Mu biganiro mpaka bitegurwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu bihugu by’ibiyaga bigari (Great Lakes Initiative for Human Rights and Development/ GLIHD) zimwe mu mpuguke zirasaba ko itegeko rirebana no gukuramo inda rivugururwa hakongerwamo izindi ngingo zirengera igitsinagore kuko iri tegeko rikirimo imbogamizi ku bemerewe gukuramo inda. Kuva mu mpera z’umwaka ushize hatangijwe ibiganiro […]Irambuye
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, igiciro cya Essence cyavuye ku mafaganga 970 Frw gishyirwa kuri 1 022 Frw. Itangazo ryasohowe na RURA rigaragaza ko kuva ejo essence izaba igura amafaranga 1 022 Frw naho mazutu ikagura 958 Frw. RURA ivuga ko […]Irambuye
Umwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Leon Mushale yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu kimaze kwivugana abarwanyi 20 b’umutwe wa M23 mu mirwano yatangiye kuwa 27 Mutarama. Akavuga ko bamwe mu bafashwe barimo Abanyarwanda. Gen Mushale avuga ko banafashe abandi barwanyi 25 b’uyu mutwe ngo barimo 15 b’Abanyarwanda n’abandi […]Irambuye
Abaturage bo mu kagari ka Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara baravuga ko n’ubwo batujwe mu mudugudu ariko bagikora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi buravuga ko aba baturage bazegerezwa amazi meza muri 2018. Aba baturage bavuga ko bakora urugendo rwa 4Km bajya kuvoma amazi mu bishanga, bavuga ko bagiye gutuzwa […]Irambuye
John-“Eeeh! Madame we ntawe!” Mama Brown-“Eeh! Yagiye muri mission se? Cyangwa hari abo yagiye gusura?” John-“Ni nkibyo byose, ahubwo reka mbazimanire nari nibagiwe, umva Kiki!” Kiki-“Karame Boss! Murampamagaye?” John-“Ko utakira abashyitsi bite?” Kiki-“Eeeh! Harya? Kandi koko abashyitsi barabakira! Mama murafata iki se ko hari icyayi, umugati, primus, mutziing, martini na V&A bikonje?” Twese-“Hhhhhhhhh!” Mama Brown-“Zana […]Irambuye
Umugore mu Bushinwa yari atwite abana batatu maze abyara kabiri mu minsi irindwi kuko ibise byahagaze amaze kubyara iwa mbere. Abandi babiri bavutse nyuma y’iminsi irindwi. Uyu mugore ngo witwa Chen abana babiri yababyaye ejo kuwa kabiri mu gihe uwa mbere yari yamubyaye tariki 21 Gashyantare nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru ChinaNews. Umuganga wabyaje Chen arabimenyereye kuko […]Irambuye
Mbere y’uyu mukino wabereye ku Kicukiro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu APR FC yarushaga mukeba wayo Rayon Sports inota rimwe, Gicumbi FC yatsinze kimwe ku busa bwa APR bituma Rayon ihita ifata umwanya wa mbere kuko yo yatsinze Espoir bibiri ku busa. APR FC yari yakiriye Gicumbi, iyi kipe yo mu majyaruguru y’u […]Irambuye
N’ubwo kumurika imideli bisa nk’ibikiri bishya mu Rwanda, hari bamwe mu banyarwanda bamaze igihe babyinjiyemo babigize umwuga bikaba bibatunze ndetse ubu bamaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Daddy De Maximo ni umwe mu bamenyekanye cyane ufatwa nk’uwuguruye amarembo muri uru ruganda mu Rwanda ubwo muri 2005 yafunguraga kompanyi yitwa Dadmax Agence, akanagenda akoresha ibitaramo byamurikirwagamo imideli. […]Irambuye
Raporo y’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myigaragambyo yo kwamagana perezida Joseph Kabila yabaye hagati ya taliki 15 na 31 Ukuboza umwaka ushize yaguyemo abantu basaga 40, ikomerekeramo abandi 147. Iyi raporo yakozwe ku bufatanye bwa MONUSCO n’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, igaragaza ko inzego […]Irambuye
Ngirabagenga Jean Mari Vianney ni umuhanzi w’icyamamare muri Gicumbi, indirimo ye izwi cyane ni ‘Yari mwiza Mukarukundo’, avuga ko igice kinini cy’ubuzima bwe cyaranzwe n’agahinda kuko yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 13, akaza gushaka umugore waje kwitaba Imana bamaze kubyarana kabiri, undi yishumbushije akamutana abana barindwi none ubu afite uwa gatatu ariko ubuzima ntibuboroheye. […]Irambuye