Digiqole ad

Ngoma: Bamaze umwaka bubakiwe ibigega na Robinet ariko baracyavoma ibishanga

 Ngoma: Bamaze umwaka bubakiwe ibigega na Robinet ariko baracyavoma ibishanga

Ama robinets n’ibindi bikoresho birubatse ariko ngo ni umurimbo

Abatuye mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma baravuga ko hashize umwaka bubakiwe ibigega by’amazi n’amavomero (robinets) ariko ko ibi byose nta musaruro biratanga kuko bagikomeje kuvoma amazi mabi yo mu bishanga.

Ama robinets n'ibindi bikoresho birubatse ariko ngo ni umurimbo
Ama robinets n’ibindi bikoresho birubatse ariko ngo ni umurimbo

Aba baturage bavuga ko bakibona ko hatangiye kubakwa ibigega n’amavomero bahise bakeka ko bagiye guhita basezerera kunywa no gutekesha amazi mabi ariko ko atari ko byagenze.

Ni abaturage biganjemo abo mu kagari ka Ndekwe bavuga ko umwaka ushize rwiyemezamirimo wari watsindiye iri soko arihawe na AEE agaragaje ko yujuje umuyoboro w’amazi ugomba kugeza amazi meza mu kagari ka Ndekwe.

Munyuzangabo Leon agira ati ” Bubatse ibigega bavuga ko mu mezi atatu amazi azaba yabonetse none hashize hafi umwaka ubu kubona amazi biratugora ni ukujya mu bishanga.”

Aba baturage badatinya kuvuga ko bijejwe ibitangaza none amaso akaba aheze mu kirere, bavuga ko bakomeje gutegerezanya amtsiko ko bagiye kubona amazi meza ariko bakaba bakomeje gukoresha amazi mabi.

Uwiragiye Jackline agira ati ” Twabeshywe amazi dukomeza twicinya icyara ngo araje areje…Turaheba na n’ubu dore igihe cyose gishize ubu tujya kuvoma mu kabande.”

Bavuga ko n’aya bajya kuvoma mu bishanga badapfa kuyabona ndetse ko bakomeje kugarizwa n’indwara ziterwa n’umwanda kubera aya mazi mabi.

Uwiragiye akomeza agira ati ” Inzoka zirenda kutwica kubera amazi tunywa, ibaze ko tuyanywa n’iyo imvura yaguye n’ukuntu haba hatembeyemo umuvu washokanye imyanda yose y’imusozi.”

Aba baturage bo mu kagari ka Ndekwe bavuga ko batumva icyatumye batagezwaho amazi meza kandi ibisabwa byose byaramaze kubakwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Nsanzuwera Michel avuga ko uyu muyoboro w’amazi wadindijwe na Rwiyemezamirimo wirengagije kuzuza  amasezerano yagiranye n’abamuhaye akazi.

Avuga ko ubuyobozi bw’umurenge buri kugirana ibiganiro n’umuryango w’ivugabutumwa AEE wari wahaye isoko uyu rwiyemezamirimo na WASAC kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Ati ” Akarere, WASAC, umurenge na AEE bakoranye inama zirenga eshanu bagenda basuzuma ese ibyo twabasabye mwabishyize mubikorwa…, ubu rero hari inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ni bwo hazarebwa niba ibyasabwe gukosorwa byarakosowe hanyuma ubwo akarere kazakira uriya muyoboro ariko ntabwo kawakira mu gihe hari ibikibura.”

Uyu muyoboro wubakishijwe n’umuryango AEE yagombaga kuwushyikiriza akarere ariko ukabanza gusuzumwa na WASAC kugira ngo ibone kuwunyuzamo amazi hanyuma abaturage bavome.

Gusa ngo WASAC yaje gusanga uyu rwiyemezamirimo yarabasondetes akoresha amatiyo adashobora kunyuramo amazi mu gihe kirambye.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish