanze Polytechnic na Jinhua polytechnic
Ni mu bufatanye bwa Musanze Polytechnic na Jinhua polytechnic
Bagiranye ibiganiro kuri ubu bufatanye
Bagiranye ibiganiro kuri ubu bufatanye
Ubu bufatanye babwitezemo byinshi
Ubu bufatanye babwitezemo byinshi
Ni amahirwe ku biga muri Musanze Polytechnic
Ni amahirwe ku biga muri Musanze Polytechnic
Barishimira iyi mikoranire
Barishimira iyi mikoranire

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

2 Comments

  • congs principal Emile,komeza uteze imbere uburezi and thx to China for the support

  • Dukomeje Gushimira Umuyobozi W’ishuri Ryacu Nubwo Bije Tuhavuye.

Comments are closed.

en_USEnglish