Digiqole ad

De Gaulle agarutse mu rukiko…Uyu munsi atashye ataburanye

 De Gaulle agarutse mu rukiko…Uyu munsi atashye ataburanye

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA yagaruwe mu nkiko

*Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyo kuba yaragizwe umwere,
*Abaregwanwa nawe bari bahanishijwe amezi 6 bari kujurira ngo bahanagurweho icyaha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nyakana, Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku bujurire bw’Ubushinjacyaha buvuga ko yari akwiye guhamwa n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ikenewabo yari yagizweho umwere.

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA yagaruwe mu nkiko
Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA yagaruwe mu nkiko

Mu mpera za Kamena 2016, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwari rwagize umwere Nzamwita Vincent de Gaulle ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo n’ubucuti mu gutanga isoko ryo gukora inyigo yo kubaka Hotel ya FERWAFA.

Uru rukiko rwavugaga ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso simusiga bigaragaza ko uyu muyobozi wa FERWAFA yashyize umukono kuri kiriya cyemezo abizi neza ko cyakozwe hagendewe ku itonesha.

Umucamanza w’uru rukiko yahamije icyaha Murindahabi Olivier wari umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe na Eng Adolphe Muhirwa wari watsindiye isoko ryo gusesengura kompanyi zapiganiwe isoko ryo kubaka iyi Hoteli, bombi bahanishwa gufungwa amezi atandatu.

 

Ubushinjacyaha bushaka ko na De Gaulle ahanwa… 

Aba bagabo batatu bose bazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo ngo baburane kuri ubu bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha n’abahamwe n’icyaha nabo bajuririra kuvanwaho ubusembwa.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n’Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga kuri Nzamwita (wagizwe umwere), buvuga ko na we akwiye guhamwa n’iki cyaha kuko ari we wari ukuriye abandi bashyize umukono kuri iki cyemezo atagenzuye ko cyakoranywe uburiganya.

Murindahabi Olivier na Adolphe Muhirwa bahamijwe icyaha bakaza no kumara amezi atandatu muri gereza bo basaba kuvanwaho ubu busembwa bavuga ko ibyo bakoze byanyuze mu mucyo kuko byaciye mu nzira zemewe kandi ziteganywa n’amategeko.

Gusa batashye bataburanye kuko Umucamanza yababwiye ko Umushinjacyaha uri muri uru rubanza yamumenyesheje ko ataboneka mu masaaha y’igitondo (ni bwo rwagombaga kuba) kubera inshingano z’akazi.

Ngo yagombaga kuboneka ku isaaha ya saa munani (14h00).

Umucamanzwa wari umaze kubwirwa ko Umunyamategeko wunganira De Gaulle na Murindahabi na we  afite urundi rubanza mu masaha y’ikigoroba, yahise asubika iburanisha aryimurira tariki ya 07 Nzeri 2017.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Abakomeye batuma akomeza kumunga umupira wacu se bazakomeza kumukingira ikibaba? Muzumve ikiganiro cta Sport Radio Salus yakoze kuwa 8/07/2017 muzatangara.

  • Naringizengo bahise bamushyiramo none nibyo mutwandikiye?

  • De Gaule ntimuzamushora. Mu gihe agihagarikiwe n’ingwe azakomeza avome da. Kuvuga ngo De Gaule ni umwere ni nko kuvuga ko Rudahigwa atabaye umwami w’u Rwanda cyangwa ko HÉ Kagame atari perezida w’u Rwanda

  • ubundi se byumvikana gute ko atafunzwe umunyamabanga we akaba ariwe ufungwa? njye kuba Degaule iyo mubonye antera icyoniki kbs sinjye uzabona avuye muri Ferwafa kubera ukuntu yanga Rayon yacu yakanyagwa ark c sha ko yavuye muntare bamufunga? ibyikigihe turabizi ntibamufunga kubera ba afande bakimuri kubitugu ark nihahandi ntibizambuza kumwanga

  • Ahubwo Degaule wongeyeho n’ibindi aregwa n’ amanyanga agira muri ruhago ! yari akwiye gufungwa burundu!

  • Degaule arakomeye cyane kuko nta wamusimbura
    kuko ashyigikiwe avuna umuheha akongezwaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish