Digiqole ad

Bralirwa yashyize ku isoko Mützig mu kirango gishya kibereye ijisho

Kuri uyu wa gatatu, uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “Bralirwa” rwashyize ku isoko Mützig ifite ikirango gishya mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakiliya bayo, gusa ngo ntabwo uburyohe nyirizina bwa Mützig bwahindutse.

Mützig mu kirango gishya.
Mützig mu kirango gishya.

Mukiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa muri Bralirwa Julius Kayoboke yavuze ko Bralirwa yiyemeje guha Abanyarwanda ibishya, ari nayo mpamvu ibaziniye Mützig ifite ikirango gishya kiryoheye ijisho.

Yagize ati “Twizeye ko abakiliya bacu bazabyishimira kuko Mützig ari impinduka nziza irimo gukora, abakiriya bacu bakunda udushya, niyompamvu twahisemo guhindura ikirango (Brand).”

Kayoboke Julius yavuze ko Mützig itahindutse mu buryohe, ko ari ikirango gusa cyahindutse, kandi ngo izakomeza ku giciro cyari gisanzwe cy’amafaranga y’u Rwanda 500, 700 na 1000.

Guhera ubu, Bralirwa izajya ikora Mützig ifite ikirango gishya, mu gihe hategerejwe ko Mützig ifite ikirango cya kera zishira ku isoko.

Mützig yageze ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka wa 1987, yaherukaga guhindura ikirango cyayo mu mwaka wa 2008.

Kayoboke Julius agiye gusoma kuri  Mützig ifite ikirango gishya.
Kayoboke Julius agiye gusoma kuri Mützig ifite ikirango gishya.
Kayoboke Julius yifurije abakiliya bakunda Mützig kuryoherwa na Mutzig ifite ikirango gishya.
Kayoboke Julius yifurije abakiliya bakunda Mützig kuryoherwa na Mutzig ifite ikirango gishya.
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa Julius Kayoboke asobanura ikirango cya Mützig cyahindutse.
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa Julius Kayoboke asobanura ikirango cya Mützig cyahindutse.
Mützig ngo ntabwo yahindutse, hahindutse ikirango gusa.
Mützig ngo ntabwo yahindutse, hahindutse ikirango gusa.
Patricia Garuka na Chantal Dusaidi basobanura ibijyanye na Mützig ifite ikirango gishya.
Patricia Garuka na Chantal Dusaidi basobanura ibijyanye na Mützig ifite ikirango gishya.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ikirango se nicyo abantu bali bakeneye???mubure gutekereza gutangira gukoresha gushyira inzoga mu dukebe kuburyo umuntu yajya agura inzoga akazitwara aho ashaka hose namwe ngo ibirango????

  • Ibirango sibyo dukeneye. Biragaragara ko nta creativity mufite. Nimutekereze ubuzo iyo nzoga yanyu mwayiyungurura mukayivanamo iyo myanda yindi ituma iyo umuntu yayinyoye,mu gitondo abyuka umutwe umurya, hangover ari yose. Naho niba atari ibyo turaza kuyicikaho da, ibirango sibyo bizayidusubizaho….

    • aha uvuze ukuri! kuki kera mutzig itamenaguraga umutwe? bakwiye gusuzuma iki kibazo kuko inzoga yagombye gutera akanyamuneza aho gutera migraine. Mu busanzwe iriya nzoga iraryoha riko barebe izo chemical products ziri inyuma yo gutera abantu benshi umutwe cyane cyane umuntu abyutse mu gitondo bitabaye ibyo Skol barakomeza bayiyoboke da kuko ibinyobwa byayo abantu babifiteho imyumvire myiza kurusha ibya Bralirwa.

  • Reka skol ize ibagaraguze agati aho ndi nta numwe ukinywa miitzing ngo itera umutwe kandi skol ngo ntasukari ibamo

  • Hahahahhh!!!!!kayoboke Julius akeneye abajyanama muri marketing igezweho.Reba competitors ibyo bari gushyira Ku isoko unamenye impamvu ba customers babikunda ubundi nawe uzahita umenya what to do
    Naho ubundi reka skol ibe iri gucuruza kayobozi we.ubonye nkaburiya haje Urundi ruganda rukora nka skol!mwari mwaratuzengereje.kanyanga se ko bayinywa cg ikigage bigira ibipapuro bibiranga?guma muri ayo!

  • muge mukora inkuru ziri professionallnonese se icyahindutse ni ikihe igi shya ni ikihe?
    mwari mukkwiriye kuragaza itandukaniro bityo inkuru ikabona kuba yuzuye kdi mugakora comparison . naho ubundi mwari mukwiye kutubwira aho bageze bongera uburyo iboneka mu ukombe cg imikebe n ibindi

  • YES @Peter n’abandi bavuze nkawe. Icyo dukeneye si ikirango…uretse ko nta n’icyo mbona cyahindutseho ku kirango.
    Dukeneye udukombe !!!

  • Ubundi bagakoze ikirango gishya bikajyana no kuvugurura uburyohe bwa muitzig wenda da. Muribuka Muitzig ya kera bakoresha amasaka bajyaga baha abaturage imbuto? Ariko ubu ngirango bakoresha ibigori n’ingano gusa na sukali ya zambiya. nta buryohe mutzig ikigira. Ikindi bibuke ko abantu bamenye ububi bwa byeri ikoreshwamo isukari kubera ikibazo cya diabete iri hanza aha abantu basigaye bihitiramo Skol ariko bralirwa nayo ntiboroheye hari aho abakozi bayo babwira abazicuruza ngo nibakwaka skol ikonje ujye ubabwira ngo zirashyushye naho ukwaka ishyushye umubwire ko zose zakonjeshejwe bityo akawake cya primus abe aricyo ahugiraho. Skol nikomeze irebe mukeba wayo afite amyeri menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish