*Amaze hafi umwaka aburanishwa atitaba Urukiko…Yari yikuye mu rubanza… Mu rubanza Ubushinjacyaha buruku bw’u Rwanda bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ukekwaho ibyaha bya Jenoside birimo gufata ku ngufu abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 21 Gashyantare uru rubanza rwapfundikiwe Ubushinjacyaha bumusabira igihano cyo gufungwa burundu. Ubushinjacyaha bumaze iminsi buburana n’abanyamategeko bahagarariye inyungu z’ubutabera muri uru […]Irambuye
Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Rusizi baravuga ko ntawe ukigenda mu masaaha y’umugoroba kubera imbwa zifite uburwayi bw’ibisazi ziri kurya abantu n’amatungo. Aba baturage bavuga ko mu kwezi kumwe gusa izi mbwa zimaze kurya abantu batatu bakajyanwa kwa muganga, ubundi zikarya amatungo magufi. Nsengimana Fazil utuye mu murenge wa Kamembe agira ati ” Nk’iyo umwana […]Irambuye
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ugize icyo avuga bwa mbere kuva Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Trump agomba guhabwa amahirwe yo kwigaragaza no gushyira mu bikorwa ibyifuzo bye byo kuba Amerika ikomeza kuba iy’Abanyamerika. Avuga ko yashimishijwe n’intsinzi ya Trump ndetse ko yizeye ko azakuraho ibihano US yafatiye igihugu […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe baravuga ko babuze aho guhinga kuko Leta yafatiriye ubutaka bwabo ikabuteramo ikawa. Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z’abaturage buvuga ko aba baturage badakwiye kuvuga ko babuze aho bahinga kuko izi kawa ntawababujije kuzihingamo mu gihe zitarakura. Bamwe muri aba baturage […]Irambuye
Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhindi Salma Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda n’umugabo we, yasuye ikigo cya Police y’u Rwanda kita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ‘Isange One Stop Center’ ashima serivisi zihatangirwa. Madamu Salma Ansari watambagijwe muri iki kigo akerekwa serivisi zihatangirwa yagiye atungurwa n’ibyo yiboneraga bikorwa mu rwego rwo guhangana, gukumira no […]Irambuye
Bamwe mu barezi bigisha mu bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu riherereye mu karere ka Huye bavuga ko kuba hakiri ibigo bitaragezwaho umuriro w’amashanyarari ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi. Aba barezi bavuga ko mu gihe Isi yabaye umudugudu bo batabasha gukora ubushakashatsi ku mbuga za Internet kugira ngo babashe […]Irambuye
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ukunze kunyuza inyandiko z’ibitekerezo bye ku rubuga rwe, yavuze ko ibihugu by’iburayi byiyita ko bigendera ku mahame ya Demokarasi bikeneye kunywa ku muti wa Trump kugira ngo ubivure kutareba kure iyo bijya kwivanga mu mibanire ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya n’ibyaranze ibi bihugu nyuma y’intambara y’ubutita yabihuje. Mu […]Irambuye
Umuyobozi mukuru w’urukiko rwa Gisirikare muri Sudan y’Epfo yeguye ku mirimo ashinja umugaba w’ingabo muri iki gihugu kwivanga mu kazi k’ubutabera agata muri yombi bamwe mu baturage bazizwa ubwoko bwabo. AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko Colonel Khalid Ono Loki wafatwaga nk’uwa kabiri mu bayobozi bakuru mu gisirikare yeguye muri iki cyumweru nyuma y’aho undi […]Irambuye
*Ngo umuzi w’ikibazo ushobora kuba ari amateka mabi yaranze amakoperative, Leta y’u Rwanda ikunze gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga barusheho kwihuta mu iterambere. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kivuga ko n’ubwo urubyiruko ari rwo rukunze gukangurirwa kwishyira hamwe ari na rwo rukomeje guseta ibirenge mu kubahiriza izi nama. Mu […]Irambuye
Itsinda ry’abahanzi b’imideli ‘collective Rw’ ryafunguriye imiryango abifuza kumurika ibihangano by’abo mu gitaramo kiteganyijwe kuwa 10 Kamena. iki gitaramo kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ku nshuri ya mbere ubwo cyabaga umwaka ushize cyari kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Umuco na Sport, Uwacu Julienne. mu itangazo rihamagarira abifuza kubyaza umusaruro aya mahwirwe, […]Irambuye