Digiqole ad

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora baregwa kunyereza miliyoni 292 baburanye

 Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora baregwa kunyereza miliyoni 292 baburanye

Rusizi- Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nyakanga, urugereko rw’urukiko rukuru rwa Rusizi rwaburanishije mu mizi Dr Nsabimana Damien wari umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora (ni ibyo muri Nyamasheke) na Izabiriza Bernadette wari umucungamutungo w’ibi bitaro bakurikiranyweho kunyereza 292 623 384 Frw

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Bireguye bahakana ibyo bashinjwa. Photo:N. Kubwimana/Umuseke
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Bireguye bahakana ibyo bashinjwa. Photo:N. Niyibizi/Umuseke

Ubushinjacyaha buvuga ko aya mafaranga yakuwe muri 830 092 521 Frw yagombaga gukoreshwa n’ibigo nderabuzima no guhugura bamwe mu bakozi babyo.

Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura mu mizi ikirego cyabwo, bwifashishije imvugo z’abatangabuhamya harimo uwitwa Hitimana George wari witabiriye amahugurwa akaza guhabwa amafaranga ibihumbi 140 Frw.

Uyu mutangabuhamya avuga ko nubwo yabonye aya mafaranga ariko abari ku rutonde bose batayabonye ahubwo ko yagiye mu mifuka y’abaregwa.

Umushinjacyaha uvuga ko abaregwa bagaragaje ibikorwa bya baringa byakozwe muri aya mafaranga birimo urutonde rw’abantu bagiye bahabwa amafaranga nyamara batarayahawe.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ibikorwa byagaragajwe n’abaregwa ko byakozwe bigatangwaho akayabo nyamara bitarakozwe.

Muri byo harimo gushishikariza abantu kwitabira igikorwa cyo gukebwa (kwisiramuza) n’inzitiramibu zatanzwe nyamara zitaratanzwe.

Abunganira abaregwa banenze ubuhamya bwatanzwe ku bakiliya babo, bavuga ko habajijwe abatangabuhamya batanu gusa mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko hazabazwa barindwi.

Aba banyamategeko bifuza ko abandi batangabuhamya babiri na bo babazwa, bavuga ko aba batabajijwe bashobora gutanga ubuhamya burenganura abakiliya babo.

Izabiriza wahereweho mu kwisobanura, yavuze ko ibikorwa byose bakoresheje aya mafaranga bashinjwa kunyereza byagenzurwaga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bityo ko nta buriganya bwakozwemo.

Uyu wahoze ari umucungamutungo w’ibitaro bya Kibogora uvuga ko atibuka abakozi ba RBC bakoraga iri genzura, avuga ko urutonde rw’abagombaga kugenerwa amafaranga rwakorwaga n’iki kigo.

Gusa Ubushinjacyaha buvuga ko mu buhamya bwakusanyije butigeze bubaza abakozi ba RBC ahubwo ko babajije abakozi babiri bakoze igenzura.

Perezida w’iburanisha utanyuzwe n’ibi bisobanuro by’Ubushinjacyaha yahise abaza ati “Ntibishoboka ko hari ibikorwa mu buzima RBC itakizi, kuki mutabajije umukozi wa RBC? Ni iki cyatumye leta yohereza amafaranga angana kuriya ibitaro bya kibogora hanyuma ntiyohereze umuntu uyakurikirana”

Umutangabuhamya witwa Ngayabarambirwa Emmanuel avuga ko hari igikorwa cyateguwe n’ibitaro bya Kibogora cyo gusura abana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Uyu mutangabuhamya avuga ko ibyo bakoraga byose bashyikirizaga raporo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

Izabiriza wahawe umwanya akabaza uyu mutangabuhamya niba yarigeze abona hari amafaranga yahaye uwitwa Gad (uvugwaho guhabwa amwe mu mafaranga), yavuze ko atigeze abibona.

Urukiko rwumvise abatangabuhamya babiri uyu munsi, rwavuze ko amakuru yatanzwe n’Ubushinjacyaha adahagije, rusaba Umushinjacyaha kujya gukusanya ibindi bimenyetso.

Umucamanza yasabye kandi Ubushinjacyaha kuzabaza abakozi ba RBC bagarukwaho muri uru rubanza. Iburanisha ritaha ryimuriwe tariki ya 12 Ukwakira.

Baburaniye mu rugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rwa Rusizi
Baburaniye mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rwa Rusizi

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • !?

Comments are closed.

en_USEnglish