Burera: Basengeye amatora…Bagereranya umuyobozi mwiza nka Yesu/Yezu
Mu giterane cyahuriyemo amatorero n’amadini yo mu ntara y’Amajyaruguru cyo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, kuri uyu wa 9 Nyakanga bamwe mu bakitabiriye bahamya ko umuyobozi mwiza ari uteza imbere abo ayobora, abashakira amahoro, ituze n’iterambere bakamugereranya nk’intumwa y’Imana cyangwa umwana wayo (Yesu/Yezu).
Bavuga ko intumwa y’Imana ihora ishaka ko ubwoko bw’Imana (abantu) buhora mu munezero, bakavuga ko ibi ari na byo biranga umuyobozi mwiza.
Aba bakirisitu bagereranya umuyobozi mwiza n’intumwa y’Imana, bavuga ko umuyobozi mwiza ahora aharanira iterambere ry’abo ayobora n’ituze ryabo.
Ngo umuyobozi mwiza kandi ashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abo ayobora mbere y’uko ajya ku buyobozi. Bati “Ntaho aba atandukaniye n’uwoherejwe n’imana.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Marie Florence utajya kure y’ibitangazwa n’aba bayoboke b’amadini, avuga ko umuyobozi uharanira ko abo ayobora bose batera imbere aba akwiye gushimwa.
Ati “Umuyobozi atorwa mu bantu kandi agatorerwa abantu, twishimira ko ibyifuzo by’Abanyarwanda ari uguhitamo ubageza ku byiza bifuza. Umuyobozi ukenewe ni uwita ku banyarwanda bose atarobanuye, aharanira agaciro k’abanyagihugu be, akazirikana abasigaye kubera impamvu zitandukanye…”
Nawe agereranya umuyobozi mwiza nk’umucunguzi. Ati “…Na none uwo muntu ni nk’intumwa y’Imana kuko na Yesu yaravuze ngo nakwemera ngasiga intama 99, ariko nkajya gushaka imwe yazimiye. Kuri ubu dufite ubwenge bwo guhindura u Rwanda rukarushaho kuba rwiza ariko tubigizemo uruhare tugize ubushishozi bwiza mu matora.”
Bishop John Rucyahana, wayoboye diyosezi ya Shyira, ubu akaba ari umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko Abanyafurika bafite amahirwe mu matora y’ababayobora by’umwihariko ay’umukuru w’igihugu kuko ari ho hava ubushisho bwo kugena ejo h’ibihugu byabo.
Avuga ko Abanyafurika badakwiye gutegereza ko hari abanyamahanga bazaza guteza imbere ibihugu byabo.
Ati “Afurika ifite ibibazo, yarakolonijwe, yarasahuwe,…ni twe ubwacu tugomba kumenya icyo dushaka, nko mu Rwanda, abanyamahanga baradufashije ariko se badusigiye iki kitari umwiryane n’amacakubiri yaduhekuye?”
Akomeza avuga ko kuba amadini ategura ibikorwa byo gusengera amatora ari ukugira ngo Imana izabahe kugira ubushishozi mu guhitamo uzayobora igihugu akakiganisha aheza habereye abenegihugu.
Ati ”Kuba dusengera amatora si ukugira ngo kuri uwo munsi hatazaboneka abasinze, abarwana, abiba,.. ahubwo tuba dusenga kugira ngo Imana izaduhe ubwenge bwo guhitamo neza umukuru w’igihugu uzateza imbere abanyarwanda, agatuma bagira imibereho myiza n’uko umunyarwanda yagira agaciro ku isi hose.”
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru muri iki giterane, yavuze ko mu myaka ya mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace (nawe avukamo) hahoraga umwiryane wabaga hagati y’amadini ariko ko ubu babyiyambuye bakaba barangajwe imbere no gushyira hamwe.
Ati “Ntabwo twakwibagirwa ibihe twagiye tubamo. Buriya hari aho twavuye n’aho tugeze ubu, kuba inzego z’ubuyobozi bwite za leta, iz’umutekano zihura n’amadini n’amatorero n’abo tuyoboye twumva kimwe inshingano dufite zo guteza imbere igihugu, ariko tuzi ko uwo dukorera ari umuturage.”
Avuga ko nta munyarwanda ukwiye kwimika ivangura ahubwo ko abatuye u Rwanda bose bagomba guharanira ikibahuza mu gutera imbere.
Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuntu uzi gukora icyiza ariko ntagikore, bimubera icyaha”
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Burera
16 Comments
Ariko buriya Bishop Rucyahana iyo asinziriye, buriya arota Yesu, cyangwa arota Kagame?
Njye kandida wanjye yari Diane none singitoye
Pagari we!!! uzarorere maze duhombe se mama we!!
Nanjye aya matora rwose ntazangeraho.
Abanyamadini mujya mumbabaza, ibi murimo rwose murabiziko ntaho bihuriye n’ubutumwa bwiza bwa Bibiliya, ikinamico rya Rucyahana mwese muzi icyo rigamije, umuyobozi mwiza mugereranya na Yesu sinzi uwariwe, niba aruwo nkeka mwaba mumaze kuyoba mukeneye Umwuka wera pe. Ngo muzatore neza, ese umukristo muzima yabwirizwa gutora neza cyangwa ni ikindi mubwirwa tutazi? Yesu ati ibya Kayisari mubihe kayisari n’iby’Imana….
Amateka ntacyo yigisha abirabura. Ibyajyaga bikorwaga na ba Musenyeri Nsengiyumva Visenti na ba Sebununguri, bitaniye hehe n’ibyo ba Rucyahana barimno uyu munsi?
Yewe akumiro ni amavunja pe!Abanyarwanda uwabaroze ntiyakarabye.
Sinzi umuzimu wateye abanyarwanda nanjye rwose.
Igihe kimwe bazavuga bati mwami mwami twabwirije muizina ryawe twahanuye muizina ryawe twakoze ibitangaza muizina ryawe,azabasubiza neza ati reka reka uwo mwavugira nimumusange kdi ibihembo byanyu mwarabibonye.yewe nimuhindukire vuba mwihane kuko yesu aracyicaye kuntebe yimbabazi
ninde muyobozi wakiza abarwayi agatanga Amahoro yo mu mutima ninde umuyobozi Koko wagereranywa na Yesu wavuga ko abarushye baza akabaruhura ninde watanga ubugingo ninde muyobozi wapfuye abantu bagakira aho kurimbuka????!!!!Yesu umuremyi kumugereranya n’ibiremwa nibugukabya pe
Nimusigeho kugereranya Imana n’Abantu, rwose murimo muracumura mutabizi. Politiki ntikwiye kuvangwa n’Ibyimana. Yezu yarivugiye ati: ha Kayizari ibye, n’Imana uyihe ibyayo.
Uyu Rucyahana hari ubwo twumvise yihaye kujora Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti ngo yabaye muri Komisiyo ya MRND, none turabona we ahubwo amurusha cyane gukora Politiki ku mugaragaro yo ku ngoma iganje. Ubwo se ari Musenyeri NSENGIYUMVA ari Bishop RUCYAHANA ni nde urusha undi ubutoni ku Imana??!!!!Nangwa na M– USENYERI NSENGIYUMVA ntiyigeze agira ingeso yo kubeshya ariko BISHOP RUCYAHANA kubeshya yabigize ibikino.
Uwo Yesu muvuga ni Kristo se cg ni Jesus Navas? Ari Kristo mwaba mwarayobye mwa ba pasteri mwe! Nibura iyo muvuga ngo umuyobozi nwiza ni intumwa ya KRISTO ariko kubagereranya ni ubuyobe!
Bibaho ko abantu bakora neza cyane ndetse bagakora ibikorwa by’ubutwari n’ubwitange buhambaye abo bakaba intwari. ariko niba uri umukozi w’Imana ugafata umuntu ukamugereranya na Yesu aho uba urengereye cyanee rwose uba utangiye gusenga ibigirwa mana. ariko nabwo nibyizako twubaha ubuyobozi bwacu ndetse nayo matora tukayitabira kuko nibyacu kandi ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana kuko ntakibaho itakemeye. murakoze ndamutse haraho mvuze uko bitumvikana neza niseguye kumuntu wese wabyumva nabi kandi binabayeho yankosora
Ese uwo muyobozi mwiza w’icyitegererezo, IMPANGA YA YESU ninde ko mutamuvuga ngo tuzamutore ra? Nsomye inkuru yose ndinda ndangiza mutatubwiye izina rye none ndababaye cyane.. Ni wawundi se numva ngo witwa Barafinda?? Abanyamadini baragwira pe! Mwese ntaho mutaniye na Prophet Mboro.
u must be confused
Iyi nkuru ni nziza cyane kuko n’abanyamadini bemera ko Umuyobozi Mwiza aba yaratumwe n’Imana!
Uwo basengera ko azakomeza kuyobora u Rwanda- nyuma ya 2017, ntabwo bavuze ko ari Yezu/Yesu. Ndumva atariko ba Bishop Rucyahana bavuze. Bavuze ko umuyobozi mwiza ari uteza imbere abo ayobora, abashakira amahoro, ituze n’iterambere bakamugereranya nk’intumwa y’Imana cyangwa umwana wayo (Yesu/Yezu).
Comments are closed.