Ku isoko ry’imari n’imigabane, hacurujwe imigabane y’amafrw 384,677,000
Kuri uyu wa gatatu, Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 200 ya Bralirwa na 5,494,900 ya CTL, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 384,677,000.
Ibiciro by’imigabane yose iri kuri iri soko ntiyahindutse ugereranyije n’aho cyari kiri ubwo isoko ryaherukaga gukora kuwa kabiri.
Igiciro cy’umugabane wa BK nticyahindutse uracyari ku mafaranga y’u Rwanda 280, uwa Bralirwa nawo ntiwahindutse uri ku mafaranga 170, uwa CTL uracyari ku mafaranga 70.
Umugabane wa EQTY uhagaze ku mafaranga 334, uwa NMG uheruka gucuruzwa ku mafaranga 1,200, uwa USL ku mafaranga 104, n’uwa KCB uri ku mafaranga 330.
UM– USEKE.RW