*Bavuga ko unengwa ari we ubyitera… Umuseke uherutse gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Kibeho mu mudugudu w’Uwintobo n’abatuye mu murenge wa Mata mu mudugudu wa Nyamyumba. Mu mibereho y’abatuye utu duce baratandukanye cyane kuko abatuye mu mudugudu w’Uwintobo babayeho nabi ugereranyije n’ubuzima bw’abatuye muri Nyamyumba gusa bose icyo bahuriyeho ni ugushima ko ntawe […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kiri mu gikorwa cyo guca transformers/transformateurs zikoresha amavuta arimo ibinyabutabire by’uburozi bwa PCB. Iki kigo kivuga ko ibarura ryakozwe muri 2016 ryagaragaje ko transformers 196 ari zo zirimo ibi binyabutabire bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu bibatera indwara zitandukanye zirimo Cancer. Eliesel Ndizeye ushinzwe gukurikirana gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Stockholm […]Irambuye
Ihuriro ry’urubyiruko ‘Rwanda We Want’ rukiri mu mashuri rwiyemeje gutegura bagenzi babo kugira ngo bakurane umutima n’inyota yo kuba abayobozi b’ejo hazaza. Uru rubyiruko rwatangije ubu bukangurambaga mu karere ka Rulindo ruvuga ko nta kindi bakwitura ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kubabere umubyeyi mwiza uretse kubutegurira abayobozi beza bazakomeza ikivi cyatangijwe n’abayobozi ba none mu gihe […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu mudugudu w’Agakombe, akagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu, umugabo witwa Augustin Kabano wari warafungiwe ibyaha bya Jenoside bamusanze yapfuye yiyahuye akoresheje umugozi yaboshye mu nzitiramibu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Alphonze Mutsindashyaka avuga ko Kabano Augustin w’imyaka 56 yagiye kwiyahura yitaruye ahantu hasanzwe hatuye abantu akimanika mu giti cya Avocat. Ati “ Umugore […]Irambuye
Lt Gen. Thomas Cirillo Swaka wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikoresho mu gisirikare cya South Sudan yeguye ku mirimo anashinja Perezida w’iki gihugu Salva Kiir kumusuzugura mu bikorwa bifitanye isano n’intambara ikomeje kwibasira abasivile muri iki gihugu. Mu bwegure bwe, Lt Gen Swaka yagarutse kuri iyi ntambara yibasiye abasivile kuva mu mpera za 2013, avuga ko […]Irambuye
Bamwe mu bana bo mu karere ka Ngoma baratungwa agatoki guta ishuri bakayoboka imirimo ivunanye irimo kwikorera imizigo ijya mu isoko. Bamwe muri bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo gukomeza amashuri bagahitamo kujya gushaka imibereho. Aba bana bivugira ko bataragira imyaka 16 bakunze kugaragara ku munsi w’isoko rya Kibungo baba bikoreye imizigo ijya muri iri […]Irambuye
Mu Karere ka Ruhango harakekwa ibisa nk’itonesha cyangwa ikenewabo mu itangwa ry’akazi aho umwe mu bakandida bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yaje gukora ikizamini cy’akazi ariko atarigeze agasaba, ataranagaragaye ku rutonde rw’abari bemerewe gukora ibizamini. Bigaragarira ku mugereka w’ibaruwa yanditswe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwerekana urutonde rw’abatsinze ibizamini byanditse ndetse n’amanota bagize. Uru rtonde rwarashyizwe […]Irambuye
Bamwe mu borozi bo mu karere ka Kayonza baravuga ko umuti bakoresha mu koza amatungo yabo witwa Nortraz ushobora kuba wariganywe kuko utakica ibirondwe n’utundi dusimba dukunze kwibasira amatungo kandi wari usanzwe ukora neza. Ibi kandi binemezwa na bamwe mu basanzwe bacuruza imiti y’amatungo muri aka gace bavuga ko amwe mu mazu acuruza imiti hagaragara […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Leta y’u Rwanda yahawe icyemezo kigaragaza ko serivisi yo gutanga amaraso ku rwego mpuzamahanga itangwa mu buryi bunoze muri iki gihugu. U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika byujuje ubuziranenge kuri iyi serivisi yo gutanga amaraso nyuma y’igihugu cya Namibia. Mu Rwanda kandi hatashywe inyubako izajya ihugurirwamo impuguke ziturutse mu […]Irambuye
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko imiryango itagira ubwiherero muri aka karere ayobora iri kugenda igabanuka kuko yavuye kuri 2 200 ubu ikaba igeze kuri 310. Bamwe mu batuye muri aka karere ariko bo bakomeje gutaka ibibazo baterwa n’ibibazo by’isuku nke ikomoka ku kutagira ubwiherereo. Mu murenge wa Nkombo muri aka karere ni […]Irambuye