Ismaila Diarra wasinyiye Rayon Sports agiye kuregwa muri FIFA na AFC Leopards
Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano mashya Ismaila Diarra wayifashije kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, gusa AFC Leopards yo muri Kenya yahise itangaza ko igiye kumurega muri FIFA.
Rutahizamu w’umunya-Mali, Ismaila Diarra yageze muri Rayon Sports tariki 10 Gashyantare 2016, nyuma y’amezi atandatu gusa yakinnye mu Rwanda, yashoboye gutsinda ibitego 12 muri Shampiyona, anatsinda ibitego umunani (8) mu gikombe cy’amahoro, harimo n’igitego yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma gihesha igikombe ikipe ye.
Uku kwitwara neza kwe, kwatumye yifuzwa na Yvan Jackie Minaert ubu utoza AFC Leopards, ari nawe wari waramuzanye mu Rwanda ubwo yatozaga Rayon Sports.
AFC Leopards yo muri Kenya ivuga ko yamusinyishije amezi 18 y’amasezerano, akaba yaragombaga gutangira akazi kuri uyu wa gatatu, tariki 20 Nyakanga 2016.
Ikizere cyo kubona uyu rutahizamu gikomeje kuyoyoka, kuko bivugwa ko ashobora kongera amasezerano muri Rayon sports, kuko bamaze kumvikana nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi wa Rayon sports FC, Gacinya Dennis
Gacinya yagize ati “Turi mu biganiro kandi biragenda neza. Ikiva muri ibyo biganiro turakibatangariza vuba. Gusa icyo nakubwira ni uko atazajya muri Kenya.”
Nyuma yo kumenya ibi biganiro biri hagati ya Rayon Sports na Diarra, umuyobozi wa AFC Leopards Asava Kadima, yabwiye ikinyamakuru Goal.com ko batazihanganira kwibwa umukinnyi.
Yagize ati “Birababaje kuba Diarra ari kugerageza kongera amasezerano muri Rayon Sports, kandi azi ko yadusinyiye mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Yongeraho ati “Ntidushobora kwihanganira umukinnyi usinya amasezerano mu makipe abiri. Twabishinze abanyamategeko bacu, kandi bigomba kugezwa muri FIFA, kandi tugomba kurenganurwa.”
Kadima yavuze ko bari bamutegereje i Nairobi kuri uyu wa gatatu, ariko bamenye ko atakije kandi ngo bamenye ko ibitekerezo yabyerekeje kuri Rayon Sports.
Gakwaya Olivier, umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye ikinyamakuru Soka cyo muri Kenya ko bamaze kumvikana na Diarra ko azaguma mu ikipe, ndetse ko basinye amasezerano, ariko ngo bumvikanye ko abonye indi kipe yo hanze Rayon Sports yamurekura.
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko Rayon Sports ishobora guha Ismaila Diarra miliyoni 7 850 000frw. Ikajya imuhemba miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
wow!!!! welcome back our gun.
mbega inkuru iryoheye aba RAYONS!!!!
None se ubundi Leopard yamusinyishije ite kandi yaragifite amasezerano na Rayon?
twishimiye gusinyishwa amasezerano kwa Diarra kandi twamubwira tuti welcome to our team(Rayon sport).
Ayomategeko se bavuga afite iyihe licence ya FERWAFA cyangwa Transfert ya Rayon Sports. Ibyo bakoze byari agateganyo.Niberekeze amaso ahandi.
Comments are closed.