Digiqole ad

Muhanga: L. Munyakazi yageze mu rukiko yibaza impamvu hatarimo ifoto ya Perezida

 Muhanga: L. Munyakazi yageze mu rukiko yibaza impamvu hatarimo ifoto ya Perezida

Mu iburanisha ry’igihe gishize Léopold Munyakazi yavuze ko yumva adakwiye kuburanira mu cyumba cy’urukiko kitarimo ifoto ya Perezida w’u Rwanda

*Yavuze ko umwirondoro umwanditseho atari uwe, yanze kuburana,
*Mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga Léopold ati “Ni iki cyemeza ko uru ari urukiko”
*Ati “Ko nta birangantego by’igihugu mbona?”
*Ngo “kuki mu cyumba cy’iburanisha atahabonye ifoto ya Perezida?”

Dr Léopold Munyakazi uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibyaha bya jenoside akekwaho kuri uyu wa 23 Gashyantare imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yavuze ko imyirondoro ubushinjacyaha bugaragaza atari iye kandi ko yasabye ko bayikosora ntikosorwe. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ari ye kuko yayisinyiye. Yanavuze ko aha yajyanywe kuburanishwa atari urukiko ngo kuko ‘ntakibigaragazaga yahabonaga’ ndetse ntahabone ifoto ya Perezida.

Léopold Munyakazi ngo kuki muri uru rukiko hatarimo ifoto ya Perezida
Léopold Munyakazi ngo kuki muri uru rukiko hatarimo ifoto ya Perezida

Munyakazi wari umaze gusabwa ko niba atemera imyirondoro ye akwiye gutanga iyuzuye, yabwiye urukiko ko adashinzwe  gukorera akazi ubushinjacyaha  kuko ngo babihemberwa kandi hari ibiro by’irangamimerere bishinzwe iyo myirondoro yakomeje gustimbararaho muri iri buranisha ko izagibwaho impaka.

Uyu mugabo n’ubundi wagiranye impaka cyane n’urukiko rwa Nyarugunga ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo arusaba kumwibwira, yongeye gusaba urukiko rw’i Muhanga ko rwamuha ibimenyetso by’uko aho aburanira ari mu rukiko kuko ngo ahabona ikirangaminsi (Calendrier) nayo ikaba yanditseho urukiko rw’ikirenga.

Uyu mugabo wagaragaraga mu rukiko afite amahane yanasabye umucamanza ko yamwereka niba koko ari umucamanza ko nawe yatanga imyirondoro ye ndetse n’iy’umwanditsi akamenya abo bagiye kuvugana. Léopold yongeyeho ko  nta foto ya Perezida  wa Repubulika y’u Rwanda areba.

Ati « Maze igihe nsaba ko bakosora umwirondoro wanjye kugeza ubu nta cyakozwe jye ndabibona nko kuntesha igihe, abakalani barandika bakagagaza intoki, nanasabye kandi ko bazana icyuma gifata amajwi kuko ibyo mvuze abakalani si ibyo bandika nabigenzuye incuro 5 akavuga ko atabura inshuti zimutwerera icyo cyuma nawe ngo akagitwerera Leta imubwira ko itakibona»

Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga Udahemuka Adolphe yakunze kumwibutsa kenshi ko yakoresha imvugo nziza, idakomeretsa  kuko  hari nk’aho yavuze  ko abanditsi b’urukiko ari abacakara batongezwa, ariko akavuga ko Ikinyarwanda akoresha agifitiye impamyabumenyi  y’ikirenga mu by’indimi n’icengerandimi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwirondoro uhakanwa na nyirawo bwawukuye mu ibazwa kandi ko yawusinyiye.

Cyakora Munyakazi yemera  ko amazina  ye n’ay’ababyeyi  ariyo, gusa akavuga ko bimwe mu byo atemera ari amataliki yavutseho.

Ese iyo uregwa mu gihe yaba akomeje kwanga gutanga imyorondoro ye imbere y’Urukiko hakorwa iki?

Umwe mu banyamategeko  yasubije ko aka kazi ubundi ari inshingano z’Ubushinjacyaha bugomba kujya kwifashisha ibitabo by’irangamimere bukazana inyandiko zibyemeza.

Urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibyo imyirondoro urubanza rukazakomeza mu kwezi gutaha.

Munyakazi Léopold  yirukanywe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azanwa mu Rwanda muri Nzeli umwaka ushize wa 2016, yari yarahunze muri 2004 akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kamonyi.

Yanze kuburana ngo kuko umwirondoro umwanditseho atawemera
Yanze kuburana ngo kuko umwirondoro umwanditseho atawemera

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

20 Comments

  • umva iteshamutwe, ifoto ya presidant se niyo imuburanisha, nawe araje ateshe umutwe nkabandi bose.

    • Wowe ushoboraka kuba utazi ibiranga inkiko za leta ikoreramo.Ibi Dr Munyakazi avuga bifite ireme 100% umuntu ntabwo azakujyana mu nzu runaka ngo jya kuburana.Ntabwo mvuzeko bamujyanye mu nzu runaka ariko hano yakebuye leta kudashyira ibintu mu buryo…Urukiko rwa repubulika rurangwa niki iyurugezemo? Reka ahubwo abigishe..bazamukatira ariko baravanyemo akantu buriya.

      • Ibyo Dr. Avuga nibyo rwose kuburanisha mu nzira iboneye kbx

  • Izi manza tutarebye neza zishobora kubyara icengezamatwara rya politiki ritoroshye, kuko bariya bantu abenshi bameze nk’aho bagera imbere y’umucamanza bararangije gushirika ubwoba, bavuga icyo bashaka cyose kandi bafite abantu benshi babumva.

  • Uyu mugabo nta genocide yakoze nibamurekure ajye kwigisha abanyarwanda indimi muri UR cyane ko tunakennye imouguke nkawe.

    • umva mbese ubwose ibyo uvuze bitaniyehe nubujiji! nikihe gihamya cyerekana ko atayikoze mugihe ibigaragaraza ko yayikoze bihari? ninde wakubwiye se ko mu UR habuje abigishayo ? natuze amahane afite murubanza uko aminsi ishira azagenda amukamukamo tu

      • Wowe Viateur, niba yarayikoze kuki bamenya ko ayikoze aruko ageze hanze agatangira kuvuga ubutegetsi nabi, come on mujye mucubwenge doreko aricyo cyoreka abanyarwanda mubutegetsi bwose.Umuntu yafunzwe imyaka 5 avamo akorera leta nyuma ajya hanze napassiport yu Rwanda nambere yarasanzwe ajyayo akagaruka nyuma bati aregwa jenoside.Nibutse abantu ko USA itamwohereje kuko aregwa jenoside yamwohereje kuko yanjyiwe ibyangombwa(ashyiriwemo isosi irura, ikintu cyadutse nyula ya 1994) nkuko abandi babyangirwa hose kwisi bakagarurwa mu bihugu bywabo.Ubu nijye, ejo niwowe.Tujye dushyira mu gaciro tumenyeko bucya bwitwejo twirinda kwivugira ibyo dushatse.Niba hari abari bafite ingufu mu butegetsi byanyuma yindege baruta Munyakazi benshi baraho i Kigali ntanubavuga.

        • Apuuu muragatsindwa noguhakana ko buri muntu arengana. Ariko Mana kuberiki abanyarwanda badaca bugufi koko hejuru yibyo bakoze?????

    • arimo arasekana namategeko tu!! pole pole bizamukamukamo ntabadafunze ntibavugana amahabe nkaho arimo aravugana ntasoni

  • uyu yakwigisha ukazaba umuntu muzima.Nimumureke yiteshe umwanya.

  • Wenda arashaka iya habyarimana!!!!
    Aho umukuru w igihugu we uriho aramuzi? Akaga karagwira gusa.

    • Nkawe uvuziki koko? Nonese niba ntayo yasanzeho wigeze wumvako ubucamanza bumunyomoza.Mujye mureka kwivugira ibyomushatsi kuko mujijisha abanyarwanda kandi ibyo ntabwo bikirisha muri 2017.Uzi ibyuvuga, warabyize cyangwa ntabyo wize.

  • ibi bibaho mu nkiko cyane cyane nkaba ku mpamvu za politics baragora niyo mpamvu kubaburanisha twagombye kujya tubanza gukora ubushishozi bijya bibaho mu nkiko bakandika amazina atariyo hakazamo nk’udukosa twinyuguti ariko abantu nkaba babyuririraho cyane cyane iyo babona ntahandi bacikira ubutabera bakarushya gusa. kugirango rero batatwicira isura y’ubucamanza mu ruhando rw’amahanga nibyiza kwandikana ubushishozi no kwiga neza dossier. ibirango nabyo mu nkiko ningombwa niba ntabyo bafite ahubwo nikosa kuko ahantu hose hari urwego rwa Leta ni ngombwa ko haboneka ibirango by’igihugu he has the reason to say that please be careful for what you re going to do unless he will destroy our justice in favor of his crime.

    • Niba hakirimo abaswa se tubigenze gute?

  • yazize ivuzivuzi.iyo agera USA agaceceka ubu aba akiri mwarimu none naze arye ibigori

  • ariko kubera iki mkunda gucecekesha abantu?

    Muzashyireho list yabagomba guceceka nabagomba kuvuga.ubwo abarikuri list yabagomba guceceka bazajye kwidodesha imnwa

    • sinkibyo byose umugani wawe
      ubutaha umuntu azajya amenya icyiro ryumunwa arimo
      abanyarwanda turacyafite byinshi byo kubona pe

  • Ahubwo se azasubira mu rukiko ku yihe tariki ? Uwayimenya yayitubwira plz. murakoze. Uyu mugabo azabahaganya mu mvugo arakaze. Muzirikane ko yaminuje mu ndimi.

  • Ndavuga mu RUKIKO si mu mu rukoko. Sorry

  • hmmmm inkozi yibibi gusa! urukiko mukore imirimo yanyu kandi mukomeze mwihanganire ibibatokoza nkibyo Byose , amagambo mabi yurucanege, ibyururimi nifoto ndetse nimyirondoro ndabizeye murabikemura vuba hanyuma uwo ashyirwe ahamugenewe .

Comments are closed.

en_USEnglish