Digiqole ad

MINAGRI irasaba abaturage gufatanya bakarwanya ikibazo cy’amapfa kiriho

 MINAGRI irasaba abaturage gufatanya bakarwanya ikibazo cy’amapfa kiriho

Tony Nsanganira, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI.

Ikibazo cy’inzara ivugwa mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda kubera izuba ryinshi n’imvura nyinshi byangije imyaka y’abaturage, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi igifata nk’amapfa yateye, igasaba abaturage gukomeza gufatanya mu guhangana nayo mu gihe Leta nayo ngo irimo gukora uko ishoboye ifasha abahuye nayo.

Tony Nsanganira, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI.
Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Tony Sanganira avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage mu kurwanya ikibazo cy’inzara kiri mu Karere ka Nyagatare, no mu tundi duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Yagize ati “Ikibazo gihari uyu munsi ni uko twagize izuba ryinshi n’imvura nyinshi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu bituma imyaka yahinzwe itera neza, ariko hamwe n’aba bafatanyabikorwa turi gushaka uburyo twagoboka abaturage.”

Nsanganira asaba abaturage gufatanya muri iki gihe bagahuza imbaraga kugira ngo barebe ko barandura burundu aya mapfa.

Mu guhangana n’iki kibazo mu buryo burambye, MINAGRI ngo igiye gufasha abaturage ba Nyagatare batangire gukoresha amazi make bafite, no kubafasha gukora ubuhinzi bugezweho bukoresha imishini zihinga n’ikoranabuhanga mu kuhira ibihingwa.

Iyi Minisiteri kandi ngo igomba gushyira imbaraga ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuko ahenshi usanga umusaruro uboneka ku butaka nka Hegitari uba utajyanye n’umusaruro ubundi wakahavuye, aha ngo birasaba ko gukoresha inyongeramusaruro, kurwanya ibyonnyi n’izindi ndwara zibasira ibihingwa, gukoresha imashini mu kuhira imyaka, kongera uburyo bwo guhunika umusaruro, n’ibindi usanga bigikeneye gushyirwamo imbaraga.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Noneho se bemeyeko hari inzara? Nubwo bavugako ari uduce tumwe tw’igihugu ahubwo ni igihugu cyose kuko nta biribwa bihagije bihari. Izuba nirikomeza gucana bizarushaho kuba bibi kuko mbona nta strategy nimwe yafashwe usibye iyo guhakana ko nta nzara iri mu gihugu. Kugirango iki kibazo cy’inzara kirangire birasabako hahindurwa politike y’ubuhinzi twagenderagaho, bakareka abaturage bagahinga ibyo bari basanzwe bahinga aho kubahatira guhinga ibigori, umuceri, indabo n’urusenda. Umuceri n’ibigori nibashake aho bigomba guhingwa ku buryo bwa kijyambere kandi bigakorerwa ahantu hamwe aho kugirango usange utubande n’ibishanga byose byuzuyemo utugori n’agaceri kagwingiye. Abaturage bakeneye guhinga ibishyimbo, ibijumba, imyumbati, amasaka, amateke nibindi biribwa twitaga ngandurarugo. Leta nikomeza guhingisha ku ngufu cyangwa gufokasinga ibihingwa bijyanwa mu nganda izanitegure ko nzaramba izaba nzaramba koko.

  • Nibyo koko igihe kirageze ngo Leta ivugurure cyangwa ikosore Politiki y’ubuhinzi yari iriho kuko ubona nayo ifite uruhare mu guteza inzara mu baturage.

    Uretse ko abaturage bo mu Rwanda bitonda cyangwa bagira ubwoba, nta handi mu kindi gihugu wasanga bahatira umuturage guhinga ku gahato igihingwa bigaragara ko kitera mu butaka bwe, ngo yicecekere akore ibyo bamubwiye byose n’ubwo byaba bimukenesha.

    Politiki yo guhinga ibigori ku gahato mu gihugu cyose yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ibindi bihingwa abaturage bari basanzwe bahinga kandi bikabatunga neza kurusha ibyo bigori.

    Leta ikwiye kureka abaturage bagahinga ibijumba, ibishyimbo, amasaka, amateke, ibihaza, uburo, n’ingano aho byaba byera hose mu gihugu, kuko ibyo bihingwa bisanzwe bifite uruhare rugaragara mu kurwanya inzara mu gihugu. Leta kandi ikwiye guhagarika byihutirwa abayobozi bamwe bazanye akamenyero ko gutema intoki/insina z’abaturage kandi bazi neza ko benshi mu baturarwanda urutoki rubafitiye akamaro kanini.

  • Leta ikwiye kurekera abaturage ibishanga bimwe byahingwagamo ibijumba mu cyi/impeshyi, bigahingwamo imigozi y’ibijumba kuko ibyo bisayidira abaturage mu kubona ikiribwa cy’ibanze. Bitabaye ibyo, byazagera aho imigozi y’ibijumba igacika burundu mu Rwanda, bityo abaturarwanda ntibabe bagishoboye guhinga ibijumba ukundi.

    Kubona abaturage bakwa ibishanga hagahingwamo indabo gusa ngo zijyanwa mu mahanga, abantu bibaza niba amafaranga azava muri izo ndabo haricyo amarira abanyarwanda mu kurwanya inzara. Niba ubhinzi bw’indabo bufitiye igihugu akamaro, nibareba ahantu zikwiye guhingwa nyaho ariko bitabangamiye abaturage. Ntacyo byaba bimaze kweza indabo mu gihe abaturage bicwa n’inzara.

  • oh la la la

  • Hari ikintu cyiza MINAGRI ikwiye gushiramo imbaraga nyinshi kikaba succesful, KWUHIRA IMYAKA!

Comments are closed.

en_USEnglish