Digiqole ad

Episode 156: Ibya Daddy na Joy byari bijemo kidobya…Birangiye basezeranye kubana akaramata

 Episode 156: Ibya Daddy na Joy byari bijemo kidobya…Birangiye basezeranye kubana akaramata

MWONGEYE KWIRIRWA

Tubanje kubiseguraho ko Episode itabonekeye igihe.

Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye na nyuma yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.

Iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.

Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva aha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.

Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.

Murakoze

 

 

Ngihindukira nasanze ari umuzamu wo kwa Sacha wari wanyiteguye, ntangira kumubaza impamvu amfashe ariko we ahubwo akomeza kunzirika nk’unshimuse ari nako nanjye mwiyaka,

Njyewe- “Ariko se wandekuje wowe? Hari ideni nkubamo?”

We- “N’ubundi nari nabuze aho ngushakira, ugomba kuzana umwana wa Boss!”

Njyewe- “Ariko se ko unzirika nk’utizanye? Ndekura, ndekura ariko!”

We- “Ariko wowe ahari wagizengo ndi guseka nawe! Ndi ku kiraka Papa”

Akivuga gutyo natangiye kurwana nawe, Motari abonye ko ibintu bimeze nabi nawe ava kuri moto atangira kundwanirira avuga ngo “Reka Boss abanze anyishyure” ari nabwo namwiyatse kubera ibizungera by’akayoga nari nanyweye nkadandabirana hafi kwikubita hasi,

Njyewe- “Ndeka! Njyewe si ndi umujura yewe si ndi n’umutekamutwe, ndi hano ku bw’urukundo”

Zamu yakomeje gushaka kumfata ngo ankomeze ako kanya urugi ruhita rufunguka mba nkubitanye amaso na Joy ahetse igikapu.

Zamu akimubona yahise andekura agenda amusanga ngo amufate amubuze kugenda ariko Joy amutangirisha ukuboko,

Joy- “Umva twumvikane, ntabwo uri Data nta nubwo uri Mama, aha ndi si iwawe nta nubwo wavukiye kuntangira, ndeka nigendere wambonye nkuze”

Burya hari amagambo ubwirwa ukabura icyo urenzaho, umusore nkanjye yaracecetse araruca ararumira, Joy akomeza gutambuka ariko atandeba yongeye gutera indi ntambwe imwe mpita muhamagara cyane,

Njyewe- “Joy!”

Ntabwo yigeze ansubiza ahubwo yahise agenda asanga moto yari iparitse ayigezeho arahindukira abaza wa mu motari wari unzanye ngo…

Joy- “Umva mota uri gukora cyangwa uri kurwana?”

Motali- “Ndi gukora mabuja! Reka nze uyu musore anyishyure twigendere”

Joy- “Tugende ayo yari kuguha ndayaguha ariko unkure aha ku muhanda”

Motali- “Ntiwumva se ahubwo, n’ubundi ndabona ari mu bizunga wagirango yakarayemo”

Njyewe- “Joy! Koko ni wowe koko unshaho ukanga kunsuhuza?”

Joy yicaye kuri moto mureba, kwihangana birananira ndamusingira ndamufata ahita anyiyaka,

Joy- “Ndekura! Mbabarira wikongera kumbabaza”

Njyewe- “Joy! Ni iki kiguteye ibi byose?”

Joy- “Daddy! Iyo nza kumenya ko bya byishimo ngira nkubona byari iby’akanya gato nari gukomeza nkiberaho uko nari mbayeho mbere”

Njyewe- “Joy ni iki kiguteye guhinduka? Ugeze naho wicuza ko wamenye koko?”

Joy- “Mota! Tugende, ikibazo si amafaranga, ndaguha ayo ushaka ariko unkure aha”

Zamu yatangiye gutakamba yinginga Joy ngo areke kugenda kugeza ubwo apfukama hasi…

We- “Ayiweee! Ubu se koko wambabariye ukareka kugenda? Ni ukuri noneho baranyica”

Joy- “Mota! Wambabariye ukamvana aha koko?”

Ako kanya Moto yahise ihaguruka vuba ifata umuhanda zamu nawe atangira gukubita umutwe hasi yigaragura cyane ngo kamubayeho.

Ako kanya nahise mfata umuhanda niruka nsanga moto Joy yari agiyeho ngize amahirwe hari indi moto yahise inyuraho nyihagarika vuba, nta kindi navugaga usibye kumubwira gukurikira moto yari agiyeho.

Twafashe umuhanda umusore akanda icyuma, ari nako nanjye mukomanga mu bitugu dutangira gusatira moto Joy yari ariho.

Twakomeje kugenda mpanze amaso umupira w’ingofero utukura Joy yari yambaye, naje gushiduka turi gusohoka umugi dukomeza kugenda, ntabwo nari nitaye aho tugiye narebaga Joy wenyine

Nyuma y’isaha gusa moto yari ariho yahagaze ha handi kwa Nyogokuru yahoze aba, amaze kwishyura mvaho niruka musanga,

Motali- “Boss! Ko ugiye se ngutegereze?”

Uwari waje atwaye Joy yahise avuga,

We- “Hhh! Urambabaje, maze uyu mukobwa niwe umwishyuriye ayo namuzaniye none ngo…”

Nabyumvise amahushuka mpita nkora mu mufuka vuba nkuramo akanote ndamuhereza nkurikira Joy akigera ku muryango arahindukira.

 

Joy– “Ariko se nk’ubu koko ugeze aha ute?”

Njyewe- “Joy! Ntaho ntazajya ku bwawe”

Joy- “Daddy! Wambabariye ukareka ya magambo yawe yuje uburyarya”

Njyewe- “Mana wee! Joy nakoze iki gituma umbwira ayo magambo utigeze umbwira kuva kera hose?”

Nkibwira Joy ayo magambo igikapu yari afite cyaramucitse kikubita hasi ndapfukama ndagitoragura ndongera ndahaguruka ngihuza amaso nawe mbona amarira arashotse kandi nari naramusezeranyije kutazamutera amarira ku maso.

Nabaye muzima, ibyo gusinda bivaho ntangira gutakamba,

Njyewe- “Ma Jo! Mbabarira ndakwinginze, nikubise imbere yawe ndagusabye mbabarira unyumve”

Joy- “Daddy! Kuki wampishe byose, kuki wanyiyoberanyijeho ukaza ukampisha ko abahungu bose muri bamwe?”

Njyewe- “Yoooh! Joy! Ntabwo nigeze nkubeshya, ntabwo nigeze nisanisha n’abandi ahubwo narakwiyeretse wese kandi ndacyari wa wundi, ndagusabye ha agaciro umutima wagukundiye byose, ndi Daddy wawe, mbwira icyabaye kuko ndakwinginze, amavi y’umutima arimije mu butaka ngo agutakambire”

Joy- “Daddy! Koko ubu watinyuka ukangaruka imbere na messages zose wampaye?”

Njyewe- “Ngo messages?”

Joy- “Mana wee! Daddy! Ntabwo nari nzi ko uhatse ariya mateka, ntabwo nari nzi ko waje unsanga ufite icyo ugamije, gusa uko undeba uku nagize amahirwe yo kuba warampishuriye uwo uri we”

Njyewe- “What?”

Joy yahise ampereza aga telephone gato yitungiraga maze ahita akata azenguruka ajya mu gikari,

Njyewe- “None se ko umpaye iyi telephone?”

Joy- “Reka kwijijisha usome messages wowe ubwawe wanyoherereje”

Njyewe- “Oya! Oya wee! Ngo messages nakoherereje?”

Joy ntacyo yansubije yahanaguye amarira aragenda yubura ibuye ryari impande y’urwina akuramo agafunguzo aragaruka anyuraho nkomeza kugenda mukurikiye afungura inzu arinjira ngiye kumukurikira,

Joy- “Mbabarira, Daddy! Kuba nanze kukuririra mu maso si uko nta marira mfite, narize menshi aha bigeze ntabwo naririra ibitangenewe”

Njyewe– “Ndagukunda Joy! Izo messages ntabwo ari njye wazohereje, ndagusabye nyumva”

Joy- “Ariko abahungu bose ko ari bamwe? Mubeshya kimwe, muharara kimwe, ntimutana no gukinisha umitima y’ababakunda, Daddy! Uzanyicuza!”

Njyewe- “Oooh my God! Joy! Ndakwinginze winsezera”

Joy- “Usibye nawe, na Papa Sacha namusezeye, reka nibere aha niba nanjye mfite amahirwe yo kubona aho mpungira”

Joy akivuga gutyo umutima wananiwe wakira byose, ndimiza ivi mu muryango w’inzu nyuza amaboko inyuma muhobera amaguru,

Njyewe- “Joy! Ndakwinginze mbabarira ndi Daddy! Nyumva byibura bwa nyuma”

Joy yaracecetse gato maze numva ibiganza bye mu bitugu byanjye nubuye amaso turayahuza we ubwe arampagurutsa yongera gusuka amarira gusa yaririraga mu gituza cyanjye.

Nakomeje kumwitegereza maze mu kajwi keza gatuje kuje ikiniga yongera kuzamura imbamuti zanjye ambwira ngo,

Joy- “Daddy! Kuva nakumenya uzi uwo wangize, nabaye undi ndetse mvuka bundi bushya kuko nabyawe n’urukundo”

Njyewe- “Joy! Ndakumva ni ukuri”

Joy- “Daddy! Mbabarira unyumve, ubu nje mpunze byose ndetse nanze byose”

Njyewe- “Oya oya ma Jo! Ntabwo niteguye kumva ko nanjye wanyibagirwa”

Joy-“Daddy! Nkumenya ntabwo nifuje kuzakureka, numvaga ari wowe buzima bwanjye ntangiye bundi bushya, gusa nakubiswe n’inkuba itagira amazi mbonye messages zawe zimbwira icyo waje ugamije,

Daddy! Ntabwo nari nzi ko waje umbwira ko unkunda ngo wowe na Bob muturangaze mutugire baringa ngo muradukunda nyamara mugamije ikintu kimwe, kimwe gusa, ari nacyo gitumye umwana twakuranye ari mu magorwa”

Njyewe- “Oya! Joy ngukunda naje wese kandi nazanye byose, nakwinginze nyumva nta kindi cyatumye ndambura ikiganza ni urukundo, izo messages ntabwo ari izanjye, kuva ejo ndi gukoresha nimero nshya kuko indi yavuyeho”

Joy- “Ngo? Daddy! Wimbeshya, ntabwo nabyumva ko atari wowe kuko nta wundi muntu wamenya byose byanjye usibye wowe nanjye, niba se utari wowe ni inde uzi igihe ndi uyu ndiwe?”

Joy amaze kumbwira gutyo nahise nibuka byose, nongeye kumenya neza ko najwemo, nongera kubona ko telephone, iyi dukunda benshi twagize inshuti z’akadasohoka nimero yayo ari wowe ubwawe, aho ihagaze yitwa wowe, icyo uyikoreyeho ni wowe ubwawe uba ugikoze kabone n’iyo waba atari wowe uyifite, ari byo byangije umutima narahiye ko navukiye kurinda.

Nta wundi nahise ntakereza usibye Danny! Ni we wenyine kuva navuka wanteze iminsi, nkarinda igipangu nibagirwa ibindi byose, aho ni naho nongeye kubona icyo ya fotokopi y’indangamuntu Danny yari ayitungiye.

Nibutse byose technicien yambwiye menya neza ko ari Danny wanyinjiyemo ari nawe uri gukora byose.

Nubuye amaso ndeba Joy maze ngiye kuvuga numva ikiniga kirangose mbura icyo mvuga, umwana w’umutima mwiza Joy angirira impuhwe ari nabyo aba ari we urambura ikiganza agishyira mu gituza cyanjye maze arambwira,

Joy- “Daddy! Ihangane utuze, humura ntabwo ndi njyewe wavukiye kukubabaza, navukiye kwiyakira icyo nashakaga ni ukumenya ko nanjye nshobora kuba nk’abandi, nkagundwa, ngakunda, rero kuva narabonye ko bishoboka atabaye wowe nabona n’abandi bafite umutima uzi agaciro k’urukundo”

Njyewe- “Joy! Ndakwinginze…”

Joy yahise anca mu ijambo ampa impumu umutima wari utanazwe n’urukundo rwa mbere mu mateka y’ubuzima bwanjye.

Joy- “Daddy! Mbwira bwa nyuma urabibona neza ko nje nimutse, ndashaka gutangira ubuzima bushya”

Njyewe- “Joy! Mbere ya byose ndagukunda, ni wowe wanyeretse ko urukundo rubaho, ubaye untaye ntacyo naba ndicyo”

Joy- “Mana wee! Daddy! ndi guhuza amaso nawe nkabona ukuri, mbwira bwa nyuma niba ari wowe wambwiye ariya magambo”

Njyewe- “Ni ukuri ntabwo ari njyewe, ibyo ari byo byose nta wundi ni Danny!”

Joy- “Ahwiii! Ayo magambo yonyine arankomeje, ikizere naguhaye ni na cyo gitumye uri hano, mbonye neza koko ushobora kuba ufite ukuri”

Nongeye kwitegereza Joy mu maso, amagambo yari amaze kumbwira yabwira yangize undi, aho niho natangiye kumubwira byose byanjye na Danny, aranyumva arankomeza ari naho naboneye ko Joy ari uwa mbere mubo namenye ako kanya uko byagombaga kugenda kose yagombaga kuba n’uwanyuma.

Joy yarampobeye arankomeza, aransoma nongera kuba njye, mu kajwi gato aranyongorera ngo “Ndagukunda Daddy!”

Aho gusubiza nararuciye twinjira mu nzu, iby’umwanya twari tumaze aho mu muryango ntabwo twigeze tubyitaho, Joy ampa agatebe kari mu nguni ndicara nawe ahanagura ka gatebe bita agasongabugari yicara imbere yanjye amfata ibiganza,

Joy- “Mana wee! Ese ubwo icyo gisore koko…? Ariko nanjye disi nabonaga umukono atari uwawe!”

Njyewe- “Hhhh! Umukono wa message se?”

Joy- “Igo sha! Maze naburanye na Sacha nkurwanirira nawe ambwira ko nta wowe nta Bob mwese muri bamwe!”

Njyewe- “Ooohlala! None se Sacha ari hehe ma Jo?”

Joy- “Sha! Sacha ubu nanjye ntabwo nzi aho ari”

Njyewe- “Ngo? Ntabwo uzi aho ari?”

Joy- “Yego sha! Sacha yagiye ahunze Papa we wari warakaye cyane kubera amafoto yari yabonye ari kumwe n’umusore bambaye ubusa”

Njyewe- “None se yari we?”

Joy- “Sha yari we, ahubwo byose ni Bob!”

Njyewe- “Ngo byose ni Bob? Gute se?”

Joy- “Buriya yamwihishemo amuhisha byose, ubu ari gushakira amafaranga muri online game”

Njyewe- “Ngo? Online game?”

Joy- “Ntabwo ari wenyine, ni nayo mpamvu nkumvise ku bw’ibyakubayeho, bikubiye mu gahinda ntazi aho katanitse umwana wavutse nkanjye!”

Njyewe- “None se ibyo ni ibiki ko ntabyumva neza?”

Joy- “Daddy! Buriya Bob ntabwo akora, ntabwo akanika nk’uko ubizi, ibyo akora byose ni ubujura akorera online”

Njyewe- “Ma Jo! Koko ibyo umbwira ni byo?”

Joy- “Ndabikubwira nk’uko wambwiye byose Mon Daddy! Bob yatanze ariya mafoto ashaka amafaranga, Papa Sacha ni umugabo uhamye udashobora kwemera guta ibara kubera ubwambure bw’umwana we bubonwa na bose”

Njyewe- “Oooh my God!”

Joy- “Joy akibona ayo mafoto yabaye nk’umusazi, mugira inama arabyanga, afata inzira aragenda ntabizi, nyuma y’uko agiye mu rugo baramunyishyuza uyu munsi nibwo nabonye byanze mfata gahunda yo guhunga aho kuzira umwana w’ikinege”

Njyewe- “Mbega Bob?”

Aho ni ho natangiye kwibuka uko namenye Boss! Ni ho natangiye kwibuka uburyo ari we wadukuye mu makuba, akaduha amashusho yaduhishuriye ukuri twahoraga twirukankaho, ariko nabyo icyo gihe byabaye imfabusa kuko yari amaze kunyereka uwo ari we.

Njyewe- “None se Bob arifuza iki gituma ahemuka ubugira kenshi?”

Joy- “Daddy! Ni amafaranga!”

Njyewe- “Oooh! Amafaranga! N’ubundi barayambwiye neza ko abaha agaciro iby’isi aribo bazi ko ari iyabo, irengagize byose ungwe mu biganza njye nawe ntacyo tuzaba kuko tuzaba ishuri Bob na Sacha bazigiramo niba bagifite amaso areba ukuri kuturimo”

Joy- “Daddy! Urakoze cyane kumfungurira umutima, urisanga iwacu, uzajya uhora uza aha, niho gicumbi ncigatiye n’ubwo ntaharazwe, sinzasubira mu mugi ukundi kuko namenye icyasenye umuryango nagabiwe igihe nari nzi ko ndi igiti kimwe”

Njyewe- “Joy! Ntabwo ngusiga aha, reka dusubire I Kigali”

Joy- “Oya! Oya rwose ntabwo nabyemera! Daddy! Jyana umutuzo utere ikirenge mu cyo wagabiwe, niba ari umugi n’iterambere ushaka umenye ko namenye online game, ari nayo ikoze ibi byose”

Njyewe- “Nanjye niba ari ibyo simva aha”

Joy- “Ntabwo uva aha?”

Njyewe– “Ntabwo mpava kabisa”

Joy- “Ngaho ngwino tujye guca igitoki nteke ubundu urye ngusasire uryame”

Njyewe- “Ahubwo reka nze ngutange imbere nze ngufashe!”

Narahagurutse ndeba mu nguni mfata umuhoro nsohoka ntazi n’igitoki ngiye gutema, nongeye guhindukira mbona Joy aseka ndebye insina nari ngiye gutema mbona nta gitoki ifite.

Joy wari wambaye imyenda itaberanye n’ibitoki yangiye imbere maze anyereke igitoki ntema, nari meze nk’uri ku kiraka, ntabwo nise ku makashi, n’ibindi byose.

Njye na Joy twagarutse mu rugo maze akuramo aga pantalo keza cyane yari yambaye, aberwa n’igitenge atonora igitoki bya kinyatwanda, ibyo gutaha no kumenya aho ndi nta na kimwe cyabinyibutsaga muri ako kanya.

Nari narimije amavi imbere ya Joy nitegereza ukuntu byose abikorana umutima utuje, twahuza amaso akamwenyurira, Oooh my God! Nta byiza bisumba ugukunda.

Nashigutse saa tanu z’ijoro zigeze, icyo gihe twari tumaze gusangira maze mu kajwi keza gatuje Joy arambwira ngo

Joy- “None se uracyatashye?”

Njyewe- “Eeeh! Ntaha hehe?”

Joy- “Hhh! Daddy wambabariye ukareka kunsetsa!”

Njyewe- “Reka ntabwo ndi kugusetsa, ahubwo nyegera gato mfite icyo nshaka kukubwira”

Joy yarirekuye aza wese no mu gituza ngo baa! Akameza twari twateretseho isahani kaba karahenutse no hasi ngo paa! Ibyo ntabwo twabirebyeho ahubwo twisanze iminwa iri ku yindi, buhoro buhoro imibiri ikomeza gukururana, numvaga ndi undi utari njye.

Njyewe- “Ma Jo! Ntabwo nkigiye!”

Joy- “Nanjye ntabwo mbyifuza ariko…”

Njyewe- “Ntabwo ntaha, harya ubundi…nako ndakwifuza, hari icyo nshaka kwiharira mu gihe Danny akingera amajajanja”

Joy- “Daddy! Icyo ni iki wifuza?”

Njyewe- “Icyo nifuza se? Nako amasaha arageze nako igihe ni iki, umuryango wanjye nawibagiwe, kuva uyu munsi ndashaka gutangirana ubuzima bushya nawe, utambaza guhamagara abandi, ni njyewe nawe akira ikiganza, akira umutima wanjye, iri ni isezerano nguhaye”

Joy- “Ngo?”

Njyewe- “Niba ari ni inzu utinya ko wenda yakwibutsa byinshi, ngwino nkujyane ahandi hatari aha, dutangire twibanire”

Joy– “Mana wee! Daddy?………………………

 

25 Comments

  • Sibwo Daddy akoze mariage kocoo,urukundo rwakoresha nibidakorwa pee

  • sawa kabisa

  • Thx umuseke arabikoze p.

  • Ni mutubwire ko abo kwiyandikisha bitakunze nitwishyura bizakunda twisty ure vuba

  • Joy nago ari bubyemere kuko numwana ufite umuco

  • yego yeee congratulations Daddy ntuzahere muma koni nka Nelson gira bwangu bataza mukidinapa yewe. Umuseke thanks kari karyose pe!

  • Murakoze kubwinkuru.igeze aharyoshye.
    jye simba mu rda.ndibaza niba iriya nomero muduha kuishyuriraho twifashishije inshuti ziri mu gihugu.haruburyo bamenya uwo bishyuruye?cg tuzishyura bipfe ubusa?
    murakoze.kdi iyi nkuru ni nziza pe.

  • Hhhhh! Urukundo narwo ni igisazi pe! Ubu nakanya Daddy yibagiwe inzu y’iwabo yasize bagiye kugurisha, yibagirwa nyina wifitemo ubwoba, yiyibagiza bob na samantha batamworoheye none agiye gukocora!! Reka tubitege ejo ra!!! Ndabona bitazoroha.

  • ubuse sach arikureba gte koko

  • Thx,umuseke,biraryoshye ! Daddy arakoze gukurikira Joy mu maguru mashya !

  • Ahwiiiiii ibyiza biraha thx umuseke turabakunda

  • Sacha nabone yanze kumva inama bamugiraga,Joy iryohere murukundo na Daddy nubundi nimwe mwarimukwiranye,merci umwanditsi

  • josee nanjye Simba mu Rwanda baranyishyuriye iyo bamaze kwishyura bataga amazina yawe,ubwo bahita bakwandika

  • Joy n’umukobwa w’umutima ntabwo yemera guherekezwa n’ibihunyira. Sacha arasebye disi.

  • Umuseke, “la promesse est une dette” ko mwatwemereye kujya muduha inkuru mu rukerera none ubu saa 08h zikaba zigeze… ariko rero muri kudufatabnsbi kdi noneho turi abakiliya. Ntabwo aribyo peee twarishyuye ngo bigende neza umwanditsi n’Umuseke bagire motivation ariko ndabona ariho bigenda biba bibi kurushaho

  • egokoo ngo kumenyesha muratumenyesha iki se mwaduhaye inkuru yacu na masezerano twagiranye ibyo sibyo Muduhe inkuru yacu mutagiye kutubihiriza rwose!

  • Mana weeeee mbega urukundo !! ni dange Daddy koko yibagiwe ko yasize atanabwiye mama we aho agiye none akwamiye kwa Joy nibambabarire rwose badakora koco byatera agahinda nyina wa daddy

  • ubuse murabona daddy atakocoye bitarangiye!iminwa ku yindi,imibiri ikomeza gukururana??!!!!!

  • Oya Daddy, ibyo ukoze sibyo, umu jeune nkawe kweli!

  • Oya ntabwo akocora ahubwo biriya bibaho,aramujyana amushyire mama we maze bazakore ubukwe guda danny ni umugome wagira ngo ni pascal cg papa wa Brendah ariko arabeshya araje afatwe akanirwe urumukwiye aka maritin!!Sacha we arizize yanzekumvira mu saza we none umuvandimwe amurushije amahirwe Bob ni mbwa mbi nta kigenda!!!!Bob arire ku mpembyi ariko se wa Sacha ntazabyihanganira naho samantha we nawe ibye ntabizi ariko se ubundi ko bamutaye mu mazi akunze cash aramushakaho iki reka yihorere ngo akohereje iwabo kandi nta n;isano na mba bafitanye

  • Ko nubundi bari bagiye kuburana? Daddy ahubwo afashe ihene igihebeba!!! Iyo atinda gato bariya bagizi ba nabi bari kuzamwandikiraho n’ibindi bibi kurushaho!!! Azabikosora nyuma ajye mu mategeko y’Imana na Leta ariko atuje n’umukunzi we!!! Disi iyaba Sasha nawe yari yumvise ukuri akva kuri Bob w’ikirura nka Danny!!! Ndabimwifurije rwose Imana Imube hafi!!! Bigiye noneho kuba uburyohe. Ngaho rero Daddy noneho natekereze n’aho Mama we ahangayikiye maze ajye kubikemura kuva amaze kumenya NYIRABAYAZANA Danny. Namurege bamuhane cyangwa n’Imana izamwihanira atiriwe yiyanduza…… Tkxs Umwanditsi.

  • Ko nubundi bari bagiye kuburana? Daddy ahubwo afashe ihene igihebeba!!! Iyo atinda gato bariya bagizi ba nabi bari kuzamwandikiraho n’ibindi bibi kurushaho!!! Azajya imbere y’amategeko y’Imana na Leta nyuma ariko abanje gutuza hamwe n’umukunzi we!!! Disi iyaba Sasha nawe yari yumvise ukuri akva kuri Bob w’ikirura nka Danny!!! Ndabimwifurije rwose Imana Imube hafi!!! Bigiye noneho kuba uburyohe. Ngaho rero Daddy noneho natekereze n’aho Mama we ahangayikiye maze ajye kubikemura kuva amaze kumenya NYIRABAYAZANA Danny. Namurege bamuhane cyangwa n’Imana izamwihanira atiriwe yiyanduza…… Tkxs Umwanditsi.

  • ariko buriya iyo Daddy aba umukobwa ntiyari kuzashima mpa numve, muramwibuka na wa mukobwa wamuzaniraga icyayi ku Gisenyi aho byagarukiye?

  • Umwanditsi agerageze Daddy abane na Joy, nari natangiye kugira ubwoba ko Papa Sacha azamushyingira umukobwa we kuko yari yatangiye kumubwira ngo harya wasanze umukobwa wangye utamukunda???

Comments are closed.

en_USEnglish