Digiqole ad

Umunyamideli Giramata wabaye icyamamare arifuza kuza kureba u Rwanda rushya

 Umunyamideli Giramata wabaye icyamamare arifuza kuza kureba u Rwanda rushya

Nadia umaze imyaka isaga 20 atari mu Rwanda avuga ko afite amatsiko yo kungera kureba igihugu cyamubyaye

Umunyarwandakazi Nadia Giramata uzwi ku izina rya Nadja amaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli. Uyu mwari umaze imyaka 20 aba mu Bwongereza avuga ko yifuza kugaruka mu Rwanda kwihera ijisho iterambere ry’igihugu cyamubyaye kuko yakivuyemo akiri muto nyuma gato ya Jenoside.

Nadia umaze imyaka isaga 20 atari mu Rwanda avuga ko afite amatsiko yo kungera kureba igihugu cyamubyaye
Nadia umaze imyaka isaga 20 atari mu Rwanda avuga ko afite amatsiko yo kungera kureba igihugu cyamubyaye

Uyu munyarwandakanzi wamamaye kubera kumurika imideli avuga indimi esheshatu, yakoranye n’abahimba imideli bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Tom Ford, Philip Treacy  Jasper Conran, Mauricio Pecoraro, Lorenzo Riva, Naeem Khan.

Kuva muri 2011 nibwo Giramata yatangiye kuvugwa cyane nk’umuntu ufite impano n’ubwiza budasanzwe mu kumurika imideri.

Giramata  afite uburebure bwa 1.80 m, akorana n’ibigo bikomeye nka Trump Models (Amerika), Marlyn Agency na Elite Milan ( Paris), Elite London, na Elite Copenhagen.

Aganira n’ikinyamakuru inoubliablemodelarmy gikorera mu Bwongereza, yavuze ko yavuye mu Rwanda afite imyaka itanu gusa.

Avuga ko yavukiye mu karere ka Rubavu, nyuma ya Jenoside aza kwerekeza mu Bufaransa aho yavuye ajya mu Bwongereza.

N’ubwo yavuye mu Rwanda akiri muto, avuga ko igihe kimwe azagaruka mu Rwanda kwihera amaso iterambere ry’u Rwanda ahora arebera ku Ikoranabuhanga.

Ati ” Navuye mu Rwanda nkiri muto cyane ariko hari ibyo nibuka nanyuzemo icyo gihe. kuva nava mu Rwanda sindasubirayo ariko  ndashaka kuzasubirayo igihe nzaba niteguye neza , ndahamya ko hari byinshi nzamenya ku byerekeranye n’u Rwanda rushya.”

Avuga ko mu bimufasha gutera imbere mu mwuga akora wo kumurika imideri ari umubare mwinshi w’indimi avuga, dore ko avuga indimi esheshatu zirimo i Kinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Igitariyani, Igi-Spanish n’igi-Portuguese.

Uretse kumurika imideli, amafoto ye yasohotse mu binyamakuru bikomeye ku Isi nka Harper’s Bazaar, Grazia, Elle (UK), Elle (Pays-Bas) na New African Woman.

Giramata avuga ko yifuza kuza kureba u Rwanda rushya
Giramata avuga ko yifuza kuza kureba u Rwanda rushya
Amurika imideli igezweho
Amurika imideli igezweho
Amafoto ye yakoreshejwe mu bikorwa bikomeye
Amafoto ye yakoreshejwe mu bikorwa bikomeye
Yagiye asohoka mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi
Yagiye asohoka mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi
Nadia avugwaho kugira ikimero gikwiye abanyamideli
Nadia avugwaho kugira ikimero gikwiye abanyamideli
Yakoranye n'ibyamamare bikomeye ku Isi
Yakoranye n’ibyamamare bikomeye ku Isi

Robert KAYHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish