Ndashaka ko mu myaka 7 iri imbere, Nyabugogo iba nshya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga mu bikorwa byo kwiyamamaza Perezida Kagame yanyuze Nyabugogo kuramukanya n’abaturage benshi cyane baje kumwakira. Yabwiye imbaga y’abantu benshi cyane baje kumusanganirayo ko mu myaka irindwi iri imbere yifuza ko Nyabugogo iba nshya igakomeza gutanga imirimo. Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakorera muri Nyabugogo bo mu bihugu bya […]Irambuye

Modeling mu Rwanda ntiratera imbere ugereranyije n’ibihugu duturanye -Mugisha

Jean Bosco Mugisha ni umusore usanzwe akora akazi ko kumurika imideli avuga ko kumurika imideri mu Rwanda bikiri hasi ugereranyije n’ibihugu by’ibituranyi. Mugisha umaze imyaka ibiri amurika imideri kuko yatangiye mu 2015 afite uburebure bwa 1.82 m, yabwiye Umuseke ko amaze kumurika imideri mu bitaramo bibiri, Kigali fashion week  na Kitenge fashion show. rateganya gukomeza […]Irambuye

Mimi uba muri Uganda mu ndirimbo yo gushyigikira  Kagame…Ati “Ntawundi

Umunyarwandakazi Bwenge Abigael Carine Bazubagira uba muri Uganda asanzwe ari umunyamideli ariko ubu yinjiye mu nzu zitunganya umuziki akora indirimbo yise Tora Kagame yo gushimira no gushyigikira Perezida Paul Kagame uri mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamazwa mu matora y’umukuru w’igihugu. Uyu muhanzikazi vuga ko nta wundi muyobozi ukwiye u Rwanda atari Kagame. Uyu munyarwandakazi […]Irambuye

Gicumbi: Muri Girinka ntihakirimo amarangamutima n’ikimenyane

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga abahawe Inka muri gahunda ya Gira Inka  Munyarwanda barashima leta ko iyi gahunda yanogejwe kuko mu minsi yashize iyi gahunda yakorwaga hagendewe mu marangamutima, ikimenyane na ruswa. Ndahimana Jean Damascene wahawe Inka muri iyi gahunda, avuga ko mu minsi yashize iyi gahunda itageraga ku bo yari igenewe […]Irambuye

Umunyarwanda Mizero uhanga imideli ari guhatana muri ‘Kenya Fashion Awards’

Umunyarwanda Mizero Cedric ari guhatanira ibihembo by’abahanga mu guhanga imideri mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu irushanwa rya ‘Kenya Fashion Awards’ ryo mu gihugu cya Kenya. Ibirori byo gutanga ibihembo biteganyijwe kuwa 7 Ukwakira 2017 I Nairobi muri Kenya. Uyu munyarwanda ari guhatana mu kiciro kizwi nka ‘EA Designer Of The Year 2017’cy’Umuhanzi w’imideli uhiga […]Irambuye

China yiyemeje kuba umuhuza mu kibazo cya Israel na Palestine

Mu ruzinduko arimo muri Palestine, Perezida wa China, Xi Jinping yasezeranyije iki gihugu yasuye ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro hagati ya leta yacyo n’iy’igihugu cya Israel bitange umusaruro mwiza w’amahoro arambye muri aka gace gafite amateka muzi y’imibanire mibi. Perezida Xi Jinping yavuze ko igihugu ke kigiye kongera ingufu za diplomatie muri […]Irambuye

Yahoze ari umucengezi ubu ni umukuru w’umudugudu washakanye n’umusirikare wa

Ngororero- Mujawayezu Laurence wavuze mu izina ry’abaturage ba Ngororero baje kwakira Kandida Perezida Paul Kagame, yavuze ko yitandukanyije n’abacengezi mu buzima bukomeye yabagamo muri Congo Kinshasa, ubu akaba ari umukuru w’umudugu washakanye n’umwe mu basirikare ba RDF. Avuga ko kubera ibihuha yabwirwaga ubwo yabaga mu mashyama ya Congo, yatashye mu Rwanda afite ubwoba bw’uko ashobora […]Irambuye

Me Nkanika uregwa ruswa aravugwaho gutinza nkana urubanza

*Ubwo yazanwaga kuburana ngo yakubitanye umutwe n’undi mugororwa ahita ata ubwenge Kuri uyu wa 18 Nyakanga, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse ku nshuro ya gatatu urubanza ruregwamo Me Nkanika Alimasi wari kuburana kw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ukurikiranweho icyaha cya ruswa. Uyu munyamategeko usanzwe yunganira abandi mu nkiko avuga ko arwaye ndetse ko ubwo yazanwaga kuburana mu […]Irambuye

Lt Gen K. Karake, Maj. Gen J. Nziza,…mu basirikare bahawe

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko bwashyize mu kiruhuko abasirikare 817 barimo Aba-Ofisiye na ba Suzofisiye 369 n’abandi 378 barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF, naho abandi 70  bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi. Mu bahawe ikiruhuko harimo Lt Gen Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa. Itangazo riri ku […]Irambuye

Episode 164: Danny arafashwe arafungwa, Clovis agwa imbere ya Daddy

Brendah- “Nelson! Nguriya! Dore wa musore nakubwiraga” Nelson yahise ahindukira vuba natwe tureba inyuma ako kanya mba nkubitanye amaso na Danny! Nkimubona nibajije impamvu ageze aho turi, nibaza aho Brendah amuzi, ako kanya nongera kwibuka byose. Ntawe mbajije nahise nsimbuka mba mufashe mu ishingu abari aho bose bibaza ikibaye, nubwo nta mbaraga zirenze nari mfite […]Irambuye

en_USEnglish