Firigo na ‘Air Conditioners’ zikubye inshuro 15 imyuka CO2 mu

AUSummit – Sosiyete Sivili iharanira kurengera ibidukikije muri Afurika yasohoye itangazo risaba Isi gukanguka igahangana n’uburozi ‘hydrofluorocarbons’ buba muri za Firigo n’ibyuma bitanga ubukonje bizwi nka ‘Air Conditioner’ kuko ngo bisa n’ibyirengagizwa kandi bifite ingaruka zo gutuma Isi ishyuha kurusha n’imyuka ya Carbon dioxide (CO2). Sosiyete Sivili iharanira kurengera ibidukikije muri Afurika “Pan African Climate […]Irambuye

Theresa May yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa UK

Nyuma yo kwegura kwa David Cameron, kuri uyu wa gatatu Theresa May yagizwe Ministiri w’Intebe mushya w’Ubwami bw’Abongereza. Theresa May w’imyaka 59 mu ijambo yavuze, yarahiriye kubaka igihugu gikorera inyungu za bose aho gukorera inyungu z’agatsiko k’abantu bacye, akubaka “Ubwongereza bwiza bukomeye.” Theresa May yabaye Minisitiri w’Intebe w’umugore wa kabiri w’Ubwami bw’Abongereza, nyuma ya Margaret […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane igiciro cy’umugabane wa BK cyongeye kumanuka

Kuri uyu wa gatatu, ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane 5,500 ya Bralirwa, iya CTL 9,800 n’iya Banki ya Kigali (BK) 106,000, yose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 29,795,600. Ugereranyije n’imigabane yacurujwe kuwa kabiri, uyu munsi munsi ku isoko hacurujwe imigabane myinshi ifite n’agaciro kenshi Soma: Umugabane wa BK wagarutse kuri 280 Imigabane […]Irambuye

Muhanga: Yihangiye imirimo ya nyuma y’amasaha y’akazi ka Leta akora

Mutuyemariya Marie Josée utuye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga yihangiye umurimo yo kwambikaka abageni no gutegura imihango y’ubukwe ‘Decoration’ akora nyuma y’amasaha y’akazi ka Leta asanzwe ari mu Karere, kandi ngo abona inyungu y’ibihumbi 100 buri uko yambitse abageni. Mutuyemariya Marie Josée afite umugabo n’abana batatu, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya […]Irambuye

Umugabane wa BK wagarutse kuri 280

Kuwa mbere Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryari ryafunze umugabane wa Banki ya Kigali (BK) wamanutseho ifaanga rimwe. Kuri uyu wa 12 Nyakanga uyu mugabane wazamutseho ifaranga rimwe usubira kuri 280 umazeho igihe. Kuri wa kabiri, ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 300 ya BK na 8,100 ya CTL ifite agaciro […]Irambuye

Rusizi: Urukiko rwanze ubujurire bw’umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora

Rusizi – Kuri uyu wa kabiri, Urukiko rukuru rwa Rusizi rwatesheje agaciro ubujurire bwa Dr Damien Nsabimana wari umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Kadogo Aimable uwari shinzwe abakozi n’imari, ndetse n’uwari umucungamutungo w’ibi bitaro Izabiriza Bernadette ku mwanzuro wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Umucamanza wari uyoboye uru rubanza mu ijurira ry’aba bayobozi, yavuze ko ntacyo barenza […]Irambuye

MG fan club iri gukusanya miliyoni 8 zo kugurira Rayon

Itsinda ry’Abafana ba Rayon Sports rizwi nka ‘March’Generation Fan Club’ ryiyemeje gukusanya miliyoni umunani zo kugurira ikipe yabo umukinnyi, dore ko abenshi mubo yagenderagaho barangije amasezerano kandi bashobora kuyivamo. Mu mpera z’iki cyumweru,nibwo hazakinwa umukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona “AZAM Rwanda Premier League” 2015/16. Iyi Shampiyona yabaye ndende cyane ikirangira, isoko ryo kugura no […]Irambuye

Guverinoma yatangije Ikigega cy’Ishoramari rya rubanda ‘RNIT Iterambere Fund’

Kuri uyu wa kabiri Guverinoma y’u Rwanda yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi agifungura ku mugaragaro yagisobanuye nk’uburyo bushyiriweho abaturage bose, n’abafite ubushobozi bucye kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire. Kuva kuri uyu wa 12 Nyakanga kugera tariki 12 Nzeri 2016, Kompanyi yashinzwe na Guverinoma “Rwanda National Investment […]Irambuye

Kigali: Hotel enye zakomeje gufungwa by’agateganyo ngo zikosore

Kigali – Kuri uyu wa mbere, Itsinda rishinzwe kugenzura za Hoteli mu Rwanda ryatanze raporo ku igenzura riherutse gukora, risaba ko Hoteli esheshatu zifungurwa, izindi enye zikaba zifunze by’agateganyo kugira ngo zibanze zikosore ibibyo zisabwa. Iyi Komite yiga ahanini ku buziranenge bwa za Hoteli na Serivise zita ndetse igatanga inama y’ibyakosorwa, ihuriweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe […]Irambuye

en_USEnglish