Paccy ngo ‘No Body’ yakoreye muri Wasafi Records ya Diamond

Umuraperi w’Umunyarwandakazi uzwi nka Oda Paccy aherutse gusohora indirimbo yise ‘No Body’ yakoreye muri nzu itunganya umuziki muri Tanzania izwi nka Wasafi Records y’umuhanzi ukomeye muri East Africa Diamond, uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimo ayitezemo kumwambutza imbibi z’u Rwanda akamenyekana no mu bindi bihugu. Uyu muhanzikazi wagiye asohora indirimbo zitandukanye avuga ko amaze imyaka […]Irambuye

Kwambara neza si ukwambara ibihenze- Oda Paccy

Umuraperi Pacifique  Uzamberumwana uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka ‘ Oda Paccy’ avuga ko kwambara neza bitandukanye no kwambara imyenda y’ibiciro bihanitse, akavuga ko kwambara ukaberwa bisaba gushaka umwambaro wihariye kandi ufite amabara anogeye ijisho. Paccy umaze kubaka izina mu bakobwa bakora injyana ya Rap mu Rwanda yabwiye Umuseke ko yakuze akunda ibijyanye no kumurika imideli […]Irambuye

Umwana we yari agiye kwanduzwa SIDA n’umukozi, ahita areka akazi

*Ngo umukozi we wari ufite ubwandu bwa SIDA yajyaga yonsa umwana we, *Iyo avuga ubu buhamya ugira ngo araca umugani. Ati “ Ni impamo byambayeho.” *Ngo nta kiruta ubuzima bw’umwana. Ati “Umwana ntaho bamurangura, ni impano. » Assia Mukina wakoreshaga abakozi bo mu rugo akaza guca ukubiri na byo nyuma y’aho umukozi we wabanaga n’ubwandu bwa […]Irambuye

Muhanga: L. Munyakazi yageze mu rukiko yibaza impamvu hatarimo ifoto

*Yavuze ko umwirondoro umwanditseho atari uwe, yanze kuburana, *Mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga Léopold ati “Ni iki cyemeza ko uru ari urukiko” *Ati “Ko nta birangantego by’igihugu mbona?” *Ngo “kuki mu cyumba cy’iburanisha atahabonye ifoto ya Perezida?” Dr Léopold Munyakazi uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibyaha bya jenoside akekwaho kuri uyu wa […]Irambuye

Nyamasheke: Ishyamba si ryeru mu bitaro bya Bushenge…Abakozi 8 barasezeye

Mu bitaro bya Bushenge byo Mu karere ka Nyamasheke haratutumba umwuka mubi nyuma y’aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bukuriyeho agahimbazamusyi kahabwaga abakozi ndetse hakabaho n’impinduka mu guhembwa kuko bari guhabwa 1/2 cy’umushahara andi ngo bakazaba bayahabwa. Uyu mwuka mubi watumye abakozi umunani barimo abaganga batandatu n’ababyaza babiri basezera ku kazi. Abazi umuzi w’iki kibazo bavuga ko […]Irambuye

Kigali: Harasozwa inama ivamo umuti w’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri Afurika

*Iki cyemezo kitezweho gukuraho inzitizi z’ubuziranenge mu bucuruzi mpuzamahanga Kuri uyu wa Gatatu i Kigali harasozwa inama y’iminsi ibiri y’umuryango nyafurika ushinzwe ubuziranenge yigaga uko hajya hatangwa icyemezo nyafurika cy’ubuziranenge muri buri gihugu. Iki cyemezo kitezweho guhagarika ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri muri Afurika. Igihugu gihawe iki cyemezo giherutse guhabwa u Rwanda kiba gifunguriwe imiryango […]Irambuye

Ibitaramo by’imideli si ukwidagadura gusa…N’ababyitabira bafite byinshi bunguka

Kumurika imideli bisa nk’aho ari imihini mishya ku banyarwanda, amabavu y’iyi mihini ari kumenyera mu biganza by’abinjiye mu rugamba rwo kwagura iyi myidagaduro yo kumurika imideli. Abadozi n’abahimbyi b’imyambarire barakora ibishoboka kugira ngo bashyikire abo mu bihugu byateye imbere. Abitabira ibirori bimurikirwamo imideli bavuga ko hari byinshi batahana birimo kumenya imyambaro igezweho no kwidagadura. Hashize […]Irambuye

Mbarushimana ngo yarwaye, Avoka we ati “ahamagazwe yihanangirijwe”…Byose byanzwe

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, kuri uyu wa 22 yandikiye urukiko arumenyesha ko atitabira iburanisha kubera uburwayi biteshwa agaciro kuko nta bimenyetso bigaragaza ko arwaye koko, Avoka we asaba ko hakurikizwa amategeko ntaburanishwe adahari ahubwo agahamagazwa yihanangirijwe ariko […]Irambuye

Mahama: Barakeka ko hari Abarundi bava mu nkambi bakaza kubiba

Bamwe mu batuye mu nkengero z’inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka kirehe baravuga ko bakorerwa ubujura bw’imyaka yo mu mirima n’amatungo, bakavuga ko bakeka ko bukorwa na bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi basohoka bakaza kubiba. Aba baturiye inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi bavuga ko ubu bujura budakorwa n’izi mpunzi […]Irambuye

en_USEnglish