Digiqole ad

Gicumbi: Ab’i Shangasha, Bwesige, Giti barabona amapoto…n’amashanyarazi barizeye

 Gicumbi: Ab’i Shangasha, Bwesige, Giti barabona amapoto…n’amashanyarazi barizeye

Ngo bizeye ko n’amashanyarazi bazayabona vuba

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Shangasha, Bwisige, Nyamiyaga na Giti yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze kwizera ko bazagezwaho amashanyarazi kuko bimwe mu bikoresho bizayabagezaho nk’amapoto  byamaze kuhagera.

Ngo bizeye ko n'amashanyarazi bazayabona vuba
Ngo bizeye ko n’amashanyarazi bazayabona vuba

Bavuga ko hari imwe mu mirenge yagejejweho amashanyarazi ariko mu bice byo mu misozi miremire by’icyaro bagicana udutadowa.

Kamana Bedier utuye mu murenge wa Shangasha avuga ko muri uyu murenge wari ukennye umuriro w’amashanyarazi hamaze gushingwa ibyuma (amapoto) bizanyuzwaho insinga zizabazanira amashanyarazi.

Uyu muturage uvuga ko bari banyotewe n’aya majyambere amaze gusakazwa mu bice byinshi by’u Rwanda, akavuga ko iki gikorwa cyo gushinga amapoto kibaha ikizere ko na bo bagiye guca ukubiri n’umwotsi w’udutadowa.

Gusa aba baturage barimo n’abo mu bice byo mu mirenge ya Bwesige, Nyamiyaga na Giti bavuga ko ibikorwa byo kubagezaho amashanyarazo byakwihutishwa kugira ngo na bo bagere ku byiza biri kugerwaho n’abatuye mu bice byamaze kubona umuriro.

Ubuyobozi buvuga ko bwamaze kuvugana na ba rwiyemezamirimo bazakora imirimo yo kugeza amashanyarazi muri utu duce, akavuga ko igisigaye ari ukwihutisha imirimo kuko ibindi byo byamaze gutunganywa.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude wizeza aba baturage ko ibi bikorwa bitazazamo kirogoya, avuga ko isoko ry’ibi bikorwa ryahawe ba rwiyemezamirimo bashoboye.

Avuga ko n’ubwo aya mapoto yashinzwe hagashira igihe imirimo yarahagaze ariko ko imirimo yo kubisubukora izahagarara ari uko amashanyarazi ageze aho yagenewe.

Mu karere ka Gicumbi
Mu karere ka Gicumbi

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • Aba Rutare nabo ngo barashaka amazi. Imiyoboro n’impombo n’ibigega by’amazi hapfuye gusa moteri iyakogota mu kabande.Lol!

Comments are closed.

en_USEnglish