Digiqole ad

Mbarushimana ngo yarwaye, Avoka we ati “ahamagazwe yihanangirijwe”…Byose byanzwe

 Mbarushimana ngo yarwaye, Avoka we ati “ahamagazwe yihanangirijwe”…Byose byanzwe

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko mu mwaka wa 2015 nyuma y’igihe gito agejejwe mu Rwanda. Photo/Theodomile NTEZIRIZAZA/Umuseke

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, kuri uyu wa 22 yandikiye urukiko arumenyesha ko atitabira iburanisha kubera uburwayi biteshwa agaciro kuko nta bimenyetso bigaragaza ko arwaye koko, Avoka we asaba ko hakurikizwa amategeko ntaburanishwe adahari ahubwo agahamagazwa yihanangirijwe ariko nabyo urukiko rubiterwa utwatsi.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

Mu masaaha asanzwe atangiriraho uru rubanza, Inteko iburanisha uru rubanza yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha kitagaragaramo uregwa, mu byicaro bisanzwe byiramo uregwa n’Abanyamategeko babiri bahagarariye inyungu z’ubutabera muri uru rubanza (ni abunganizi be ariko yarabanze) hari hicaye Me Christophe Twagirayezu gusa.

Umucamanza uyoboye inteko iburanisha uru rubanza yahise avuga ko urukiko rwakiriye ibaruwa ya Mbarushimana Emmanuel arumenyesha ko atitabira iburanisha ry’uyu munsi kubera uburwayi.

Urukiko rwabanje gusuzuma iyi baruwa, rwavuze ko uburwayi bw’uregwa butahabwa agaciro kuko ibaruwa ibusobanura idaherekejwe n’ikimenyetso kigaragaza ko arwaye koko.

Umucamanza wavugaga ko iyi baruwa yari kugira agaciro iyo uregwa yohereza icyemezo cya muganga (Repos medical) cyangwa ikigaragaza ko nibura afite gahunda yo kujya kwivuza, yavuze ko iburanisha rikomeza uregwa akaburanirwa n’umwe mu bahagarariye inyungu z’ubutabera wari witabye.

Me Christophe Twagirayezu wavuze ko iby’uburwayi bw’ufatwa nk’umukiliya wabo babimenye mu gitondo abahamagaye kuri telephone, yasabye urukiko gukurikiza ibiteganywa n’amategeko uregwa ntaburanishwe adahari.

Uyu munyamategeko wifashishije ingingo ya 60 yo mu mategeko arebana n’imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, ubucuruzi n’ubutegetsi, yavuze ko iyo uregwa atitabiriye iburanisha ahamagazwa yihanangirijwe atakwitaba akaba ari bwo aburanishwa adahari.

Umucamanza wahise asa nk’ukebura uyu munyamategeko yavuze ko iri tegeko ritagenderwaho muri uru rubanza kuko ari nshinjabyaha ndetse ko ari urubanza sosiyete iregamo umuntu umwe atari umuntu ku giti cye urega mugenzi we.

Me Christophe wanifashishije ingingo ya 279 yo mu mategeko y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjyabyaha yavuze ko iyo uregwa atitabiriye iburanisha atatanze impamvu urukiko rumuhagamaza rumwihanangirije rukimurira iburanisha mu minsi 15.

Ubushinjacyaha bwamaganaga iki cyifuzo cy’uhagarariye inyungu z’ubutabera, bwavuze ko uregwa atitabye nta mpamvu ahubwo ko yagaragaje icyatumye atitaba ariko Urukiko rugasanga kidafite ishingiro.

Urukiko rwabanje gufata umwanya wo kwiherera kugira rusuzume ibyavugiwe muri izi mpaka, rwavuze ko ibisabwa na Me Twagirayezu bidafite ishingiro kuko ibyo yasabaga itegeko rigena ko bisabwa n’urega nyamara urega atigeze abisaba.

Me Twagirayezu wari usabwe gukomeza kunenga ubuhamya bw’abatangabuhaya bashinja (icyiciro kigezweho), yagize ati “ Byaba ari ukumuvutsa uburenganzira bwo kuzasubirishamo urubanza.”

Umucamanza yahise abwira uyu munyamategeko ko uregwa atikuye mu rubanza kuko yagiye yitabira amaburanisha yabanje ndetse ko ashobora no kuzitabira azakurikiraho bityo ko ntacyo byakwica ngo bitume uregwa asubirishamo urubanza kuko iki cyemezo atari imyanzuro ya nyuma y’urubanza.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish