Digiqole ad

Kigali: Harasozwa inama ivamo umuti w’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri Afurika

 Kigali: Harasozwa inama ivamo umuti w’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri Afurika

Iyi nama irasiga hatanzwe umurongo wo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamanga ku buryo ibicuruzwa bizajya byinjira mu gihugu ntibyongere gupimwa

*Iki cyemezo kitezweho gukuraho inzitizi z’ubuziranenge mu bucuruzi mpuzamahanga

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali harasozwa inama y’iminsi ibiri y’umuryango nyafurika ushinzwe ubuziranenge yigaga uko hajya hatangwa icyemezo nyafurika cy’ubuziranenge muri buri gihugu. Iki cyemezo kitezweho guhagarika ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri muri Afurika.

Iyi nama irasiga hatanzwe umurongo wo gutanga icyemezo cy'ubuziranenge mpuzamanga ku buryo ibicuruzwa bizajya byinjira mu gihugu ntibyongere gupimwa
Iyi nama irasiga hatanzwe umurongo wo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamanga ku buryo ibicuruzwa bizajya byinjira mu gihugu ntibyongere gupimwa

Igihugu gihawe iki cyemezo giherutse guhabwa u Rwanda kiba gifunguriwe imiryango mu bucuruzi bwa buri gihugu cyo ku mugabane w’Afurika.

Iyi nama ihuje komite ishinzwe kunoza no kwemeza ubuziranenge mu mu muryango Nyafurika ushinzwe ubuziranege (ARSO CACO) igamije kwiga uburyo ku rwego rw’Afurika hajya hatangwa icyemezo cy’ubuziranenjye ku bicuruzwa na serivisi.

Ngo ibi bizoroshya ubucuruzi mpuzamahanga hagati y’ibihugu byo muri Afurika kuko ibicuruzwa bizajya byinjira muri buri gihugu bitagombye kongera gupimwa ubuziranenge.

Ubusanzwe buri gihugu cyahabwaga icyemezo nk’iki ukwacyo, aba bahanga bateraniye I Kigali bavuga ko ibi byatumaga igicuruzwa cyangwa serivisi runaka yo mu gihugu gifite iki cyemezo cyabanzaga kugenzurwa mbere yo kwinjira mu kindi gihugu.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango nyafurika ushinzwe ubuziranenge, Dr. Hermogene Nsengimana ati “ Ubundi ibihugu ubwabyo ni byo byari bifite ibyo byemezo ariko bitari ku rwego rw’Afurika yose. Niba ari u Rwanda rufite icyemezo cyarwo, Uganda icyayo, Afurika yepfo icyayo bigatumaga guhuza bigorana.”

Ibi byatumaga ubucuruzi bwambukiranya imipaka budindira kuko iyo umucuruzi  yashakaga kujya gucururiza muri Afurika y’epfo cyangwa mu kindi gihugu atari icyo mu mumuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byabaga ngombwa ko icyo gicuruzwa cyongera gupimwa kigiye kwinjira muri icyo gihugu kandi gifite icyemezo cy’ubuziranenge cyo mu Rwanda.

Aya mabwiriza kandi azatuma nta bicuruzwa cyangwa serivisi bidafite ubiziranenge bikwirakwira mu bihugu by’Afurika kuko hari ibyinjira kubera amabwiriza y’igihugu kimwe abyemera ahandi bitemewe ahandi bikinjira ku buryo bwa magendu ariko ngo kuko ibihugu byose bizaba bifite amabwiriza amwe ngo bizahagarara.

Antoinette Mbabazi ushinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa na serivisi muri RSB avuga ko aya mabwiriza azakingurira amarembo ibicuruzwa byo mu Rwanda mu bindi bihugu bitari muri EAC.

Ibi kandi ngo bizanagabanya amafaranga yakoreshwaga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenjye gipima ibicuruzwa na serivisI byinjiraga mu Rwanda.

Izi nzobere ziturutse mu bihugu byo muri Afurika, zivuga ko kuri uyu mugabane hakiri ikibazo cy’umubare muto wa laboratoire ziri ku rwego mpuzamahanga.

Gusa batanga icyezere ko hariho gahunda ko mu myaka itanu izi laboratoire zizaba zigeze ku rwego rwo hejuru.

Ubu mu bihugu nka Kenya, Afurika y’Epfo, Misiri na Tunisia ni byo bihugu byo muri Afurika bibarizwamo laboratoire nyinsh ziri ku rwego mpuzamahanga.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish