Digiqole ad

Mahama: Barakeka ko hari Abarundi bava mu nkambi bakaza kubiba

 Mahama: Barakeka ko hari Abarundi bava mu nkambi bakaza kubiba

Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe

Bamwe mu batuye mu nkengero z’inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka kirehe baravuga ko bakorerwa ubujura bw’imyaka yo mu mirima n’amatungo, bakavuga ko bakeka ko bukorwa na bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi basohoka bakaza kubiba.

Rucyuribyanga avuga ko baza bavuye mu nkambi
Rucyuribyanga avuga ko baza bavuye mu nkambi

Aba baturiye inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi bavuga ko ubu bujura budakorwa n’izi mpunzi gusa ahubwo ko bafite ibyitso hanze bibafasha muri ubu bujura.

Umwe muri aba baturage witwa Karenzi Emmanuel yagize ati ” Ubujura burakabije n’ubu ugiye hano mu mirima wareba icyo ibigori babikoreye, aho tuboneye aba bavandimwe b’Abarundi barara mu mirima yacu”.

Bamwe muri aba baturage bagarukira izi mpunzi, bakavuga ko badashobora kuburara babona hafi yabo hari imyaka yeze yabaramira.

Mariya Nyirangwirije agira ati ” Urabona ko hategereye ingo nta kuntu babura kutwiba, ibitoki mu rutoki byashizemo baza bitwaje ngo nagiye gutora inkwi bakaza natwe twavuye guhinga ni uko bakatwiba.”

Aba baturarwanda bavuga ko batakeza imyaka, basaba ko imyaka yabo yacungirwa umutekano by’umwihariko kugira ngo hamenyekane n’abihishe inyuma ubu bujura.

Rucyuribyanga Innocent agira ati ” Aho amasambu aba si ho dutuye, yego n’ubundi twari dusanzwe twibwa ariko aho aba barundi baziye byarakabije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama, Hakizamungu Adelite avuga ko ubujura muri aka gace bukabije gusa akavuga ko bariho bashaka umuti w’iki kibazo.

Ati ” Murabizi ko ibiribwa babona (Impunzi z’Abarundi) biba bidahagije akaba ari yo mpamvu rero harimo bacye cyane usanga bajya mu baturage bakiba imyaka, amatungo, bakamena amazu,…

Usanga rero akenshi tuba duhangana n’iki kibazo kirimo na bacye mu banyarwanda bafatanya n’aba barundi kuko ntabwo wasohoka mu nkambi ngo umenye aho umuntu runaka abika itungo rye.”

Hakizamungu avuga ko ubyobozi bw’umurenge buriho bukorana n’abayobozi b’inkambi kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Rucyuribyanga Innocent ni umwe mu bahinzi b'i Mahama bashinja impunzi z'abarundi kuza kubiba
Rucyuribyanga Innocent ni umwe mu bahinzi b’i Mahama bashinja impunzi z’abarundi kuza kubiba
Hakizamungu Adelite uyobora umurenge wa Mahama avuga ko bari gukorana n'abayobozi b'inkambi kugira ngo bashake umuti
Hakizamungu Adelite uyobora umurenge wa Mahama avuga ko bari gukorana n’abayobozi b’inkambi kugira ngo bashake umuti

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nimwihangane. Nihafatwe ingamba kugirango abo bajura bafatwe, kandi rero nanone niba biba kubera inzara, nibabafashe nyabuna kuko inzara iraryana.

    Ikindi kandi mwivuga ko aribo babiba kandi mutarabafata. Bashobora no kuba ari abandi b’abanyarwanda babikora. Niyo kandi baba ari bamwe mumpunzi, ntabwo ari bose.

    Ubusanzwe abarundi ntibiba, ni infura. Nibashake ibyo bigarasha,byangiza isura y’abavandimwe bacu dukunda,hanyuma babishinge kuba aribyo bicunga umutekano w’imyaka y’abaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish